NI RYARI LETA YA KIGALI IZAREKA GUKORESHA UBUTABERA MU NYUNGU ZAYO,IKAREKA GUSIRAGIZA ABAYIBWIZA UKURI MU NKIKO ZAYO?

Rishingiye ku ifungwa rikomeje gukorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe na leta ya Kigali ndetse ikomeje no kubacura bufuni na buhoro ; Rigarutse kandi ku ngirwarubanza ryari bube uyu munsi kuwa 06/03/2014 mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo aho ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwari rwafashe kuwa 26/09/2013 cyo gufungura abanyeshuri bari bafunzwe bazira kwandikira minisitiri w’intebe barimo n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri ushinzwe ubukangurambaga bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA,ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza riramenyesha abanyarwanda,incuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza rikomeje kubabazwa n’ingirwamanza zikomeje gushorwamo abatavugarumwe na leta ya Kigali by’umwihariko ubujurire bwari uyu munsi bwa bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga na bagenzi be,ubujurire bwasubitswe kugirango n’abandi bareganwa na Jean Baptiste babanze batabwe muri yombi maze bazaburanire rimwe kuwa 08 Gicurasi 2014,iyi ngirwarubanza ije kandi mu cyifuzo ubushinjacyaha bwahaye urukiko rukuru rwa Gasabo rubusaba ko bwakanira abanyeshuri bandikiye minisitiri w’intebe bamusaba kurenganurwa nyuma yuko guverinoma ayoboye ifashe icyemezo cyo gukuraho inguzanyo bahabwaga izwi nka bourse.

Muri ubu bujurire ubushinjahaha burashinja abanyeshuri gukora imyigaragambyo batabifitiye uruhushya mugihe kandi nyuma y’irekurwa ry’abanyeshuri butigeze butuza bwahise bwungikanya ibyaha mpimbano maze buhita bufunga bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste bumugerekaho kuba yarakoze inyandiko mpimbano we ndetse n’abandi bakomeje kwihishahisha,uyu munsi ho umucamanza akaba yaneruye akavuga ko bagomba guhigwa bukware.Abanyeshuri bagomba guhigwa kugirango bashyikirizwe ubutabera kw’isonga harimo IRAKOZE Jany Flora umubitsi wa FDU Inkingi,NTAKIRUTIMANA Emmanuel,HITIMANA Samuel.Isomwa ry’uru rubanza bageretsweho nyuma yo gufungurwa rikazaba kuwa 21/03/2014 niba ridasubitswe nk’uko bidasiba kubaho mu manza z’abatavugarumwe na leta ya Kigali.

Kuba leta ya Kigali ikomeje kwihisha mu butabera maze igafunga uwo ishaka,udafunzwe akihishahisha mu gihugu cye birerekana neza ubwoba leta ifitiye abanyarwanda yakomeje gufataho ingwate,ikaba ibona ntayindi nzira yakoresha usibye iterabwoba ndetse n’ubutabera kugirango ikomeze irambe ku butegetsi,ariko aha iribeshya kuko amazi atakiri yayandi,ubu leta imaze kubona ko itagifunze igihugu cyose cyangwa ngo ibe yanatera ubwoba abanyarwanda bose.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba leya ya Kigali kudakomeza kwinangira ngo ikomeze ihonyore abanyarwanda,ari nako ihimbira abayibwiza ukuri ibyaha bitandukanye,maze ikemera ntayandi mananiza igafungura imfungwa za politiki zose maze ikajya ku meza amwe nabo yirirwa ihiga,ifunga cyangwa itoteza batavugarumwe nayo bose bagashaka vuba na bwangu umuti w’ibibazo byugarije igihugu cyacu.

Ishyaka kandi riboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose gushiruka ubwoba maze bakavuga za kirazira leta ya Kigali yari yarabangiye kuvuga,bagahaguruka bakumva ko kutavugarumwe na leta atari icyaha nk’uko leta idahwema kubibakangurira. Muhaguruke duharanire ko igihugu cyacu kirangwamo urukundo,ubutabera n’umurimo.

Kubwa PS Imberakuri

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.