Bimwe mu byerekanywe n’ubutegetsi bwa President Kagame, ubwo bwangiraga Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be gutahuka mu gihugu cyabo u Rwanda.

Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, Padiri Thomas Nahimana na bamwe mubo bakorana mu buyobozi bukuru bw’ishyaka ISHEMA, bahagurutse i Paris muri France, mu mugambi bari bamaranye iminsi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Abo bari kumwe ni Bwana Chaste Gahunde, Madame Nadine Claire Kasinge n’umwana w’amezi 7 witwa Kejo Skyler, ndetse na Bwana Vénant Nkurunziza.

Iyi nkuru yababaje abanyarwanda aho bari hose ku isi, cyane cyane mu Rwanda, ubwo abantu benshi bavugaga ko noneho aho bigeze President Kagame agomba kuva ku butegetsi, byanze bikunze, maze akareka abanyarwanda bakishyiriraho umukuru w’igihugu bashaka.

Abanyarwanda n’abanyamahanga, batangajwe n’uko Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be, baje kwimwa uburenganzira bwo kwinjira mu ndege yagombaga kubavana i Nairobi muri Kenya, ibajyana i Kigali mu Rwanda, ubwo babwirwaga n’abakozi ba Kenya Airways ko bahawe amabwiriza na leta ya President Kagame yo kutajyana Padiri Thomas na bagenzi be mu Rwanda ! Aho i Nairobi, bahageze bagomba guhindura indege yari ibavanye muri France, kugirango bafate indi, nk’uko bijya bigenda mu ngendo z’indege.

Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe bimwe mubyo kwangira Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu Rwanda byerekanye. Ibyo ni uko President Kagame atinya Padiri Thomas Nahimana; kuba mu Rwanda nta democracy ihari; kuba President Kagame azi ko adakunzwe n’abanyarwanda; kuba nta butabera buba mu Rwanda; imvugo ya leta yo gucyura impunzi ni ikinyoma, President Kagame yibye abanyarwanda ubuyobozi bw’igihugu; ndetse n’uko gusimburana ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro bidashoboka.

Président Kagame atinya cyane Padiri Thomas Nahimana!

Biratangaje kubona umuntu nka Président Kagame, ufite abasirikare benshi cyane, ibifaru ndetse n’indege z’intambara, yanga ko Padiri Thomas Nahimana hamwe n’abantu batarenze 4 barimo n’umwana w’amezi 7 kwinjira mu Rwanda, kubera kubatinya, nta n’akabunda na kamwe nibura ka masotera bari bafite!

Nk’uko bimenyerewe mu Rwanda, abazi Président Kagame bavuga ko ari we wenyine, uba ashaka kuvugwa, akaba yifuza ko nta wundi muntu wavugwa! Bigaragarare rero ko yabonye abanyamakuru n’abandi bantu benshi bari biteguye kwakira Padiri Thomas Nahimana n’ikipe y’ishyaka ISHEMA yari ayoboye, maze ishyari rikamwica, agahitamo gutegeka ko Padiri Thomas yangirwa kwinjira mu Rwanda. Bivuga ko President Kagame, yatinye ko abanyarwanda bakwikundira Padiri Thomas Nahimana, bakaba bamugirira icyizere mu matora ya President wa Republika ataha yo muri 2017.

Amakuru ari mu Rwanda, ni uko abanyarwanda benshi bari biteguye kwakira Padiri Thomas Nahimana, banafite n’amatsiko menshi yo kwumva imigambi myiza abazaniye! ibi bikaba byaratewe n’igihe Padiri Thomas yatangazaga mu kinyamakuru “le Prophete”, ko ashaka kujya gukiza abanyarwanda ibibazo byinshi basigaranye, bishingiye ku nzara irikoroza mu gihugu muri kino gihe, n’ubukene, byose byazanywe na FPR Kagame, ibizi neza kandi ibishaka.

Kubona rero umuntu w’umugabo nka Président Kagame atinya undi mugabo nka Padiri Thomas Nahimana, kubera imigambi myiza yumvanye ishyaka rye ISHEMA, byonyine byagombye kuba impamvu yo gutuma President Kagame, agira isoni, akava mu nzira, maze Padiri Thomas Nahimana byagaragaye ko afitiwe icyizere n’abanyarwanda benshi, akayobora abanyarwanda, akabahumuriza, akabakiza inzara, agahinda na “genocides” za hato na hato za Kagame. Biratangaje kubona umuntu ukomeye nka President Kagame, yumva ko Padiri Thomas Nahimana ageze hafi aza mu gihugu, maze agatitira kurusha uwanyagiwe n’imvura y’itumba!!! Birenze urwenya, mba ndoga Data! Yoo! Ese burya niko asigaye ameze?!!!! Biratangaje pe!

Nta “democracy” iba mu Rwanda

Kuba leta ya Président Kagame yangiye Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be, kujya mu Rwanda, kugirango bandikishe ishyaka ryabo, maze bazanahatane mu matora yo mu mwaka utaha wa 2017, bigaragaje ko ibyo FPR yajyayaga ibeshya ko mu Rwanda hari democracy, nta yiriyo na nkeya!

Ubundi, ubutegetsi bwa leta ya FPR bwajyaga bubeshya abantu bose ko mu Rwanda hari democracy, none kuba yangiye Padiri Thomas kwinjira mu Rwanda, bihise bigaragaza ko nta democracy ihari, kuko bigaragara ko nta n’amashyaka atavuga rumwe na FPR ahaba. Bivuga ko amashyaka ahari, yose akorera mu kwaha kwa FPR! Umunyarwanda wo mu Rwanda nta burenganzira afite bwo kujya mu ishyaka ashatse (freedom of association). Muri make, nta “opposition” ihaba!

Hari abantu bavugaga ko buriya ishyaka ISHEMA rigiye gukomera amashyi Kagame na FPR, ariko kiriya gikorwa cyo kwangira bariya bayobozi bakuru b’ishyaka ISHEMA kwinjira mu gihugu cyabo nabo bafiteho uburenganzira, cyerekanye ko koko ishyaka ISHEMA ritari rijyanywe mu Rwanda no gukomera amashyi FPR nk’uko byari byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru b’iryo shyaka Madame Nadine Kasinge Claire, ubwo yavugaga ko badateganya gukorera mu kwaha kwa FPR. Ibyo yabitangaje, ubwo iryo shyaka ryatangazaga ku mugaragaro itariki yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Mwibuke ko atari ubwa mbere President Kagame yanga “democracy”. Mu mwaka wa 2003, President Kagame ntiyari yatsinze amatora ya President wa Republika yabaye muri uwo mwaka! Ishyaka rye FPR ryaramwibiye amajwi, maze nta n’isoni batangaza ko President Kagame yabonye amajwi arenga 90%, kandi atari yabonye n’arenga 20%! Ikindi kandi, mwibuke ko mu matora ya President wa Republika yo muri 2010, nayo President Kagame atayatsinze! Icyo gihe bwo yari yabonye amajwi atanagera kuri 18%, n’ubwo na none abamwibiye bavuze ko yagize arenze 94%! Kuba nta matora yizewe (free and fair elections) aba mu Rwanda, ni imwe mu mpamvu zerekana ko mu Rwanda nta “democracy” ihaba.

President Kagame azi neza ko adakunzwe n’abanyarwanda.

Leta ya FPR yakunze kujya yemeza ko Président Kagame akunzwe n’abanyarwanda. Ariko icyagaragaye, ni uko ibyo ari ibinyoma byambaye ubusa. Ibi byakunze kuvugwa cyane, mu gihe havugwaga ko abanyarwanda batandukanye mu Rwanda imbere, bagiye bikorera ibiseke, abandi ibikarito, ngo byabaga byuzuyemo amabaruwa abanyarwanda babaga banditse, ngo basaba inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko itegeko nshinga ryahindurwa, ngo kugirango Président Kagame, akunde yiyamamarize manda ya 3, ndetse ngo azanasazire ku butegetsi !

Andi makuru ariko, yaje kujya yemeza ko ahubwo abanyarwanda ku bwabo batigeze n’umunsi n’umwe, bifuza ko President Kagame yategeka manda ya 3. Icyabaye, ngo ni uko ishyaka riri ku butegetsi ariryo FPR ryagiye rihatira ku ngufu abanyarwanda bo mu gihugu hagati, kwandika amabaruwa, ngo basaba ko President Kagame yakwiyamamariza manda ya 3; ibi bikaba aribyo byitwa gutekinika mu mvugo ya FPR, igezweho kino gihe.

Kuba rero, leta ya FPR yangiye Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu Rwanda kandi leta ya FPR Kagame yari yaramuhaye ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu, bigaragaza ko Président Kagame azi neza ko adakunzwe n’abanyarwanda bari mu gihugu, kuko ari we watanze itegeko ryo kubuza Padiri Thomas Nahimana kwinjira mu Rwanda. Ibi bikaba ari ukugirango abanyarwanda bo mu gihugu hagati, bimwe amahirwe yo kujya kwiyumvira amatwara n’imigambi myiza banyotewe yagiye atangazwa n’ishyaka ISHEMA mu bihe bitandukanye. Ayo matwara ashingiye ku “Kwunga abenegihugu, kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne”. President Kagame azi neza ko iyo migabo n’imigambi ya Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka rye ISHEMA, ntaho ahuriye n’urwibutso rubi abanyarwanda bamufiteho, rushingiye kuri “genocides” zidashira, inzara, ubukene, n’agahinda karenze kamere batewe n’ingoma ye irambiranye! Bivuga ko Président Kagame atinya guhatana n’umuntu nka Padiri Thomas Nahimana, byamaze kugaragara ko akunzwe cyane n’abanyarwanda benshi, bifuza ko ari we uba President wa Republika y’u Rwanda guhera muri 2017.

Mu Rwanda nta butabera buhaba. (Impartial and independent justice)

Mu gihe umwe mu bakozi ba DMI, yabeshyaga ko ngo bashimira leta ya France kuba yaremeye kwoherereza u Rwanda Padiri Thomas Nahimana, uyu Padiri Thomas Nahimana we yahise abihakana, asobanura ko nta wamwohereje, ko ahubwo we yijyanye mu Rwanda, ndetse anongeraho ko adatinya ubutabera bw’u Rwanda. Yanongeyeho kandi ko yiteguye guhangana n’ibyo ari aribyo byose leta y’u Rwanda yirirwa imubeshyera ko yaba yarakoze, kuko byose ari ibinyoma.

Ikimenyerewe ni uko leta y’agatsiko ka President Kagame, ishishikazwa cyane no kubeshyera abanyarwanda batandukanye hirya no hino ku isi, ibyaha batakoze, noneho ikanishimira cyane kubakira, ngo kugirango ibacire imanza za ngondagonde, imenyereye gucira abantu, gusa kuko ari Abahutu. Nyamara ahubwo, ikirengagiza ko hari na bamwe mu Batutsi muri RPF, nabo baregwa kuba barakoze ibyaha ndengakamere, mu myaka aya za 1994, nkuko biherutse kwemezwa na Dr Thégène Rudasingwa, wahoze akorana bya hafi na President Kagame.

Mu gihe rero leta ya Kagame imaze iminsi yakira abantu batandukanye boherejwe n’ibihugu babagamo gucirwa imanza, igitangaje ni uko noneho na leta ya FPR ubwayo yiyerekaniye ko bwa butabera yajyaga ivuga ko ifite, ari ntabwo koko! Yerekanye ko ubutabera bwabo ari ngondagonde! None se, niba koko bari bafite ibyo bashinja Padiri Thomas Nahimana, kuki batamuretse ngo agere mu Rwanda, noneho bamucire izo manza bahora babeshya amahanga ko baca?! Ikigaragara ni uko ibyo FPR ivuga ko imurega nta n’aho binashingiye, kuko iyo biza kuba bifite ishingiro, baba bamuretse akinjira mu gihugu, maze nyine bakamucira izo manza! Bivuga mu yandi magambo ko Padiri Thomas Nahimana ari umwere.

Imvugo ya leta yo kuvuga ko abanyarwanda bayihunze batahuka ni ikinyoma.

Abantu biganjemo abanyamahanga, bagiye babeshywa na leta ya Président Kagame, ko bagiye bacyura impunzi z’abanyarwanda zahunze muri za 1994. Nyamara rero uko byagiye bigenda, ingabo za President Kagame zabaga zaragiye gucyura impunzi z’abanyarwanda muri Congo, zagiye zibikora ku ngufu, kuko nta mpunzi yabonye uko FPR yica, yigeze yifuza kuyigemurira, yibeshya ngo iratashye mu gihugu iyobora! Iyo abasilikare ba President Kagame bageraga mu mpunzi, icyo bakoraga cya mbere ni ukuzirasa urufaya rw’amasasu menshi, maze impunzi zikagwa hasi, zipfa ari nyinshi cyane! Noneho kubera ko wa mugani w’abanyarwanda “nta bapfira gushira”, bamwe bakarokoka, barushaho kuhungira kure, maze abandi ingabo za Kagame zikakabafata. Mubo zafataga, zakuragamo abagifite imbaraga, bagaragara cyangwa bigeze kwiha, cyangwa se basobanukiwe, maze zikabica. Noneho zarangiza, zigafata impunzi zibona ko zangiritse, zananutse, zirwaye cyane, babona ko n’ubundi zizapfa, maze bakaba arizo bacyura mu Rwanda. Ibi bikaba byari ukugirango abasirikare ba Kagame, bereke abazungu n’abanyamakuru ko bagiye gucyura no gutabara, kandi ahubwo bo barabwiraga izo mpunzi ko bazica abahutu kugeza isi ishize!

Kuba rero leta ya FPR yangiye Padiri Thomas Nahimana gutahuka mu Rwanda, kandi ari byo FPR yajyaga yirirwa ivuga ko abanyarwanda bose bahamagariwe gutaha mu Rwanda, bikagera n’aho ibeshya UNHCR ko igomba gushyira mu bikorwa “cessation clause”, kugirango impunzi zitahe, bigaragaye ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

 

President Kagame yibye abanyarwanda ubuyobozi bw’igihugu kuko yemera
Gusimburana ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro ntibishoboka mu Rwanda!

Nyuma y’aho Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be baburijwe n’ubutegetsi bwa Président Kagame gutahuka mu gihugu cyababyaye, abantu baribaza byinshi. Muri ibyo harimo kwibaza niba bishoboka ko abategetsi ku mwanya wa President wa Republika mu Rwanda, bashobora gusimburana mu mahoro. Ibi biraterwa n’ukuntu abayobozi b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, bifuzaga kujya mu Rwababyaye guharanira guhindura ibintu FPR yangije bashyize imbere ibiganiro, none leta ya FPR ikaba ibabujije kwinjira mu Rwanda. Wagirango rwose igihugu cyacu gifite umwaku muri urwo rwego, kuko kugeza uyu munsi, nta mukuru w’ u Rwanda wigeze asombura undi mu mahoro nk’uko bigenda ahandi henshi !

Ikibabaje, ni uko abayobozi b’u Rwanda b’iki gihe, nabo bazi ko gusimburana ku buyobozi bukuru bw’u Rwanda bitagiye biba mu mahoro, maze aho kugirango baharanire ko byajya noneho biba mu mahoro, usanga ahubwo na bo, bagaragaza ko utazabavana ku butegetsi, adakoresheje imbunda n’amasasu, atazigera agera ku butegetsi. N’ikimenyimenyi, President Kagame yagiye abyivugira inshuro zitari nke! None rero, bigaragare ko kiriya gikorwa cy’urukoza soni leta ya FPR yakoze, cyo kwangira Padiri Thomas kwinjira mu gihugu, cyagaragaje ko gusimburana ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro bikiri inzozi, n’ubwo ishyaka ISHEMA ryo ryari riherutse gutangaza ko ryo muri iki gihe ryahisemo gukoresha inzira y’ibiganiro, kugirango ibintu bihinduke mu Rwanda.

Ubwo biyemezaga kuva muri “transit” y’ikibuga cy’indege cya Nairobi muri Kenya, Padiri Thomas Nahimana yagize ati: “Aka gasuzuguro k’abayobozi bacu, ko gutuma twebwe nk’abanyarwanda tudashobora kwinjira iwacu, biratwibutsa ko hashize imyaka irenga makumyabiri n’ingahe, hari abafashe intwaro, kubera ko ubwo burenganzira bari barabubuze. None abongabo bafashe intwaro kugirango ubwo burenganzira babusubirane, biradutangaza rwose ko ari bo bagira batya, bagatangira kubuza ubwo burenganzira abandi ! Nkaba rwose mpamagarira abanyarwanda ngo icyo kibazo twicare tugitekerezeho, tukiganireho birambuye, tugihagurukire, dushake igisubizo.” Yongeyeho kandi ko, icyemezo bafashe nyuma y’ibyo, ko ahubwo aribwo we n’ishyaka ISHEMA, aribwo bagiye kwongera ibikorwa byo gushaka kujya mu Rwanda iwabo, mbere yo gusubira mu buhugu baje baturutsemo, akaba yanongeyeho basubiyeyo kugirango bongere bapange neza indi gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

Ese ubu noneho, umuntu yavuga ko President Kagame ari kubafasha kworoshya ibintu, cyangwa ahubwo arimo kubikomeza? Ikigaragara ni uko arimo kubikomeza. None se, u Rwanda ni akarima ka se wa President Kagame ari we Rutagambwa? Igisubizo ni oya. None abanyarwanda turagana he? Ahaa, Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!

Mu gusoza, nyuma ya biriya byose byagaragaye nyuma yo kwangira abayobozi b’ishyaka ISHEMA gutahuka mu gihugu cyabo, ikigaragara ni uko aho ibintu bigeze bikabije! Iyo umutegetsi ufite imbunda z’amoko yose, hamwe n’abasirikare batabarika nka President Kagame, yangiye umunyapolitiki udafite n’akabunda na kamwe gutahuka mu gihugu cye nk’uko yabikoreye Padiri Thomas Nahimana, amwangira guhiganwa na we mu matora y’umukuru w’igihugu kandi ari uburenganizra bwe, byerekana ko uwo mutegetsi ntacyo aba ari cyo mu gihugu! Ikindi kandi, byerekana ko biba bikwiye ko uwo mutegetsi aba agomba kuva mu nzira, maze abemewe na rubanda, bakaba aribo bonyine bayobora. Mu yandi magambo, President Kagame agomba kuvira mu nzira Padiri Thomas Nahimana, kuko yagaragaje ko yabonye ko abanyarwanda bikundira ya “revolution” itamena amaraso, Padiri Thomas Nahimana yakunze kwigisha ko ariyo nzira ikwiye muri iki gihe, kugirango abanyarwanda basezerere ubutegetsi bw’agatsiko ka President Paul Kagame. Erega n’ubundi, “nta gahora gahanze.” Kandi uretse n’ibyo, “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”. President Kagame yabishaka atabishaka, ubwoba asigaranye bwerekanye ko na we azi ko ntacyo ari cyo mu Rwanda. Bityo, akaba akwiye kwigirayo, agaha abanyarwanda amahoro yababujije, kuva mu myaka irenga 20 ishize, niba adashaka ko abanyarwanda barakara, maze bakamwereka inzira isohoka!

Abanyarwanda aho bari hose, bahise babona ko President Kagame ntaho ashingiye! Bityo rero, ibyiza ni ukumwamaganira kure, maze akigizwayo inzira zikigendwa, atari yongera gusubukura ku buryo bweruye, za “genocides” ze abanyarwanda twarambiwe.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.