Ubwongereza bwarekuye igice cy’inkunga bwari bwahagarikiye u Rwanda

Guverinoma y’igihugu cy’Ubwongereza imaze gutangaza ko igiye kurekura igice cy’inkunga igenera u Rwanda yari yahagaritswe kuko u Rwanda rugaragaza ko rufite ubushake mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.

Miliyoni 12 z’amadorali y’Amerika niyo agiye kuba arekuwe n’iki gihugu muri iyi minsi ikindi gice kikazatangwa mu mpera z’uyu mwaka, nk’uko bitangazwa na Mr. Andrew Mitchell, Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongeleza ushinzwe interambere mpuzamahanga.

Yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’amahoro binyuze mu Nama Mpuzamahanga ku mutekano w’Ibiyaga Bigari. Hakiyongeraho ko Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kwerekana ubushake bwayo mu kugabanya ubukene no guteza imbere imikoreshereze y’amafaranga, Ubwongeleza buzaba burekuye igice cy’nkunga bwageneraga u Rwanda”.

Amafaranga azatangwa azahita yoherezwa muri gahunda z’uburezi no mu bijyanye n’imirire, kugira ngo abaturage bakennye mu Rwanda badahungabanywa n’impinduka zabaye. Abana nabo bagera ku bihumbi 60 nabo bazagira amahirwe yo gusubira mu mashuri.

Ubwongereza bwemeje kuba buhaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 12 z’amadorali muri miliyoni 25 Ubwongereza bwari bwafatiriye mu minsi ishize; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Umunyamabanga w’Ubwongereza wari ushinzwe iterambere mpuzamahanga yemeje ko u Rwanda ruri kugaragaza ubushake mu bikorwa byose bigamije kugarura umutekano no kurangiza intambara imaze iminsi muri Kongo.

Gusa ngo Ubwongereza ntibuzahita burekura inkunga yose ya miliyoni 25 z’Amadolari kuko butaramara kwemezwa neza n’Umuryango mpuzamahanga ko u Rwanda rudashyigikiye abarwanya Leta ya Kongo bibumbiye mu mutwe wa M23.

Abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Kongo bahise batera utwatsi icyo cyemezo, bavuga ko ngo ibyo ari icyemezo kidakwiye kandi kizagira ingaruka mbi.

Lambert Mende ushinzwe kuvugira Leta ya Kongo ati “Ntabwo twemeranya na busa n’Ubwongereza ibyo buvuga ku ntambwe yaba yaratewe mu kugarura umutekano kandi guha u Rwanda inkunga bizasubiza ibintu irudubi.”

Uyu muvugizi wa Kongo yavuze ko Kongo igiye kugaragaza ko itishimiye izo mpinduka, dore ko mu minsi ishize Kongo yari yasabye Umuryango w’Abibumbye gufatira abayobozi bakuru b’u Rwanda ibihano ngo kuko bashyigiye M23 iri kurwanya Kongo.

Kigali today