Akarengane intore za FPR zikorera abaturage kamaze kuba indengakamere n’ubwo ngo babuze uwabatabara

Mu gihe leta ya FPR iyobowe na Kagame yashyizeho itegeko ryo kujya ikurikirana abayandika n’abasoma inyandiko ziyivuga nabi abaturage nabo ihohoterwa rirakomeje ku buryo rigenda rikaza umurego bikaba ari zo mpamvu zituma FPR idashaka ko iryo hohoterwa rijya ahagaragara ngo rimenyekane kuko yari isanzwe ibeshya isi yose ko abanyarwanda bose bayikunda ariko ukuri kumaze kumenyekana iyi leta yize amayeri yo kwivuna abagaragaza uko kuri. Urubuga Rwanda in Liberation Process mu nshingano zacu hakaba harimo cyane cyane kugaragaza uburyo abaturage mu mpande zose z’igihugu bagenda bahohoterwa n’abategetsi banyuranye.

Muri iri hohoterwa aho twashoboye kubonana n’abaturage ni mu Karere ka Ngoma intara y’Uburasirazuba aho abaturage bo mu murenge wa Remera badutangarije uburyo bakomeje guhohoterwa n’abitwa abayobozi. Mubyo batubwiye bishobora kuba ubu bibabereye umuzigo ni ifumbire bagurijwe na leta yo guhinga ibigori. Aba baturage badutangarije ko bahawe ifumbire ihwanye n’ibihumbi makumyabiri na kimwe y’u Rwanda (21 000 Frw) ngo bahinge ibigori ariko byanga kumera. Bukeye barongeye bahabwa indi nabwo ngo basaruye mu gipfunsi kuko iyi politiki y’ubuhinzi bahatiwe gukurikiza isa n’iyabananiye ariko bagakomeza guhatiriza ngo barebe ko bamara kabiri dore ko udahinze ibigori yitwa umwanzi akajyanwa mu buroko.

Aba baturage ngo bamaze kurumbya maze leta ibadukamo itangira kubishyuza amafumbire y’ibigori batigeze basarura ku buryo ababuze icyo bishyura nako bigura bahigwa ngo bafungwe. Urugero baduhaye ni umuturage wo mu kagali ka Kinunga umurenge wa Remera akarere ka Ngoma intara y’Uburasirazuba witwa Alphonse Munyentwari uherutse guterwa iwe n’umuyobozi w’akagali ka Kinunga witwa Kanuma ushinzwe imibereho y’abaturage mu kagali. Ngo yamusanze iwe mu ma saa sita z’amanywa arimo afata ifunguro rya saa sita maze ahagarara mu muryango amusaba kwishyura amafumbire nyamara ari umwe mu batarigeze basarura mu bihembwe bibiri by’ihinga bishize. Uwo muturage ngo yavuze ko ntacyo kwishyura afite kuko nyine atigeze yeza maze abwirwa ko agiye gufungirwa ku murenge wa Remera. Yamubajije urupapuro rwa polisi rumufunga maze uwo muyobozi (cyangwa ingirwamuyobozi) ahita ahamagara polisi. Umuturage yabibonye atyo ngo amaguru ayabangira ingata maze uwo muyobozi amwirukaho abaturage barumirwa. Byaje kumuviramo guhunga urugo rwe atinya ko yafungwa azize gahunda yahatiwe zo guhinga ibigori bikarumba.

Iki kibazo kandi ngo gifitwe n’abaturage bose batuye muri ako gace dore ko ngo haba hari n’abafungiwe ku murenge. Bikaba bibabaje kubona abaturage bahatirwa guhinga ibigori byarumba bakishyuzwa amafumbire bahawe nabwo ku ngufu kuko baba batinya kwitwa abanzi b’igihugu ngo bakaba bagirirwa nabi.

Ibindi bibazo batubwiye bahura nabyo ni icibwa ry’amafaranga ya hato na hato ku buryo ubu ba local defense, inkeragutabara na polisi birirwa ku mihanda (cyane cyane kuwa gatatu no kuwa gatandatu) bafata abaturage. Icyo bafatirwa ngo ni ukwerekana kitansi bishyuriyeho amafaranga 3 000 y’u Rwanda ngo y’inyubako (amashuri) n’ay’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Banabwiwe kandi ko ngo buri rugo rwo mu murenge wa Remera ruzatanga 3 000 Frw ngo azajya mu isanduku ya leta ariko ngo atagira izina. Bakaba bemeza ko ari azajya kuri konti leta yafunguye ngo abanyarwanda bazashyiremo amafaranga yo kuyifasha guhangana n’ikibazo cyo guhagarikirwa imfashanyo n’amahanga kubera gushinjwa gufasha inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibindi abaturage ba Ngoma kimwe n’aba’ahandi binubira ni uburetwa bugiye kujya bukoreshwa abana babo barangije amashuri yisumbuye. Bagira bati kuki abo bategetsi batohereza abana babo muri ubwo buretwa bakoherezayo abacu? Bongeyeho ko mu gihe abana ba ba nyakubahwa barangiza boherezwa mu mahanga gukomerezayo amashuri ababo bon go bazajya bakoreshwa imirimo y’agahato. Iki gikorwa gishobora no kuzakurura amakimbirane hagati ya leta n’abaturage ugereranyije n’uburyo batacyishimiye. Ngo banabangamiwe kandi n’ibyemezo bya leta byo kumviriza amaterefoni yabo. Bagira bati abadepite ntibahagarariye rubanda ahubwo bahagarariye ubutegetsi kuko ntibakagombye gutora bene ariya mategeko abangamiye rubanda ngo babeshye ko ari intumwa zabo.

Hanavugwa kandi ikibazo cy’imiturire aho abaturage batuye akarere ka Ngoma badutangarije ko mu gihe mu karere baturanye ka Kayonza bo bemererwa kubakisha amatafari ya rukarakara bo batabyemererwa kandi ngo nta bushobozi bwo kubakisha za bloc ciment bafite kandi ngo ikibazo cyo kubona aho kuba kikaba kikiri ingorabahizi kuri abo baturage. Batubwiye ariko ko atari bose bafite icyo kibazo kuko ngo iyo uhaye uwitwa MUDENGE icya cumi urubaka nta nkomyi. Nyamara ngo utamupfumbatishije inzu ye ntirenga umutaru idashenywe. Twababajije aho uwo Mudenge akomora imbaraga zituma mu murenge wa Remera aba icyamamare kugeza aho utamunyuzeho atubaka maze batubwira ko ubu bubasha yaba abukomora kuri mukuru we Musoni James, igikomerezwa muri leta ya Kagame. Ibi ngo bimuha ububasha bwo kwica agakiza muri uriya murenge uwamunyuzeho akubaka n’ubwo byaba bidakurikije amategeko naho uwubatse atamurebye agasenyerwa nta nteguza.

Ngibyo iby’abaturage b’akarere ka Ngoma n’ubutegetsi bwa FPR. Turashimira abakomeje kuduha amakuru n’ubwo leta yahagurukiye kurwanya ko akarengane ikorera abaturage kajya kumugaragaro ariko ntibizabace integer natwe tuzakomeza gushyira ahagaragara ako karengane kabone n’ubwo leta yakoresha igitugu ariko ikwiye kumenya no kubahiriza ihame ndakuka rivuga ko ubutegetsi ari ubw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage, bugakorera abaturage ndetse umuntu akaba yanongera ko buvanwaho n’abaturage.

Muhawe A.

Ngoma/Muburasirazuba

RWANDA IN LIBERATION PROCESS

 

2 COMMENTS

  1. ubwo buretwa uvuga wabubonyehehe???? kuki mubona iterambere ryo gukora cyane mukabyita uburetwa bigaragara ko uri umuntu urangwa no gusubiza igihugu inyuma njye sinagukundira ntabwo uba mu Rwanda ntanuwo wifuzako tudera imbere. ihohoterwa uvuga riri mumutwe wawe ntabwo riri mubanyarwanda ntaniryo tubona mugihugu cyacu. wowe wanditse iki gihuha Imana ikundinde uri umuntu utangaje

  2. nukugako udahinze ibigori numwanzi wigihugu se?hoya nimba koko aribyo abanyarwanda barikurengana ntakwishira ukwizana kuraho mugihe uhatirizwa gufata ideni nyuma ugahatirizwa no kuryishyura gusa ikibazo cyajye niki izo ngirwabayobozi cy abo bategetsi ibyo bakora nigahunda ya F.P.R koko ?

Comments are closed.