Ba Perezida Macron na Kagame bahuye: Bazabwizanya ukuri? Uko twe tubibona

Mu gihe muri iyi minsi i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hakoraniye inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Ababumbye (ONU), ni n’umwanya bamwe mu bakuru b’ibihugu baboneraho wo guhura bakaganira ku mubano w’ibihugu byabo. Ni muri uru rwego Perezida w’u Rwanda, Jenerali Paul Kagame yahuye na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.

Perezidanse y’u Rwanda kuri twitter yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku « bibazo bishishikaje ibihugu byabo, birimo amahoro n’umutekano muri Afurika ». Kuva mu w’1994 ubwo mu Rwanda habaga jenoside yakorewe abatutsi, Jenerali P.Kagame n’ishyaka rye riri ku butegetsi ntibabashije kugeza umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, kuko babushinja kugira uruhare muri iyo jenoside. Abategetsi b’Ubufaransa na bo basa n’abashobewe kuko imvugo ikarishye ya P.Kagame nta handi bayizi mu mibanire y’ibihugu.

Urebye umubano w’ibi bihugu wasubiye inyuma cyane ubwo mu w’2006, ubutabera bw’Ubufaransa bwasohoraga impapuro zo gufata bamwe mu byegera bya P.Kagame bubashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yahitanye Perezida Yuvenali Habyalimana n’abo bari kumwe barimo n’uwari Perezida w’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira. Iryo perereza ryashyiraga mu majwi Jenerali Paul Kagame ko ari we watanze amabwiriza yo kurasa iyo ndege.Ibi byarakaje ubutegetsi bw’u Rwanda buhambiriza ambasaderi w’Ubufaransa shishi itabona. Ambasade yabo yongeye gufungurwa neza ahagana mu w’2009 nyuma y’uruzinduko Nikola Sarukozi wari Perezida icyo gihe yakoreye mu Rwanda.

Iyo uteze amatwi P.Kagame usanga ashaka ibintu bibiri kuri iki gihugu:

1.Ko ubutegetsi bw’abafaransa buhanagura burundu ikirego cy’uko P.Kagame yagize uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cyahitanye abakuru b’ibihugu bibiri n’abo bari kumwe. Iki kirego kiri mu bimuteye ubwoba bwinshi kuko, LONI ivuga ko ari cyo cyabaye imbarutso y’ubwicanyi bwageze ku kigero cya jenoside, bigakubitiraho no kongera guteza imirwano n’intambara karundura nyamara hari harasinywe amasezerano y’amahoro yo gusangira ubutegetsi ku banyarwanda bose.
2.P.Kagame akoresha imvugo ikarishye yumvikanisha ko Ubufaransa ngo « bwagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside »; ku bw’ibyo icyo ategereje ni uko ubutegetsi bw’ubufaransa bwemera ibyo abushinja bukabisabira n’imbabazi.

Paul Kagame na Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro i New York tariki ya 18/09/2017

Witegereje, usanga abategetsi b’ubafaransa bitondera iki kibazo cy’u Rwanda kuko iyo P.Kagame abashinje, bamusubiza mu ijambo rimwe gusa, (babihakana bivuye inyuma, bakibutsa ko baje mu Rwanda gutabara, ko nta bwicanyi bakoze, ko nta n’ubwo bashyigikiye), ubundi bakaryumaho. Ibi birego by’abategetsi b’u Rwanda bibabaza bamwe mu basirikare bagiye mu gikorwa cyiswe « Opération Turquoise », kuko bo bavuga ko bagiyeyo mu gikorwa cyo kurengera ikiremwamuntu; P.Kagame abashinja ku rwego rumwe n’abajenosideri. « Opération turquoise » ni igikorwa cyemejwe na LONI ivuga ko kigamije kwita ku kiremwamuntu cyari mu kangaratete. Gusa igitangaje ni uko mu bihugu by’ibihangange byagombaga kukigaragaramo kuko bifite ubushobozi, Ubufaransa bwonyine ni bwo bwakitabiriye, ibindi byipfuka mu maso, ibindi « byiraza i nyaza » kandi abanyarwanda bari mu makuba. Aha umuntu yavuga nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, … byari bizi neza ubukana bw’ibyaberaga mu Rwanda icyo gihe.

Ni kuki nta kindi gihugu kifatanyije n’Ubufaransa kujya guhosha ubwicanyi kandi byarasabwe muri LONI n’abategetsi b’Ubufaransa? Ni byo koko Ubufaransa bwari busanzwe bufite umubano n’ubutegetsi bwa Habyalimana.Ese koko Ubufaransa bwari bushyigikiye ko abantu bicana? Ese abafaransa bitwaye bate mu gihe cy’amasezerano y’amahoro. Igihugu cy’Ubufaransa kiri mu byashyize igitutu ku butegetsi bwa Habyalimana kugira ngo bwemera gusinya ibyari bikubiye muri ayo masezerano kuko bwasangaga ari yo yari nzira y’amahoro arambye. Ni byo koko, nk’uko na Nikola Sarukozi yabivuze mu w’2009, ubwo yari mu Rwanda, hari ibyo abafaransa batari barateye imboni mu maguru mashya. Cyakora abafaransa bahakana ko nta kibi bagambiriye mu byakozwe mu Rwanda.

Aho abafaransa bagereye mu Rwanda, mu gihe cya jenoside, hari abo barokoye mu nzara z’abicanyi. Cyakora ntibabashije gukiza bose kuko nko mu Bisesero hari abahaguye, kandi « Opération turquoise » yari yaratangiye. Gushinja abafaransa gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, ni ikirego gifite uburemere bukomeye. Hari abasesenguzi bemeza ko urebye neza, ubu buryo bwo kubashinja bwakajije umurego aho Perezida Kagame aboneye ko dosiye y’ihanurwa ry’indege igenda ikaza umurego kugeza n’aho abasirikare bakoranye na we barimo n’uwigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Kayumba Nyamwasa avugiye ko ashaka gutanga ubuhamya yemeza ko koko Paul Kagame ari watanze amabwiriza yo kurasa indege yari itwaye Perezida Habyalimana. Ubu buhamya na bwo buhangayikishije P.Kagame ku buryo biri mu byasubije umubano ibubisi.

Jenerali François Lecointre, umugaba mukuru w’ingabo (ibumoso) na Jean-Yves Le Drian, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (iburyo)

Komeza usome inkuru irambuye hano>>>>>>>>