Dupfana inda yo kurya

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Banyarwandakazi, Banyarwanda, nongeye kubagana ngirango mbagezeho zimwe na zimwe mu ngingo zadufasha guhuza, tugashyira hamwe, tugafatanya maze tukigobotora ibintu byose bibangamira umuryango nyabutatu nyarwanda n’inyungu za rubanda muri rusange. Ubusanzwe habaho ibintu byinshi bihuza abantu kuburyo busesuye, twavuga cyane cyane amasano ashingiye ku moko, ku madini, ku karere cyangwa ku mirimo…

Iwacu mu kinyarwanda iyo bakubonanye n’umuntu cyangwa bumvise umuvuga, bakubaza niba hari icyo muhuriyeho ; bati : ese mupfana iki ? Ibisubizo ni byinshi bikihinira mu mvugo ngo : ni mwene wacu : Murumuna cyangwa mukuru, mushiki cyangwa musaza, masenge cyangwa marume, mubyara, mwishywa, muramu n’ibindi. Hari n’aho mwene wacu bigarukira gusa ku karere. Maze bakavuga ngo : ni uwo mu rwiwacu iyo, ni umuturanyi, ni uwo mukarere, twarabyirukanye, cyangwa ngo : twariganye …

Muri iki gihe ibyo byose byahoze ari inzira z’umubano mwiza mu bantu, byahindutse ikibazo kubera ingoma mbi ; ndashaka kuvuga uburyo ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda butitaye na busa ku muco mbonezamubano mu Banyarwanda.Uburere n’ikinyabupfura ntabyo ;umuco mwiza waracitse. Abantu basigaye barangwa n’urwikekwe, amatiku n’ubutiriganya. Ngo buri wese yabaye maneko wa buri wese; abaturage bahora baregana bashinjanya ibinyoma. Aho gukorera hamwe ngo bajye mbere, hadutse ibintu byo kwishishanya, bigatuma ishyari, amacakubiri no kwikunda biburizamo imigambi yose iboneye yo kubaka igihugu cyiza.

Nyuma rero yo kuganira n’abanyapolitike banyuranye, kujya mu manama no gukurikira ibiganiro byinshi naje gusanga inzitizi dufite ari imwe, kandi ko kuyigobotora bigishoboka cyane. “Kwibukako turi kimwe”. Kubera ingorane zabaye mu Rwanda, intambara ikaze na Genocide, Abanyarwanda muri usange barakanzwe. Ariko ikigoye cyane ni uko n’ubutegetsi aho kubafasha kwisana ahubwo bwaje buca igikuba maze aho kubahumuriza ahubwo burabahahamura. Icyo gikuba cyakomeje nyuma y’intambara nubwo nta ruhande cyasize, cyanatumye Abanyarwanda bakomeza kutibona kimwe, ahubwo byongera ubusumbane bitewe n’uruhande rw’amoko baherereyemo cyangwa uburyo bibona mubutegetsi. Bityo rero kubera amakuba yatugwiriye twese, mu buryo bwo gukemura ibibazo byose dufite, tugomba gusa kumva ikintu kimwe : «Twese turareshya kuko turi abaturage b’igihugu kimwe, turi bwamwe dusangiye amateka amwe ». Sinavuga muri ya mvugo ngo ndi Umunyarwanda nk’aho hari uwo ngomba ibisobanuro;  ahubwo njye nagira nti : «Twese turi Abanyarwanda » maze ntihagire uwishyira hejuru ngo yihe gusuzugura,gukanga no gukandamiza abandi kuko igihugu atari umwihariko wa bamwe. Gahutu, Gatwa na Gatutsi,  twese turi bene Kanyarwanda. Wava Uganda, wava  Kongo, mu bahutu cyangwa mu batutsi, wava he na he, ntibikugira ikindi kintu. Ababigenderaho bose bakora ivangura, kandi nibo baduteramo amacakubiri; nibo babangamiye ubumwe n’umubano rusange w’Abanyarwanda.

Banyarwanda rero mwese mubona kandi mukagira ubushake, nimwirinde kwandura ayo macakubiri n’andi marangamutima bigendana : kwikuza, ubwironde, ubusambo, kwikubira, guhigika abandi no guhora ubishisha wibwirako benda kukuryoza ibyo wabatwaye. Ni mugire umutima mu gitereko mukunde kandi mubane na bose, mugirirane icyizere, mutumirane musangire nta rwikekwe, ahubwo kubana bibatere kuryoherwa n’ubuzima.  Ibyo nibyo biduha kumvikana maze kuko twumva duhuje ibibazo tugatabarana, tukabana, tugasangira maze tugasa.

Birababaje kubona abantu basigaye bakora umunsi mukuru ntibasangire ngo batarogana ! Hari n’abasigaye batinya gukora imishinga ya girira benshi akamaro ngo ejo batazitwa abagome bakanyagwa ibyabo ! Bibaye akamenyero kuziza abantu indangagaciro bafite ngo zitazamurikira rubanda igatahura ibinyoma Leta ikoresha mu gusinziriza abantu no kurenganya abandi. INGABIRE afungiye ko yaririye Abanyarwanda bazize abandi Banyarwanda ngo kuko yarebye mu mpande zombi, KIZITO MIHIGO nawe burya ngo azira cyane ko yaba yaravuzeko azirikana akanasabira Abanyarwanda bose n’abazize urupfu rutiswe Genocide. Iyo urebye neza usanga mugufungwa kw’abo bombi, ubwabyo, ari ikimenyetso gihagije kigaragaza ko dusa kandi ko dusangiye ugupfa no gukira kuko muri bariya bombi harimo umuhutu hakabamo n’umututsi. Twifuza bimwe, tubabarara kimwe, turafungwa tukagorwa kimwe kandi tugapfa kimwe, turya kimwe tugasonza kimwe, buri wese akaneye kurya kimwe nuko buri wese abikeneye, ari nayo sano ngenzi yacu twese.

Iyo wumvise byinshi bivugwa mu Rwanda rw’ubu, usanga ibigayitse byose bituruka ku mururumba, ku busambo no gushaka kwikubira ibyiza byose bigize umutungo w’igihugu. Nyamara tujye twibuka ibyo umuhanzi Saidi Brazza yavuze agira ati : « Abeli ntiyari mubi, Gahini ntiyari mubi, bapfuye iby’Isi ». Kizito nawe yarabyibukije igihe aririmbye  yibutsa imvugo ivuga ngo : «Abasangiye ubusa bitana ibisambo ».

Izo mpanuro zombi kandi, nsanga hari aho zihurira n’inyigisho Papa Fransisiko aherutse gutanga avuga ukuntu ishyari n’umururumba cyangwa kwifuza, ari isoko y’ingeso mbinyinshi ziturumbuka mu muntu nk’ibyatsi bimera kandi bikagenda bimworeka  bikamugeza ndetse ku urupfu. Niyo mpamvu nifuzaga kubabwira bavandimwe Banyarwanda ko burya uretse ibyiza muntu akeneye kandi wenda akenshi abasha no kugeraho ku giti cye, dukwiye gutekereza cyane kunyungu rusange, ari nazo imiryango yose aho iva ikagera ishingiraho. Maze aho kubona ibidutanya tukibanda cyane kubiduhuza.

Ngarutse rero kuri ya mvugo y’umuco wacu, amahuriro y’abantu ndetse n’amasano, si imvano y’amatiku cyangwa isoko y’amatage. Ahubwo ni imiyoboro ifasha kugena kuburyo buboneye ubwuzuzanye bw’abantu, kabone n’aho baba banyuranye mu mibereho yabo ndetse no mu misusire yabo. Kuburyo rero iyo umaze gushungura byose nta gupfobya ingeri zose z’imibanire, nta kwirengagiza ko mu mateka y’abantu ibihe bihora bisimburana, usanga hari ibintu  tudakwiye gutindaho cyane, ariko akaba ari nabyo amaherezo, byaba ishingiro ry’ibindi byose.

Ku bantu bose, mbere y’imigabane y’Isi, mbere y’Ibihugu, amoko n’imiryango hari ugusa no kureshya ku bantu bose, ari nabyo bigomba gutuma ntawe ukwiye kwirengagiza imibereho y’undi. Maze mu kinyarwanda muri rwa rwego rw’imibanire, bakubaza icyo upfana n’umuntu runaka mutagize icyo muriyeho mu masano twigeze kuvuga ukagira uti : « Dupfana inda yo kurya » bisobanuyeko nubwo ntasano iryo ariryo ryose mufitanye, musangiye ubuzima kandi mugomba gufatanya ngo buri wese abashe kubaho.

Aha rero niho duhera tukibutsa buri munyarwanda kurenga ubwoko n’akarere akomokamo atirengagije ko bihari, ariko agaharanira icyafasha twese kubaho neza, maze agafatanya n’uwo ariwe wese wiyemeza guharanira ikiza kandi akiyaka abo bose bireba bo ubwabo bakabangamira abandi mu buzima. Bityo rero Banyarwanda, nimukanguke, muhinduke kandi muhaguruke twigobotore abari kungoma itumye u Rwanda rusubira mu nzara ya hato na hato mugihe hari Abanyarwanda bamwe bagendera mu ndege. Muze dutsimbure ingoma y’abigamba gutunga ibya mirenge abandi bicira isazi mi jisho. Oya rwose nimureke ababona ukuri turenge amateka, tureke amatiku, tuve mu matage, twegerane mu bwiyunge, dusubire tube umwe. Ab’epfo dusange aba ruguru, uburengerazuba n’uburasirazuba dusangire, dushyingirane, nuko bene Kanyarwanda twese dusabane.

Nimuze rwose muturere twose no mu moko yose tube umwe : Kiga na nduga; Gatutsi, Gatwa, Gahutu, mureke kwirata, mureke kwirara, muharanire kubana mwibagirwe kurwana maze tugarukire ikinyarwanda ari nawo muco wacu; dutere amahoro iwacu, duce imihoro i Rwanda, tureke no guhora. Ndavuga ariko n’izo mvugo zose zo guhiga, guhigira no guhigika bene wacu nyamara natwe turimo twisenya.

Umugabo si urya utwe ngo arye n’utw’abandi; umugabo ni utabara, aho kugarika ingogo akagarukira imbohe, akarengera ingo, aho gutarara agatabara aho rukomeye, ntiyita ku maronko, yubaka amahoro, ati nubwo ntacyo dupfana mu miryango, ntanicyo dupfa, twese turabantu ngo dusangire, dusabane dupfana inda yo kurya. U Rwanda rushya si urwibagirwa ibyahise, ahubwo ni uruha agaciro amateka yarwo, rukegeranya bose ntavangura, rukiyubaka mu bwenge no mumaboko y’abana barwo bose kuko banganya ijambo.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA