FPR yabujije abaturage baturiye inkambi y’impunzi ya Kigeme uburenganzira ku nyungu z’ubutaka bwabo

Mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ryifuzaga kuvugurura no kwagura inkambi y’impunzi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo ikaba yari yateganyije kwishyura abaturage baturiye iyo nkambi akayabo k’amafaranga atubutse kugirango bave mumasambu yabo, leta ya FPR yahise ibyivangamo maze yunama kuri abo baturage ibaha intica ntikize maze iba ari yo ihindukira igurisha ubwo butaka na HCR ku mafaranga atari make. N’ubwo abo baturage bimuwe batigeze bishimira icyo gikorwa cya leta ya FPR cyo kubavutsa amahirwe yabo badutangarije ko ntacyo babikoraho kuko ngo leta ya FPR basanzwe bazi imikorere yayo ku buryo ngo ntacyo bavuga kuko ngo aho kugirango babure amafaranga babure n’ubuzima ngo bakwemera bagafata ubwo busa bugacya kabiri.

Ubu bwambuzi si ubwa mbere bukorwa ahubwo ni umukino umenyerewe muri FPR kuko no mu mijyi cyane cyane mu mujyi wa Kigali leta iha abaturage intica ntikize ku butaka bwabo igahindukira ikabugurisha n’abashoramari ku kayabo k’amafaranga atubutse. Ni uburyo rero FPR ikoresha mu kwambura abaturage no kwigwiza ho imitungo yambuye rubanda akenshi ruba rutanafite ubushobozi bwo kwirwanaho. Ubutegetsi bukorera abaturage bene ibi bikorwa ntibukwiye kubeshya ko abaturage babukunda kandi bubabuza uburenganzira bwabo harimo n’ubwo kugurisha ibyabo ku giciro kibafitiye akamaro.

Amakuru ajya gusa n’aya kandi anavugwa no mu bakozi bakorera imiryango n’amasosiyete y’abanyamahanga akorera mu Rwanda. Twavuga nk’isosiyete y’abanyakenya ikora ibyo gucunga umutekano KK Security yashatse kuzamura imishahara y’abakozi bayo ngo bahembwe nk’uko ab’ahandi mu bindi bihugu bakoreramo bahembwa (hafi 120 000 Frw) maze indi sosiyete ya bene icyama Intersec ibyivangamo abakozi ba KK Security babura amahirwe yabo batyo. Ibi kandi bikaba byaranabaye mu muryango w’Abanyamerika wita ku mpunzi (American Refugee Comittee) nayo yigeze gushaka guha abakozi bayo imishahara ijyanye n’uko iyo sosiyete ibakoresha ariko leta irahakana ivuga ko bashaka ko abanyarwanda bakorera izo nzego bahembwa urusenda nka rwa rundi leta ya Kagame isanzwe ihemba abakozi bayo.

Andi makuru ajya gusa n’ayo ariko yo atari inkuru z’inyungu z’amafaranga ziziyeho ako kanya ni ay’inkuru y’abaturage batuye mu gace k’ahahoze hitwa Rutobwe ubu ni mu karere ka Muhanga ngo umwe mu bayobozi b’ibanze yabwiye abaturage ko bagiye kuzana intore zatorejwe mu majyaruguru ngo zigasenya amazu batuyemo ngo bakimukira mu midugudu nyamara iyo midugudu buri wese agomba kwirwanaho akaboba aho aba n’uko abaho. Abaturage ngo bakaba baramushubije ko bazakora ibishoboka byose bakirwanaho kuko ngo ayo mazu batuyemo yarabavunnye kandi ngo yaranabahenze kuyubaka.

Ngibyo uko FPR ikorera abaturage akarengane nyamara wababaza icyo ibamariye bakakubwira ko uretse kubahoza ku nkeke ngo nta cyiza bayibonamo rwose uretse kubaburabuza. Leta ikaba yari ikwiye kwubaha uburenganzira bw’abene gihugu ikareka kubambura utwabo yarangiza ikatugurisha akayabo yishyirira mumifuka.

Kagiraneza

Nyamagabe

RWANDA IN LIBERATION PROCESS

1 COMMENT

  1. Rwose birababaje pe! twari twarangije no kubona impapuro z’ibiciro rwose batubariye kuri ibyo biciro, maze baza kubisubiramo. Kandi ibyo nibyo byapfaga gusa nibihura n’agaciro kubutaka nibirimo. naho ubundi ibyo bagiye kuduha ntaho bihuriye! Turagomba kuvuganirwa!

Comments are closed.