FDLR irasaba Dr Karambizi kutaba inkomamashyi

Mu kiganiro cy’imvo n’imvano cya radio BBC cyahise tariki ya 21/09/2013,Dr Vénuste Karambizi yasubiye mu binyoma n’iharabika ry’abatavuga rumwe n’ubwo butegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame bwagize intwaro.

Iyo yihandagaza akavuga ngo FDLR (Urugaga ruharanira Demokrasi no kubohoza u Rwanda) ni abicanyi kandi azi neza ko mu bayigize (FDLR)bose nta n’umwe wigeze aregwa ngo ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi kandi abana n’abayihozemo bamwe bari no mu bayishinze batigeze baregwa ubwicanyi kuko ari abere,umuntu yakwibaza icyo aba agamije.Birumvikana ko aba ashaka kwikiriza intero ya nyirurugo kugira ngo arebe ko bwacya. Nyamara nk’umuntu wize bihagije akaba anigisha yagombye kuba azi anazirikana ko ukuri guca mu ziko ntigushye kandi ko umugabo nyawe aho kunigwa n’ijambo cyangwa ngo arigoreke yagombye kwemera akanigwa n’uwo aribwiye.

Dr Karambizi rero arasabwa kureka kuba inkomamashyi y’ubutegetsi bw’igitugu n’agatsiko kuko amaherezo ukuri kuzatsinda.Ubwo butegetsi nibukomeza kwinangira ngo ntibwavugana na FDLR ,bushobora kuzibuka ibitereko bwasheshe bukifuza kuvugana na FDLR bitagishoboka.

Dr Karambizi Vénuste kimwe n’abandi bose b’inkomamashyi z’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame bagombye gushyira mu gaciro bakavugisha ukuri bakareka imvugo ya”yego mwidishi”,bityo bagahaguruka bakumvisha shebuja Kagame ko nta bundi buryo bushoboka bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda usibye kuganira.Paul Kagame agomba kumenya ko igihe cyo gutegekesha igitugu n’inkota yihishe inyuma ya “génocide” yateje ubwe cyarangiye.Twamugira inama iruta izindi zose y’uko yakwirinda kuzaba ka kamasa kazaca inka.

Naho Dr Karambizi Vénuste twamugira inama yo kuba intwari akareka kuba inkomamashyi kuko igihe kitararenga cyo gufasha, ko ibintu byahinduka neza mu Rwanda nta maraso yongeye kumeneka.Ngira ngo azi neza ko na nyina w’undi abyara umuhungu.Ibyo kwirirwa aharabika abanyarwanda nka we bagize FDLR ntacyo byazamugezaho kuko agati kateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga.Aho ibihe bigeze ikinyoma cy’ubutegetsi bwa Kagame cyaratahuwe,abantu bose bamaze kumenya ko FDLR ari abanyarwanda barwanira gutaha mu rwababyaye bakagira uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo harimo gutora no gutorerwa kukiyobora;ntaho rero bahuriye n’amahano yagwiriye u Rwanda muri 94 kuko FDLR zo zashinzwe muri gicurasi 2000.

Twese hamwe,dushyize imbere ukuri ,tuzatsinda.

 Ndlr: Kanda aha wumve icyo kiganiro cy’imvo n’imvano yahise

Fait à Masisi le 02/10/2013

Forge Fils Bazeye

 

1 COMMENT

  1. Ntwali mukomere kumuheto
    (Nibyo na nyina wundi abyara umuhungu) muri incungu ya banyarwanda FDLR songa mbere

Comments are closed.