Ese dukwiye guhakana cyangwa gufata nk’ihame ibivugwa mu kiganiro cyanyuze kuri BBC Two muri iki cyumweru? DUKWIYE KUVA MURI FANATISME.

    Jean Claude Mulindahabi

    Zèle? Courage? Cynisme? Modération ou déni? Buri wese yakwihitiramo. Miri iyi myaka 20 ishize, Perezida P. Kagame yashinjwe byinshi biteye ubwoba. Ubwicanyi imbere no hanze y’u Rwanda (Mapping report), assassinats z’abatavugarumwe na we, ihanurwa ry’indege ya Perezida J.Habyalimana, iyicwa rya S. Sendashonga, Col. P. Karegeya, n’ibindi namwe muzi. Birashoboka ko bimwe mu byo ashinjwa ataribyo.

    Ariko igitangaje ni uko hari n’igihe Jenerali Majoro Paul Kagame, aziyemerera ubwe ibyo yakoze, maze ugasanga hari abameze nk’indondogozi y’ikirondwe isigara ku rugo inka yarariwe kera, bagahakana batazi ko hari ibyo yemeye kubera guhubuka no gukabya gukeza. Iki kiganiro cya BBC kije gisanga byinshi abantu basanzwe bazi. Uyu wakabaye undi mwanya wo kwibaza (examen de conscience pour nous rwandais).

    Abanyarwanda aho kwirukira BBC tuyibwira ko bayibeshye, yatubeshye cyangwa yatubeshyeye, ahubwo dukwiye kwisuzuma. Icyo twagakoze ni ugutanga ibitekerezo byiza kugira ngo turebe ko twaramira igihugu dusigasira ko nta munyarwanda n’umwe ukwiye kongera kurenganywa. Ntabwo byoroshye kuko n’umwuka atari mwiza no mu ishyaka riri ku butegetsi ubwaryo ! Ubu wasanga hari uwiraje inyanza akavuga ko ibintu ari ok ! Nyamara umuzima ni ufasha abavandimwe kumvikana aho kubarebera bakindurana, dore ko atari bo bonyine bigiraho ingaruka mbi.

    Ibiganiro kuri internet no mu zindi nzira z’itangazamakuru bigaragaza ko ubwenge abanyarwanda bafite babukoresheje bubahiriza umutimana wabo (conscience morale et honnêteté intellectuelle), nta gushidikanya haboneka inzira ica burundu, ubwicanyi, ubwikanyize, akarengane, n’ubuhezanguni. Iyi nzira buri wese yayigiramo inyungu n’abicaye ku butegetsi barimo. Muri iyi myaka 20 ishize, niba hari abantu bahemukiye perezida Kagame ni abataramugiriye inama zashoboraga kuba zararangije ibi tubona bikomeza gukururana, nyamara bitwa ko bari bamugaragiye cyangwa bavuga ko bamukunze !

    Ariko ubu koko ntitwageze mu bihe dukwiye gushyira ku ruhande fanatisme ? Uwagirira akamaro igihugu muri ikigihe si uwibonekeza ngo ab’ibukuru bamurebe neza, si uwogeza, si inkomamashyi, si nyamujya iyo bijya, si n’uvuga nabi ubutegetsi gusa atabasha kwerekana umuti w’ibibazo, ahubwo ni uwatwereka uburyo buri WESE yagira umudendezo, uburenganzira bwe bukubahirizwa ndetse na we akubaha ubwa mugenzi we. Intangiriro y’iyo nzira ni uguca bugufi no kwibuka ko umuntu ari nk’undi.

    [dailymotion]http://www.dailymotion.com/video/x275rs7_ukuri-mu-byabaye-mu-rwanda-mu-1994-nubwicanyi-bwa-kagame_news[/dailymotion]

    Jean Claude Mulindahabi

    Vepelex