Inama y’Abaminisitiri yashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho ikigega “Agaciro Development Fund”

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki 10/08/2012 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yemeje ko hajyaho ikigega Agaciro Development Fund ihita igishyiramo umusanzu ungana n’amafaranga miliyoni 33 n’ibihumbi 500.

Igitekerezo cyo gushyiraho Ikigega Agaciro Development Fund cyagizwe n’Abanyarwanda nyuma y’uko ibihugu bimwe na bimwe bifashe gahunda yo guhagarika inkunga byageneraga u Rwanda, byitwaje ko u Rwanda rushinjwa gutera inkunga abarwanyi ba M23 babarizwa mu gihugu cya Congo.

Abanyarwanda bahise bashyiraho igitekerezo cyo kwishyiriraho ikigega aho buri muntu azajya ashyiramo bitewe n’amikoro ye mu rwego rwo kwihesha agiciro no kudatega amaboko abaterankunga.

Inama y’Abaminisitiri imaze kumenyeshwa icyi gitekerezo yahise igishyigikira isaba ko cyahabwa umurongo uhamye.

Inama y’Abaminisitiri yaboneyeho gusaba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, guha iyo gahunda umurongo uhamye uzasobanurirwa Abanyarwanda kandi ukaborohereza gutanga umusanzu wabo ku bushake.

Eric Muvara

Source: Kigali Today

 

2 COMMENTS

  1. I realy love my country Rwanda and i’m proud to be rwandan,so i’ll never let my country alone i have to use my strength to support Agaciro Divelopment Fund even in the war i’m ready to die for my country.USA & UK i don’t care about your decisions to stop your aids to us. we stopped genocide without your help so we’ll rosolve our problems without you.

Comments are closed.