Amateka y’abanyamulenge (igice cya mbere).

Abanyamulenge ni umuryango mugari wo mu bwoko bw’abatutsi. Ugizwe n’amazu aturuka mu moko atandukanye. Abanyamulenge si ubwoko nk’uko abenshi babyibwira. Abanyamulenge  ni umuryango uvuga ururimi shami (dialecte), rugizwe n’amagambo akomoka mu ndimi zitandukanye, zirimo:Ikinyarwanda, Ikirundi, n’ Ikinyankole. Urwo rurimi bavuga rukitwa IKINYAMULENGE. Uyu muryango ugizwe n’abantu bahuje umuco n’imikorere imwe kandi bagahururira k’umwuga w’ubworozi bw’inka. Bitwa abanyamulenge kubera agace bisanzemo kitwa Imulenge bavuye mu mihanda itandukanye mu bihugu byo  karere k’ibiyaga bigari.

Ukwemera n’amadini by’abanyamulenge.

Usanga ahanini Uyu muryango abawugize ari abayoboke b’amatorero ya giporotestanti  bitewe n’uko mu gihe abarabu, barimo RUMARIZA , NGONGO – LITETA, KIBONGE , TIPO-TIPO, bakoraga ubucuruzi bw’abacakara, Abazungu b’abavugabutumwa b’idini ry’abaporotestanti  bari bafite ibyicaro ahitwa i LEMERA (Territoire ya Uvira)  barwanye k’umuryango w’Abanyamulenge kugira ngo badakorerwa ubwo bucuruzi. Iki gikorwa cy’aba ba misiyoneri cyatumye haba ubucuti hagati y’abo bavugabutumwa n’abasaza bakuze bo mu muryango w’abanyamulenge.  Abasaza bazi neza aya mateka bavuga neza ko aba  bahise bemerera aba bazungu ko abazabakomokaho bose bazababera abayoboke kandi koko ngo niko byagenze kuko kugeza magingo aya hafi y’abanyamulenge bose ari abemeramana. 

Iri dini rya giporotestanti rikomoka ku mugabane w’uburayi ho mu gihugu cya Sweden. Abanyamulenge  batuye Territoire 3 muri zimwe zigize intara ya Kivu y’Amajyepfo. Muri izo Territoire 3 batuye, twavugamo ; UVIRA , MWENGA na FIZI. Muri  izi Territoire 3 batuye , izituwe cyane ni FIZI na UVIRA. Amateka y’umuryango w’Abanyamulenge  akomeza avuga ko abagize uyu muryango bafite inkomoko mu bihugu bine, aribyo : U RWANDA, U BURUNDI, TANZANIYA na UGANDA. Amateka Avuga ko bitazwi neza igihe Abanyamulenge ba mbere baba baragereye i Mulenge. Gusa tugendeye kubyo naganiriye na bamwe mu basheshe akanguhe bo muri uwo muryango. Bavuze ko Abanyamulenge  ba mbere bagiye i Mulenge ari amazu ane y’Abashambo  yari atuye mu KINYAGA (Cyangugu). Muri ayo mazu y’Abashambo yahoze mu Kinyaga , twavugamo:  Abagabika , Abagorora , Abasinzira n’ Abapfizi.

 Aya mazu rero, akomoka kuri bamwe mu bagabo b’Abashambo  bari batuye mu Kinyaga , barimo SERUGABIKA (ukomokaho abitwa :Abagabika) , Gasinzira  (ukomokaho abitwa Abasinzira) , Rugorora (ukomokaho , abitwa :Abagorora) na Mfizi (ukomokaho, abitwa Abapfizi) , bagizwe n’amazu abiri, arimo :Abaheto n’abadahigwa). Muri bene Mushambo wa Kanyandorwa bambutse Rusizi , ni uwitwa Serugabika. Uyu Serugabika , yagiye gushora inka ze kuri Rusizi atereye amaso hakurya abona ikibaya kirimo umukenke mwiza utoshye. Nibwo inka ze zakukiraga kumwaro wo hakurya ya Rusizi, agira ngo inka ze zirishe ubwo bwatsi. Akigera muri Iki kibaya asanga niheza cyane. Niko kwambuka Rusizi ajya kuzana umugore we n’abana bimukira hakurya ya Rusizi, ariho mu kibaya cy’umugezi wa Rusizi. 

Agezeyo yubatse urugo rwe ahitwa Kubwegera (Territoire ya Uvira). Bene nyina GASINZIRA, RUGORORA na MFIZI, baza kumusura aho KUBWEGERA, basanga ni heza. Niko gusubira mu Kinyaga ahitwa i Mushaka bajya kuzana abagore ba bo n’abana  bose berekeza Kubwegera, batyo.

Nguko uko imiryango y’Abashambo yageze muri Congo – Kinshasa bwa mbere, ubwo baturaga ahitwa KUBWEGERA. Aba bose ntawuzi umwaka bagereye muri Congo. Gusa uko biri kose ni mbere y’ 1516. Kuko ubwo Abanyabyinshi  bageraga muri Congo  nyuma y’intambara ya bo na Ruganzu II Ndori wa  Ndahiro II Cyamatare bivugwa ko bashakaga guhirika ingoma ye , basanze iyi miryango y’abashambo ituye Kubwegera. Bagezeyo basanga y’amoko y’abashambo twavuze haruguru amazeyo igihe kirekire ahitwa Kubwegera arabakira baraturana. Amateka avuga ko ahitwa i Bwishaza (I Rubengera) ariho urugamba rw’abanyabyinshi na Ruganzu II Ndori ariho rwabereye isibaniro. Bivugwa ko aha mumashyamba yo mu Bwishaza, ariho Ruganzu II Ndori yarasiwe umwambi w’ingobe mu jisho, n’umwuzukuru wa Byinshi bita Rukiramacumu (uyu ukomokaho inzu y’Abanyabyinshi b’abakiramacumu). kubera ko Abanyabyinshi bari ibikomangoma (Princes), birumvikana ko bahunganye amashyo menshi y’inka , ariyo soko y’ubukire bw’inka ku banyabyinshi b’i Mulenge. Kubera ubushyuhe bw’kibaya cya Rusizi , Inka za bo zatangiye kwibasirwa n’ibyorezo by’amatungo. nibwo bamwe batangiraga kwimukira mu misozi miremire y’Itombwe kubera ubukonje bwaho buberanye n’ubworozi. Aha mu misozi y’Itombwe niho baturutse bakwira ince zose za Fizi, Mwenga na Uvira.

Mu gice cya Kabiri tuzababwira uko andi moko yageze i Mulenge ndetse n’intambara zagiye zibahuza n’andi moko y’abacongomani kavukire barimo ababembe, abafulero n’abashi.

Umusomyi wa The Rwandan

Uvira