ISHEMA PARTY: Banyarwanda nimuve hasi, "nta wundi ubitubereyemo"!

Nyuma ya Kongere ya mbere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda yateraniye i Paris kuva taliki ya 7 kugeza ku ya 9 Gashyantare 2014, Abataripfana bakomeje kwisuganya no gusobanura gahunda yabo yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Koko rero mu byemezo Kongere yafashe harimo :

*Kuzitabira amatora y umukuru w’igihugu yo mu 2017,

*Kugena Padiri Thomas Nahimana nk’umukandida uzahagararira Ishema Party muri ayo matora,

* Kugena ko Ikipe y’Abataripfana bafatanyije izaba yasesekaye i Kigali bitarenze taliki ya 28 Mutarama 2016.

Nyuma ya Kongere, ubuyobozi bw’ishyaka Ishema hamwe n’Abakongeresiste bafashe gahunda yo kujya bakora inama kabiri mu kwezi kugira ngo bacoce ibibazo byose bijyanye na gahunda bihaye yo kujya mu Rwanda kugeza babiboneye ibisubizo bikwiye. Biyemeje kandi kwisuganya ku buryo bunoze bagatangira hakiri kare gusobanurira Abanyarwanda gahunda nziza Ishyaka Ishema ribahishiye no gusaba umuganda wabo kugira ngo zizashyirwe mu bikorwa. Iyo gahunda igomba nanone gusobanurirwa Umuryango mpuzamahanga na Loni, ku buryo bw’umwihariko.

Uyu munsi tuzinduwe no kubagezaho amakuru y’ingenzi yerekeye umukandida wacu hanyuma tunabereke bamwe mu bagize Ikipe izafatanya nawe bya hafi n’icyo buri wese ashinzwe.

I.Padiri Thomas NAHIMANA ni muntu ki ?

Padiri Thomas NAHIMANA ni we watowe na Kongere y’Ishyaka Ishema, taliki ya 8 Gashyantare 2014 ngo azarihagararire nk’umukandida ku mwanya w’ Umukuru w’ igihugu mu matora azaba mu mwaka w’2017.

Padiri Thomas NAHIMANA yavutse taliki ya 26 Mutarama 1971, avukira mu Murenge wa NZAHAHA ,Akarere ka Rusizi(ahitwaga Komini ya Bugarama) ,mu Ntara y’Uburengerazuba( mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu). Amashuri abanza yayize kuri Nzahaha n’i Mushaka (1978-1986); ayisumbuye ayigira mu Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo(1986-1992); Seminari nkuru yayigiye i Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda (1992-1999), ahabwa ubupadiri taliki ya 18 Nyakanga 1999.

Nyuma yo gusohoza ubutumwa bunyuranye nk’umupadiri wa Kiliziya gatolika wa Diyosezi ya Cyangugu mu gihe cy’imyaka 6 (padiri mukuru wa paruwasi, umwarimu mu mashuri yisubuye, indorerezi mu matora (2003) no mu Nkiko Gacaca, ubutumwa muri gereza, muri Komisiyo y Ubutabera n’amahoro……) no kwibonera n’amaso ye akarengane gakabije ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi bukorera rubanda (kubafungira ubusa,guhombya abacuruzi nkana, kwambura abaturage imitungo yabo, kubaka ku ngufu amakoro n’amahoro by’urudaca, kubakenesha byo kubatindahaza ku bwende, kwimakaza ivangura mu kazi no mu mashuri hashingiwe ku irondakoko n’inkomoko, gusuzugura abakene, guhohotera abanyamakuru n’abanyapolitiki ba opozisiyo, kubica nk’ibisimba, guhindura abenegihugu nk’abagererwa n’inkomamashyi….) ; Padiri Thomas Nahimana yumvise ijwi rikarishye ritotera umutima we kwitangira Abanyarwanda kurusha uko abikora nk’umuyobozi wa Paruwasi imwe.

Biturutse ahanini ku ihagarikamutima yahozwagaho na bamwe mu bayobozi ba FPR-Inkotanyi bamuziza ko atinyuka kuvuga icyo atekereza agamije kurengera abarengana, bikaza guherekezwa no kumwambura Pasiporo ye muri Werurwe 2005 akayisubizwa muri Ugushyingo 2005 ariko habaye ah’abagabo, Padiri Thomas Nahimana yafashe icyemezo cyo kwitarura u Rwanda (yasohotse taliki ya 17 Ukuboza 2005) , ajya mu gihugu cy’Ubufaransa, ibyo bimufasha kubona umwanya ukwiye wo gutuza no gusuzuma iby’iryo jwi ahora yumva mu mutima we.

Abifatanyije ngo gukora ubutumwa muri Diyosezi ya ROUEN na Le Havre, yagombye gusubira ku ntebe y’ishuri rya Kaminuza , yiga atizigamye amasomo yamufasha kurushaho kumva ikibazo cy’u Rwanda n’uko cyabonerwa ibisubizo .Ng’uko uko yaje gukorera impamyabushobozi zihambaye mu by’amategeko (Droit) no mu Icurabwenge rijyanye na politiki (Philosophie politique).

Mu mwaka w’2011, afatanyije na mugemzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa, Padiri Thomas Nahimana yashinze Ikinyamakuru UMUHANUZI-Leprophete (www.leprophete.fr) kandi agikorera atizigamye kugira ngo gisubize Abanyarwanda ijambo bambuwe kandi kibahe n’urubuga rwo kwamagana akarengane bakomeje kugirirwa n’ubutegetsi ndetse bagatanga n’ibitekerezo bishya byakubaka igihugu cy’amahoro bifuza. Icyo gihe yibwiraga ko uruhare rwe ari aho rugarukira nk’umupadiri.

Nyamara uko Leta ya FPR yakiriye nabi icyo kinyamakuru n’iterabwoba ryashyizwe ku bapadiri bagishinze, ku miryango yabo , ku bayobozi ba Diyosezi ya Cyangugu no kuri Kiliziya gatolika muri rusange byatumye rya jwi rikomeza gutotera Padiri Thomas Nahimana ko ubutumwa bwe burenze itangazamakuru.

            

               Thomas Nahimana yahawe ubupadiri taliki ya 18 Nyakanga 1999, i Mushaka. Padiri Kayomberera JD (i bumoso) na Padiri Evariste Nambaje uherutse kwicwa na FPR nibo bariho bamwerekera uko bambara imyambaro ya gisaserdoti !

Guhera taliki ya mbere Nzeri 2012 Padiri Thomas Nahimana yatangiye umwiherero w’amezi abiri , awukorera i Boston muri Amerika, ari nabwo yumvise bidasubirwaho ko ishingiro ry’ikibazo cy’u Rwanda ari politiki mbi yubakiye ku kinyoma, irondakoko, iterabwoba n’ukwikubira ibyiza by’igihugu. Yumvise kandi ko amasengesho y’abakunda Imana atariyo yonyine azakiza u Rwanda kereka aramutse aherekejwe na politiki nshya yubakiye ku ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza by’igihugu ntawe uhejwe, ukwishyira ukizana(Liberté) kwa buri mwenegihugu kukubahirizwa na bose. Mu gusoza uwo mwiherero Padiri Thomas Nahimana yafashe icyemezo kitoroshye cyo kuzibukira [ “akazi ka paruwasi” kuko kari inzitizi ikomeye imubuza gufatanya n’abandi ku mugaragaro kugira ngo bakore iyo politiki yazana impinduka nziza mu Rwanda binyuze mu nzira idasesa amaraso.

Nguko uko taliki ya 28 Mutarama 2013, hamwe n’Abataripfana 12 bahuriye mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa, batangiza umutwe mushya wa politiki bise “Ishema ry’u Rwanda”.

Nyuma y’umwaka umwe iryo shyaka rivutse ryakoze Kongere yaryo ya mbere muri Gashyantare 2014 ari nayo yemeje ko igihe kigeze cyo gusanga Abanyarwanda barambiwe ingoma y’igitugu y’ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi kugira ngo bafatanye gushyiraho ubutegetsi bwiza rubanda ikeneye bihereye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.Itora nk’iri ntirigomba kongera gupfira Abanyarwanda ubusa : Ni amahirwe azaba ahawe rubanda kugira ngo yisubize ubutegetsi, ibushinge abayobozi bashya yihitiyemo, bataranzweho ingeso ruvumwa yo kumena amaraso y’inzirakarengane.

Padiri Thomas Nahimana nk’umukandida wagenwe n’Ishyaka Ishema yarangije kubyitegura neza, mu mutwe no mu mutima. Abataripfana bazajyana nawe nabo batangiye kurangwa n’umutima umwe kandi bifitemo ubutwari bukwiye. Bazi neza ko Abanyarwanda (uretse abanyamurengwe) babategereje kandi ko bazabakirana ubwuzu.

Hari ijambo rikwiye kwizerwa na bose nk’uko umukandida wacu atazahwema kubyibutsa Abanyarwanda : “ Kuzahura igihugu cyacu, biri mu bushobozi bwacu” kandi rero ni koko : “ Nta wundi ubitubereyemo…”.

Umwanzuro

Ndahamya ko ntawe utabona neza ibi bikurikira:

*Gushyigikira aba Bataripfana ni uguteganyiriza urubyaro rwawe ejo hazaza hateye ISHEMA.

*Gutera inkunga gahunda nziza z’Ishema Party ni uguhitamo neza ,kuko ari uguhitamo igihugu cy’amahoro, kizira intambara n’umwiryane.

*Guha IJWI ryawe umukandida w’Ishema Party ni ugutanga umuganda wo kubaka igihugu Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bazibonamo bareshya, ntawe ugizwe ruvumwa.

*Tanga icyo ushoboye kugira ngo ufashe Abataripfana kugufasha kwigarurira Ishema. Bikore uyu munsi, wikwiganyiriza wibwira ngo hari abandi bazabikora! Umuganda wa buri wese urakenewe.

II. Dore bamwe mu bafasha ba hafi b’Umukandida

  1. Umuvugizi mukuru w’Umukandida: Madame Nadine Claire Kasinge

  1. Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’iyamamaza(Directeur de Campagne): Bwana Nkurunziza Venant.

3. Umuvugizi mukuru wungirije: Bwana Chaste Gahunde

  

4.Umuvugizi mu Bwongereza: Madame Virginie Nakure

5.Umuvugizi mu Bubiligi n’imbere y’inzego z’Ubulayi bwunze ubumwe(UE): Bwana Joseph Ndahayo

6.Umuvugizi mu gihugu cya Norvege: Madamazela Irene Uwamahoro

7.Umuvugizi muri Australia: Bwana Ernest Senga

  1. Umuvugizi mu bindi bihugu bya Scandinavia: Madamazela Jeanne Mukamurenzi

  1. Umujyanama w’Umukandida mu itumanaho n’ikoranabuhanga: Bwana Alexandre Muzungu

  1. Intumwa y’Umukandida ku rubyiruko: Bwana Pudent Igiraneza

11. Intumwa y’Umukandida ku bacuruzi: Bwana Bitangisha Sixbert

Abandi tuzabatangaza ubutaha….

Ishema ni iryanyu,

Madame Claire Nadine Kasinge,

Umuvugizi mukuru w’ Umukandida