Abenshi bemera ko umuntu yari afitanye ikibazo na Leta yamaze kumukuramo umwuka: JMV Minani

Bavandimwe,

Maze iminsi mbona ‘mouvements’ zidasanzwe hafi y’icumbi mbamo mu mujyi muto wacu uherereye mu Burengerazuba bushyira amajyaruguru y’Ubudage.

Nari nabaye ndetse kumenyesha iki kibazo Inzego z’umutekano w’iki gihugu ngo bitaba guhubuka no kwikanga baringa ariko maze kubona ibintu bidasanzwe.

Izo ‘mouvements’ impamvu mvuga ko zidasanzwe ni uko umujyi mbamo ari muto kandi abirabura bawubamo hafi ya 98% ndabazi.

Ku gicamunsi cy’uyu munsi ubwo natemberaga n’igare maze gukora nka 1.5Km nakurikiwe n’umusore udasanzwe aba muri uyu mujyi. Uwo musore nawe yari kw’igare asa nutembera. Icyaje kuntera amakenga ni uko aho nakase nawe yajyaga aho, nahindura umuhanda nkabona nawe arahinduye andiho. Nageze aho ndahagarara nijyana ahantu muri ‘shop’ nawe ajya muri shop iteganye niyo narimo. Nasohotse ibyo gukomeza gutembera kw’igare ndabireka nsubira iwanjye. Ubwo we ntiyakomeje kunkurikira kuko nkeka ko yavumbuye ko namwikanze.

Mu gitondo cy’uyu munsi kandi ahagana mu masasita hari indi ‘cas’ yambayeho: nambukiranya muri ‘feux rouges’ mu mujyi naho nahaboneye ibindi bintu bijya gusa nibidushakisha gusa détails nyinshi ndumva atari ngombwa aha kuri facebook

Ibi bintu biri kuba hano hafi yaho ntuye ubundi nabifataga nk’ibyoroheje kubera kwizera inzego z’umutekano w’ibi bihugu tubamo ariko aho bigeze ndasanga ntazakomeza kubisuzugura no kubyihererana kuko bishobora kumbyara ibindi bibazo bikomeye.

Ikindi nuko urupfu rwa Col Patrick Karegeya ari isomo ku Banyapolitiki tuba hanze kuko Leta ya Kigali idufata nk’ABANZI IKWIYE KWIKIZA MU BURYO BWOSE (nk’uko Kagame adahwema kubyigamba).

Nyuma yibi maze iminsi mbona hafi mpereye ku byo numvise ku maradiyo byongeye kuba kuri Gen. Kayumba Nyamwasa ndabona ishyamba atari ryeru no kuri twe.

Haramutse hagize uwo mu muryango wacu ugira ikibazo cy’urupfu rutunguranye cg ukundi guhohoterwa kudasanzwe ntimuzashakire kure umwishi wacu arazwi kandi yarabyivugiye ko ”…it’s a matter of time… ‘‘ n’abandi (ni ikibazo cy’igihe abarwanya Leta ye bagakorerwa nk’ibyo yakoreye Karegeya)

Hari abanyarwanda bashobora gutekereza ko ari ukwigiza nkana kuko abenshi bemera ko umuntu yari afitanye ikibazo na Leta yamaze kumukuramo umwuka. Bibuke ko ntawe utaka atababaye kandi ngo utaranigwa agaramye …

Ku ruhande rwacu INKUNDURA ya Politiki twiyemeje yo kugobotora Abanyarwanda ku ngoyi y’Agatsiko irakomeza nta kizayikoma imbere, kabone niyo byaba gutangira igihugu cyacu amaraso, tuzayatanga aho kugirango imbwa ziyanywere ubusa.

‘Morale‘ hejuru kuri mwe mwese abanyotewe n’impinduka nyayo mu rwatubyaye

Mbifurije kandi urukundo n’amahoro.

Jean Marie V. Minani