Umushoramari uziha kugura imitungo ya Kabuga, igihe nikigera azabiryozwa, kuko amategeko azitabazwa.

Joséphine MUKAZITONI KABUGA                                                        Buruseli, ku ya 18 Ukuboza 2013

 

www.comite-kabuga.net

 

Nyakubahwa Paul KAGAME

Perezida wa  Repubulika y’Urwanda

Urugwiro Village

B.P. 15  Kigali – Rwanda

IBARUWA IFUNGUYE

 

Impamvu : Kwamagana igurishwa ry’imitungo yacu.

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,

Nashakanye n’umugabo wanjye Félicien Kabuga mu w’1959, dusezerana ifatanya mitungo. Ibyo twagezeho, twabibonye bitugoye, abanyarwanda benshi barabizi twakoraga mu mucyo.

Kw’itariki ya 30 Nzeli 2013, twandikiye ibaruwa Ministiri w’ubucamanza Johnston Busingye, tunayibagezaho, twamagana icyemezo N°35 cy’Abunzi bo mu Murenge wa Muhima hamwe n’icyemezo cy’Urukiko rwa mbere rw’Iremezo rwa Kaniga, byategekaga kugurisha imirima yacu y’icyayi n’inzu yo guturamo biri mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’Amajyaruguru ahahoze ari Perefegitura ya Byumba. Impamvu bitwaje, ngo ni uko umugabo wanjye, Félicien Kabuga yaba yarasahuye quincaillerie ya nyakwigendera Victor Karinijabo muri 1994, mu gihe cy’intambara. Muri iyo baruwa twabandikiye tugaragaza ko ibyo ari ibinyoma, ko ibyo byemezo bigamije gusahura umutungo wacu.

Ku ya 10 Ukuboza 2013, twabandikiye indi baruwa tubasaba ko mwadusubiza imitungo y’umulyango iri mu Rwanda.

Twamenye ko ku ya 11 Ukuboza 2013, cyamunara yo kugurisha iyo mitungo yabaye, ikegukanwa umushoramari ukomoka mu gihugu cy’Ubuhindi witwa Habibu Muhamed ku mafaranga 153.200.000 FRW. Igiciro cyatanzwe, kiri hasi cyane, ntaho gihuriye n’agaciro iyo mitungo yari ifite. Ibyo byose, bikaba bigaragaza amayeri y’ubusahuzi, yihishe inyuma yabyo, kuko kubigura ubusa, ni ugushaka inyungu zirenze.

Twatangajwe no kumva Leta ihamagara abantu bita ngo batsinze umugabo wanjye, Félicien Kabuga, mu zindi manza za Gacaca z’amahugu zavutse, ngo bazaze kwishyuza, bateze cyamunara ibisigaye. Ibyo byose bigambiriye kudusahura ibyo twaruhiye.

Twagiraga ngo tubasabe, mwe bakuru b’igihugu cy’u Rwanda kurengera ubutabera no kurwanya akarengane mukamagana isahura ry’imitungo yacu kuko nta mpamvu n’imwe ihari yo kuduhuguza ibyo twaruhiye.

Icyo twabibutsa, ni uko umugabo wanjye, yari azwi mu Rwanda nk’umuntu w’inyangamugayo, w’indakemwa mu mico, wagize uruhare mw’iterambere ry’u Rwanda.

Tuributsa ko ari twe twakorewe ubujura kandi akaba atari ubwa mbere. Amadepo yacu twasize yuzuye ibicuruzwa mu wi 1994, byaba i Byumba, i Kigali mu Muhima, muri quartier commercial, i Gikondo, yose yasahuwe n’abantu bazwi, bahagarikiwe n’ubutegetsi. Kw’itariki 30 Ugushyingo 2005, Inama ya Guverinoma y’U Rwanda, iyobowe namwe, yafashe icyemezo cyo kugurisha uruganda rusya ingano rwacu rw’i Byumba ku mushoramari na none w’Umuhindi uturuka muri Kenya, Pembe Flour Mill. Nta mpanvu yasobanuraga ayo mahugu kuko twari twarabandikiye tubamenyesha ko dushobora kurusubirana rugafasha abanyarwanda gutera imbere, byarirengagijwe.

Twagiraga ngo tubamenyeshe ko umushoramari, uwo ariwe wese, uzaba wihaye kugura iyo mitungo, igihe nikigera azabiryozwa, kuko amategeko azitabazwa.

 

Mugire amahoro.

Joséphine Mukazitoni Kabuga

Uruganda rwa Kabuga rusya ingano i Byumba
Uruganda rwa Kabuga rusya ingano i Byumba