Abatavuga rumwe na Leta muri Congo barasaba ko Perezida Kabila yakurikiranwa kubera ubugambanyi

Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2012, amashyaka ya politiki agera kuri 20 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila wa Congo, arasaba ko Perezida Joseph Kabila yaregwa icyaha cyo kugambanira igihugu. Ku batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo ngo Perezida Kabila niwe nyirabayaza w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Abashingamateka ba Congo nibava mu kiruhuko barimo ibintu bishobora kurushaho gukomera. Mu bashyize umukono kuri iyo nyandiko harimo Bwana Rémy Masamba, akaba umudepite wo mu ishyaka UDPS, rimwe mu mashyaka akomeye arwanya ubutegetsi yanze kwemera ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’abashingamateka muri Congo yabaye mu 2011 akaba yaratsinzwe na Perezida Kabila.

Iryo huriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rirasaba inteko shingamategeko ya Congo, ko abashingamateka bakiva mu biruhuko muri uku kwezi kwa Nzeri, hazahita hatangizwa igikorwa cyo kurega Perezida Joseph Kabila icyaha cyo kugambanira igihugu.

Abatavuga rumwe na Leta ya Congo baragira bati:«Icyateye intambara irimo guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo ni amasezerano, inyeshyamba zisaba ko yakurikizwa yose. Ibiri muri ayo masezerano byahishwe ku bushake inzego z’igihugu n’abaturage ba Congo».

Imvo n’imvano y’iki kibazo n’abasirikare b’abanyarwanda batahutse bavuye mu burasirazuba bwa Congo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2012, abaturage ba Congo bakaba batari baramenyeshejwe na Leta yabo ko abo basirikare bari ku butaka bwabo.

Ikindi kidasobanutse n’umubare w’abasirikare b’u Rwanda Leta ya Congo yari yemereye kujya muri Congo. Itangazo rya Ministère y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko ari abasirikare 357 batahutse bakoranaga n’abandi 357 ba Congo mu guhiga FDLR ngo bakaba batashye ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Naho Leta ya Congo mu ijwi ry’umuvugizi wayo Lambert Mende ngo abasirikare b’u Rwanda bari muri Congo ngo bari indorerezi gusa kandi ngo ntabwo bagombaga kuba barenga 100, ngo Leta y’u Rwanda yakoresheje amayeri yo gucyura abo basirikare ngo ibonereho icyure n’abandi barwaniriraga inyeshyamba za M23. Ngo kandi muri iki gikorwa u Rwanda rwashatse kwerekana ko hari amasezerano y’ibanga rwaba rufitanye n’abayobozi ba Congo kugirango rubateranye n’abaturage babo. Ndetse rushobore kugarura isura nziza imbere y’amahanga nyuma yo kutarebwa neza n’amahanga kubera ibirego byo gufasha inyeshyamba za M23.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo kandi bavuga ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo ku kagambane k’abayobozi ba Congo batabimenyesheje abaturage babo, ibyo bishatse kuvuga ko abo bayobozi bakoranye n’abateye Congo.

Ministre w’ingabo wa Congo Bwana Alexandre Luba Ntambo, we yemeza ko kuba abasirikare b’u Rwanda bari muri Congo ari ibintu byari bizwi kandi biri ku mugaragaro.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila arasaba kandi ko habaho ibiganiro biciye mu mucyo mu rwego rw’igihugu byahuza imitwe ya politiki n’andi mashyirahamwe ategamiye uri Leta kandi baramaganira kure iyoherezwa ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye muri Congo. Dore ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Nzeri 2012 hateganijwe inama y’ibihugu byo mu biyaga bigari (CIGL) i Kampala igomba kwiga ibyo gushyiraho izo ngabo.

Leta ya Congo yo irifuza ko ahubwo ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO) ziri muri Congo zakongererwa ubushobozi n’inshingano kugira ngo zishobore kurengera abasiviri kurushaho no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo.

Hagati aho ariko uduce two muri Rutshuru twavuyemo ingabo z’u Rwanda twigaruriwe na M23, FDLR, na Mai mai.
Nk’uko amakuru atangazwa na Radio Okapi abivuga ngo inyeshyamba za M23 ziragenzura kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2012 ibirindiro byasizwe n’ingabo z’u Rwanda i Kiseguro, mu birometero 20 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyicaro cy’akarere ka Rutshuru. Amakuru ngo ava muri ako karere, aravuga ko inyeshyamba za M23, FDLR, n’abamaimai bagenzura umuhanda Kiwanja-Nyamilima-Ishasha.

Ayo makuru avuga kandi ko inyeshyamba za M23, zigenzura kuva ku kicaro cy’akarere ka Rutshuru kugeza i Kiseguro, FDLR yo ngo igenzura agace k’amajyaruguru ya Kiseguro, kuva i Katwiguru kugeza i Buramba, no mu majyaruguru ya Nyamilima kugera Ishasha. Abamaimai bo bagenzura Nyamilima.

Ingabo z’u Rwanda zikimara kuva mu duce twa Katwiguru, Kiseguro na Kaunga muri Rutshuru, ingabo za FDLR ku wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2012 zahise zifata i Kiseguro, ariko inyeshyamba za M23 zazihakuye kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2012 nta mirwano ihabaye nk’uko bivugwa n’imiryango itegamiye kuri Leta yo muri ako karere.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

Comments are closed.