Nyuma y’aho umuhanzi Aimable Karasira ashyize ahabona indirimbo itagira uko isa irata ibigwi bya nyakwigendera MIHIGO KIZITO, yaravuze ngo nari mfite ideni rye.
Byatumye nanjye ntekereza nsanga murimo ideni ryo kuba nibura nagira icyo namuvugaho nk’inshuti y’amahoro yitangiye benshi.
Uyu muvugo namuhimbiye ni uwa kabiri mpimbye mu buzima bwanjye dore ko uwa mbere nawuhimbye mfite imyaka cumi n’ibiri gusa ukaba waritwaga << IMPUHWE Z’IMANA>>.
UMUVUGO
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Uri ntwari y’intwarane
Ugarurira ibyishimo ababibuze
Ukunga buri wese udatoranije
Buri wese akakuvuga imyato
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Waboneye izuba I Kibeho muri Nyaruguru
Ku babyeyi bombi b’abakristu
Bakurera neza bya kibyeyi
Dore ko ari iwabo wa nyina wa Jambo
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Warezwe kandi neza Giseminari
Ukunda umuziki karahava
Abakubonye bose bagatangara
Bamwe bakakwitiranya na Rugamba
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Indirimbo zawe nzikunda zose
Dore ko ziri mumajwi aranguruye
Aherekejwe n’inseko izira imbereka
Umutuzo utatswe n’umunezero
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Akazi wakoze mu buzima bwawe
Kabaye ako kunga Abanyarwanda
Uhereye mu Burayi n’Amerika yose
Utaretse n’u Rwanda rwa kubyaye
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Ubutumwa baguhoye burasobanutse
Wasobanuye umutima usobetse amaganya
Wunga ibikomere bya buri wese
Uti ndimunyarwanda ibanzirizwe na ndumuntu
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Barukarabankaba barakwivuganye
Bibwira ko bagufunze umunwa
None ubu uravuga ukavumera
Ba Inesi, Makuza na Kagame bagakangarana
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Ntwari rudasumbwa turakuzirikana
Uzaba intwari y’ibihe byose
Wagiye Ijabiro tukigukeneye
Tuzazirikana ubutumwa wadusigiye
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Abishi bawe ni abagome baragatsindwa
Ntibagira impuhwe baragatabwa
Ntibatinya gucura inkumbi y’umuziranenge
Bakavusha amaraso mu ruhanga ruzira icyasha
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Urabeho ntwari itagira inenge
Na cya kibazo wajyaga wibaza
Ngo muryango wanjye nagutwaye iki?
Oya ntacyo wahemutse mfura y’imanzi
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Tuzakwigisha abato bakibyiruka
Tubatoze ubutumwa bwawe butarobanura
Gusaba imbabazi no kuzitanga
Kubabarira bose n’ubwiyunge
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
- Abakwishe bagusize icyasha
Ngo wimanitse boshye Yuda Isikariyoti
Tuzababarira nk’uko wadutije urukundo
Rurema waguhanze azaguhorera
Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!
Umusomyi.