Inteko ngishwanama (Conseil Consultatif) y’ishyaka FPP-URUKATSA yateraniye mu Ndorwa kuri iki cyumweru tariki ya 22 ukuboza umwaka w’ 2013
Nyuma yogusuzuma ibimaze kugerwaho n’ishyaka FPP-URUKATSA inteko yishimiye intambwe yatewe igaragarira muri raporo yamurikiwe abari bitabiriye iyo nama bose cyane cyane ikubiye mu ngingo zikurikira :
- Iyamamaza matwara rikomeje kugenda neza hakurikijwe uko umubare w’abanyamuryango ugenda wiyongera. Abanyamuryango bakomeje kwitabira ishyaka FPP-Urukatsa bakaba baturuka mu Rwanda, muri Afrika n’ahandi mu yindi migabane y’isi.
- Urubyiruko rw’Amacumu acanye rukomeje kwitabira umuhamagaro w’ibikorwa by’ubutwari rutaretse no kugaragaza ubushake bwo gutabara igihugu cyacu.
- Ibiganiro bitegura imikoranire cyangwa ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki biragenda bigera ku ntambwe ishimishije.
Inteko ngishwanama nama imaze kwishimira ibyagezweho yemeje imyanzuro ikubiye mu ngingo zikurukira :
Ingingo ya mbere : Icyicaro gikuru cy’ishyaka
Inteko ngishwanama nama y’ishyaka FPP-URUKATSA yemeje ko ikicaro gikuru cy’ishyaka gishyirwa mu Ndorwa mu ntara y’amajyaruguru mu gihugu cy’u Rwanda kandi inyandiko n’amatangazo by’ishyaka bikazajya biba ariho bishyirirwaho umukono.
Ingingo ya kabiri : Ubuyobozi bw’agateganyo bw’ishyaka
Inteko ngishwanama yashyizeho ubuyobozi bw’agateganyo bugizwe n’abayobozi bazahagararira ishyaka kugeza ku nteko rusange isanzwe aribo :
- Amacumu acanye Akishuli Abdallah yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya wa Président,
- Amacumu acanye Turatsinze Michel yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya wa visi president wa ambere
- Amacumu acanye Sibomana Joseph yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya w’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka.
- Amacumu acanye Byiringiro Gisiga yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya w’Umuhuzabikorwa ushinzwe ubutabera n’iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ingingo ya gatatu : Umutwe w’ingabo
Inteko ngishwanama yasuzumye ibirebana n’ishami ry’ingabo z’Urukatsa isanga igihe kigeze cyo gutangira gushyira mu buryo ibijyanye n’iryo shami niko gufata ibyemezo bikurikira:
Bamwe mu basirikari bakuru bahawe inshingano zijyanye n’imirimo ya buri munsi y’iryo shami kandi bazamurwa mu ntera kuburyo bukurikira:
- Amacumu acanye ufite matricule N° UR0806013/03001/0613700525FPPyahawe ipeti rya Géneral Major ashingwa kuba umugaba mu kuru wa etat majoro mpuzabikorwa.
- Amacumu acanye ufite matricule N° UR0806013/03002/0613680515FPPyahawe ipeti rya Général de Brigade ashingwa kuba umugaba w’ingabo za Force Mobile
- Amacumu acanye ufite matricule N° UR0806013/03003/1213760101FPP yahawe ipeti rya Général de Brigade ashingwa kuba umugaba w’ingabo wa forces spécial
- Amacumu ufite matricule N° UR0806013/03004/1213820513FPP yahawe ipeti rya Colonel ashingwa kuba umugaba w’ingabo ushinzwe iperereza Rusange.
Bikorewe mu Ndorwa kuwa 22 ukuboza 2013
Abdallah Akishuli
Perezida w’Ishyaka FPP-URUKATSA
http://urukatsa.123website.be/313810007
FPP-URUKATSA [email protected] Tel:00262639030023 Skype: Abdallah.akishuli