Col Silas Udahemuka ni muntu ki? Inkomoko y’icyizere agirirwa i bukuru ngo yaba ikomoka ku gafuni.

    Silas Udahemuka ari mu basilikare bakuru ariko badakunze kumenyekana ku nyungu ze no ku nyungu za President Kagame. Col. Silas Udahemuka yabanye na President Kagame kuva mu myaka ya za 1990, igihe Gen.Rwigema yari akimara gutabaruka. Col Silas Udahemuka yabaye maneko wa Kagame kuva kera, Mukankusi Bernadette nyina wa Silas Udahemuka ni mushiki wa Rutagambwa Se wa Kagame bivuga ko ari mubyara we. Col Silas yamenyekanye cyane kuva mu 1994 ubwo yatikiziga inzirakarengane z’abahutu n’abatutsi batavugaga rumwe na FPR.

    Mu mwaka wa 1994 Silas Udahemuka yihutiye gushinga umutwe wagomba kumufasha ubwicanyi, aba ni bamwe mu bamufashaga kwica:

    1. Maj. Barinda Josesph
    2. Maj. Iriboneye Ignace
    3. Maj. Mugwaneza
    4. Maj. Muganga Charles Mbungo
    5. Capt. Gasana Innocent (alias KIBANDA)
    6. Capt. Mupenzi Aloys
    7. Capt. Ngomirakiza Alex
    8. Capt. Ndayisaba Jean Bosco
    9. Capt. Tafadhari
    10. Lt. Vuningoma Steven
    11. Lt. Bimenyimana Marikior ( ndadaye)
    12. Sgt. Innocent (late)
    13. Cpl. Mugunga William
    14. Cpl. Habarurema Venuste

    Uyu mutwe niwo wafashije Silas kuyogoza igihugu ufatanyije n’izindi nzego z’iperereza.

    Bumwe mu bwicanyi bwakozwe n’uyu mutwe, hari abahutu bicwaga mu ntambara na nyuma intambara irangiye bakabakurikirana no mu nkambi aho bahungiye, zimwe mu nkambi bagiyemo zizwi, hari inkambi yitwa NJIAPANDA yari mu gihugu cya Tanzania aha hakurwaga imirambo y’impunzi zishwe ikaza gutabwa mu kigo cya Kimihurura kizwi kw’izina rya camp GP, icyo gihe hakoreshwaga imodoka zifite ibirango bya UNHCR, ariko mu by’ukuri ntabwo zabaga ari iza UNCHR ahubwo zabaga ari izateguwe n’urwego rw’iperereza mu gushimuta abo bahungaga. Ahandi zibasiye ni mu nkambi y’i Kibeho, no ku kirwa cy’Ijwi muri Congo.

    Mu (gice 2) tuzabagezaho bamwe mu bishwe n’aho bajugunywe, ndetse tunabagezeho bamwe muraba bicanyi indi mirimo irimo agatubutse bagororewe.

    Mupenzi

    Inyenyeri News