Ishyaka ISANGANO-ARRDC rimaze gushinga amashami muri Uganda

Itangazo ry’amashami y’Ishyaka ISANGANO-ARRDC akorera muri Uganda  rishyigikira Intwali ya Demokarasi Victoire Ingabire Umuhoza kandi rikamagana Gahunda za FPR yise Ndi Umunyarwanda .

Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2013, Twe  Abayobozi b’amashami n’izindi mpirimpanyi z’Ishyaka ISANGANO ARRDC Abenegihugu duherereye mu Gihugu cya Uganda: MITYANA, KIBOGA, KYENJOJO, WAKISO, MUBENDE, KISORO, KABARE, RUKUNGIRI, BUSHENYI, MPIGI, HOIMA, JINJA, IGANGA, LUWERO NA KAMPALA twakoze  inama twungurana ibitekerezo ku mikorere y’ishyaka ndetse no kuri politiki rusange y’u Rwanda hanyuma dufata umwanzuro wo gusohora itangazo rikubiye mu ngingo zikurikira:

  1. Tumaze gusuzuma ibijyanye na gahunda ”Ndi Umunyarwanda” yatangiwe gushyirwa mu bikorwa na Leta ya Kigali iyobowe na FPR-Inkotanyi,
  2. Tumaze kungurana ibitekerezo no ku zindi gahunda zashyizweho na system y’agatsiko ka FPR-Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 twavuga nka gahunda z’ingando zo koza ubwonko, kwirega no kwemera icyaha, inkiko Gacaca, Imirimo nsimburagifungo (TIG), ingengabitekerezo ya jenoside, gutaburura imva z’ababaye abayobozi b’igihugu b’Abahutu, ibyiciro by’ubudehe, Sacco, Nyakatsi, ‘one dollar campaign’, kwihesha Agaciro, umusanzu w’agaciro, ‘Rwanda Day’, Ndi Umunyarwanda,  n’izindi gahunda zagiye zishyirwa mu bikorwa na Leta ya Kigali,
  3. Tumaze kwibukiranya amacenga, amayeri, ibinyoma, guhuzagurika, gutekinika no kujijisha abenegihugu byaranze system ya Gen Paul Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi riyoboye u Rwanda guhera 1994.
  4. Twibukije n’izindi gahunda zibangamiye Rubanda  twavuga nka gahunda z’igihingwa kimwe, guhuza ubutaka, isaranganya-butaka, gukona abagabo, mutuelle de santé, kuvangura imfumbyi n’abapfakazi, kuvangura kwibuka abacu bapfuye bazize amahano ya za jenoside n’intambara,
  5. Tumaze  kuzirikana ibibazo by’ingutu bitandukanye bikomeje kwibasira abanyarwanda bikomoka ku miyoborere mibi yimakaje igitugu ndenga kamere, ikinyoma,  intambara z’urudaca mu bihugu by’abaturanyi: izamba rya politiki y’ububanyi n’amahanga, igisirikari, polisi, n’inzego  zindi z’umutekano w’igihugu, imfungwa za politiki, ubukungu bw’igihugu ukaba wihariwe cyane n’Agatsiko ko mu ishyaka FPR–Inkotanyi, , kuniga itangazamakuru, kubura ubwisanzure muri politiki no kubangamira uburenganzira bwa Muntu, kudafata kimwe impfubyi n’abapfakazi ba za jenoside n’iamagano yabaye mu Rwanda no hanze yarwo muri Kongo,  akarengane n’ihohoterwa rikorerwa ba Rubanda rugufi nko gusenyerwa amazu, gukubitwa gufungirwa ubusa, kwicwa, kwamburwa imitungo y’imirima, amazu y’ubucuruzi no guturamo byambuwe abenegihugu, guhabwa imbuto ziboze, ubuhunzi bukomeje kwiyongera, ishimutwa ry’impunzi z’abanyarwanda mu buhungiro, n’ibindi bibazo by’ingutu byinshi,
  6. Turasanga ”system” y’Agatsiko ka Gen Paul Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi bayoboye u Rwanda guhera 1994 bararenze umurongo utukura mu kuvangura abanyarwanda,
  7. Turasanga akarengane no gutsikamirwa (oppression) kw’abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu bigaragarira muri gahunda zose zashyizweho na ”system” ya FPR-Inkotanyi mu byukuri ikihishe inyuma yazo ari iyoza-bwonko, itoteza, iteshagaciro, igaruzwamuheto, ivangura ndangakamere ihungabanya no kugira ibikange Abahutu bose muri Rusange.
  8. Turasanga igihugu cyacu cy’u Rwanda kiri mubihe bikomeye kandi birigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bugeze ku muteremuko kandi bukaba bugomba kuvaho kugirango budasubiza  abanyarwanda mu icuraburindi n’amahano y’ubwicanyi nk’ayabaye mu gihugu mu 1994 na nyuma yaho.
  9. Dushingiye kuri ibi byose tuvuze haruguru, duhereye ku mateka yaranze u Rwanda kugeza ubu yerekana ko ubutegetsi bwagiye busimburanwa nyuma yo kumena amaraso y’inzirakarengane z’abanyarwanda, itotezwa rikabije, ifungwa, kumeneshwa  no gucirirwa ishyanga kwa bamwe, turasanga inzira y’ibiganiro bya Politiki yatanga icyerekezo cy’impinduka mu mahoro (peaceful change)
  10. Turasaba ibihugu n’imiryango y’ibihugu bituranye n’u Rwand, ibiri mu miryango nka SADC, ICGLR, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU), Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU), Akanama gashinzwe amahoro kw’isi (UNSC), n’ Umuryango w’Abibumbye (UN) ko bashyira igitutu kuri Leta ya Kigali ikemera gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo bibumbiye mu mashyaka ya Opposition yose ya opposition, n’imitwe yose ifite itwaro nka FDLR iri mu mashyamba ya Kongomu . Leta ya Kigali yakomeza kwinangira tugasaba ibihugu n’imiryango twavuze gufatira ibyemezo bitajenjetse Leta y’u Rwanda mugihe yaba ikomeje kunangira ivuga ko itashyikirana n’amashyaka ya politike n’imitwe ifite intwaro batavuga rumwe nayo.
  11. Turasaba abanyarwanda aho bava bakagera kwitandukanya na gahunda ndi Umunyarwanda ahubwo bagatahiriza umugozi umwe birinda gahunda za FPR zo gutekinika no kubeshya zigamije kubacamo ibice no guha Perezida Kagame na FPR icyuho cyo gukomeza kugundira  ubutegetsi.
  12. Tuboneyeho kwamagana urugomo n’agasuzuguro ubutegetsi bwa Kigali bukomeje kugirira Abanyarwanda cyane cyane mu kurenganya no gufunga abanyapolitiki.
  13. Amashami y’Ishyaka ISANGANO ARRDC ari mu gihugu cya Uganda yifatanyije n’umuryango w’Intwali ya Demokarasi Madame Victoire Ingabire Umuhoza hamwe n’ishyaka rye FDU inkingi mu rugamba rwa Demokarasi. Nkuko pereziza w’Ishyaka ryacu akunze kubivuga bazafunga Ingabire Victoire havuke ba Ingabire 8 kandi bose bakomeze urugamba rwo kugobotora abanyarwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’Agatsiko ka Gen Paul Kagame na FPR ye. wamaganye abashaka gukorera urugomo Abanyapolitiki bafite amatwara mashya bakwiza za propaganda ziha FPR icuho cyo gukomeza kuniga abanyarwanda. Uburenganzira buraharanirwa ntabwo bukwizanira gutyo gusa, akaba ariyo mpamvu dutanze impuruza kuri  Nouvelle Génération /New Generation bose guhaguruka tukabuharanira.
  14. Amashami y’ISANGANO  ARRDC mu gihugu cya Uganda  ashyigikiye byimazeyo kandi ibitekerezo bikubiye muri ibaruwa yatangajwe n’amashyaka atandukanye arimo n’iryacu asaba Leta ya Kigali kwemera nta mananiza ikagirana ibiganiro bya Politiki n’Amashyaka yose arimo na FDLR batavuga rumwe na Leta iriho i Kigali kugirango twirinde amahano y’intambara n’ubundi bwicanyi byakongera kugwirira igihugu biturutse kw’iheza mu butegetsi ry’ibice bitandukanye by’abanyarwanda
  15. Dukomeje kwemera tudashidikanya ko Revolution ariyo yafasha Abanyarwanda gusasa inzobe bakavugisha ukuri ku mateka yaranze u Rwanda guhera kera, bagashakira umuti ibibazo byatewe n’ubwicanyi ndenga kamere ku mpande zombi, bakemeranywa kugendera kuri Demokarasi nyayo ibereye u Rwanda n’abanyarwanda, gusangira no gusaranganya ubutegetsi mu gisirikare igisivire n’ibindi byiza by’igihugu bityo twese  tugafatanya kubaka u Rwanda  Rushyashya ruha amahirwe angina abana bose b’u Rwanda.

Amashami y’ISANGANO  ARRDC Uganda aboneyeho  gutumira kandi Perezida w’ISANGANO  ARRDC ABENEGIHUGU  Bwana Jean Marie Vianney MINANI kuza muri Uganda kungurana ibitekerezo n’IMPIRIMBANYI z’ishyaka.

 

INTSINZI IRI BUGUFI

 

Bikorewe i Kampala, kuwa 21/12/2013

 

Hussein Uwimana, Vice Perezida wa kabiri  w’ISANGANO  ARRDC (se)

Ndimurwango Salathiel, Umuyobozi wa Branch ya  Kisoro (Se)

Munyangaju Elaste, Umuyobozi wa Branch ya Kiboga (Se)

 Ndaruhutse Fidele, Umuyobozi wa Branch ya Kyenjojo

 Nsengiyumva Anaclet, Umuyobozi wa Branch  ya Kabale (Se)

Ngarambe Philibert, Umuyobozi wa Branch ya Mityana (Se)

Mugisha Phanuel, Umuyobozi wa Branch ya  Wakiso (Se)

Rwibisagi Anastase, Umuyobozi wa Branch  ya Mubende (Se)

Ngaruye Daniel, Umuyobozi wa Branch  ya Rukungiri (Se)

Niyo Augustin, Umuyobozi wa Branch Bushenyi (Se)

Bucyendore Aimable, Umuyobozi wa Branch ya Mpigi (Se)

Ndimubanzi Eric, Umuyobozi wa Branch ya Hoima (Se) 

Maniragaba Gedeo, Umuyobozi wa Branch ya Jinja (Se)

Ntuyenabo Bernard, Umuyobozi wa Branch  ya Iganga (Se)

Sebyatsi Samuel , Umuyobozi wa Branch ya Luwero (Se)

Gakwaya Innocent ,Umuyobozi wa Branch ya Kampala (Se)

 

Binyujijwe ku Muyobozi Mukuru w’Ishyaka Isangano ARRDC

Jean Marie V. Minani