Inama y’ishyaka RDI Rwanda Rwiza muri Canada

    ITANGAZO:

    Abanyarwanda n’abakunzi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Canada bararikiwe kwitabira ikiganiro kizatangwa n’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza mu mugi wa Ottawa ku wa 12 Ukwakira 2013.

    Perezida wa RDI, Bwana Faustin Twagiramungu, azatangaza mu buryo burambuye imigambi y’ishyaka rizanye uburyo bushya bwo gukora politiki mu Rwanda.

    Dore Ingingo zizibandwaho :

    1. Gusimburana ku butegetsi binyuze mu nzira y’amahoro na demokarasi.

    2. Uruhare rw’u Rwanda mu kugarura umutekano mu Akarere k’ibiyaga bigari.

    3. Uruhare rw’Abanyabwenge mu kuzana demokarasi nyakuri mu Rwanda.

    Ikiganiro kizabera kuri Hoteli Courtyard by Marriott, 350 Dalhousie St, Ottawa

    kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi.

    Ntimuzatangwe.

    Niba wifuza ibindi bisobanuro: Hamagara: 1 581 994 6071

    Twandikire: [email protected]

    Murakoze

    RDI-Rwanda Rwiza

    twagiramungu Canada