Umubyeyi wa Me Ntaganda, umukuru wa PS Imberakuri yitabye Imana.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 024/P.S.IMB/013 UBUTUMWA BW’AKABABARO.

Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe no kumenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, abaharanira impinduka y’amahoro ariko cyane cyane IMBERAKURI, ko umubyeyi wa Perezida Fondateur Me Bernard NTAGANDA, amaze kwitaba Imana uyu munsi kuwa 25/12/2013 saa sita(12h00).

Uyu mubyeyi Agnes NYIRAMONDO, mama wa Perezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri yaranzwe n’urukundo yagiriraga buri wese, ahereye ku muryango we, abaturanyi be, natwe IMBERAKURI nk’abana be. Ntazibagirana mu barwanashyaka b’ishyaka ryacu cyane ko yitangiye urugamba turimo iruhande rw’umwana we mu gihe hari abatari bake bamucagaho kugirango bakunde baduce intege.

Kuva umwana we yafata iya mbere mu guharanira ko abanyarwanda twese tubana mu mahoro mu rwatubyaye, tugakorera hamwe mu rukundo ruzira imbereka, uyu mubyeyi yakomeje kumuba hafi ari nacyo cyakomeje kumutera imbaraga zo gukomeza inshingano twari tumaze kumuha zo kutubera umuyobozi. Ubutwari bw’uyu mubyeyi bwagaragaye cyane ubwo umwana we yari amaze gufungwa kubera impamvu za politiki aho ubutegetsi bwa leta ya Kigali bwakoze ibishoboka byose kugirango bumuteshe umutwe, areke gukomeza kumusura, maze buhereho bumuca intege mu gukomeza urugamba rw’amahoro yiyemeje. Ninde utibuka ukuntu yahoraga yikorera indobo agemuriye umwana we kuri 1930 ? Ni nde utibuka ukuntu inshuro nyinshi yaburabujwe n’inzego z’abacungagereza, iza CID n’abandi, ariko byose ntibimuce intege. Aha niho hatweretse cyane ko ingufu Me NTAGANDA akomeje kugaragaza mu bikorwa bye bya politiki abikesha uyu mubyeyi we utabarutse. Aho Me Bernard NTAGANDA yimuriwe muri gereza ya Mpanga muri 2012, niho mukecuru yatangiye kugira intege nke kuberako atari agishobora kumubona kenshi. Nta washidikanya ko ubuzima bwe bwazahajwe n’ingendo yakoraga yitangira umwana ndetse n’Imberakuri muri rusange no kudutekerezaho. Nyamara, hejuru y’ibyo byose, ubutegetsi bwa Kigali ntibwigeze bunagira impuhwe ngo bube bwamukura kuriyo ngoyi, cyane ko buzi neza ko umwana we kugeza ubu afunze azira akarengane ka politiki kandi ko kumufunga ataribyo bizatuma buramba ubuziraherezo. Ishyaka PS Imberakuri ryifatanyije n’umuryango wa Perezida Fondateur w’ishyaka, Me Bernard NTAGANDA, rikaba by’umwihariko riboneyeho umwanya wo kumwihanganisha muri ibi bihe bibi arimo, aho atanafite uburenganzira bwo gushyingura umubyeyi we yakundaga cyane. Imana yonyine imuhe kubyakira. Ishyaka PS Imberakuri ryifurije umubyeyi wa Me Bernard NTAGANDA iruhuko ridashira.

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Perezida wa mbere.