FPR imeze nk’umunyeshuri wigamba ko ari umuhanga ariko atinya ibizami kubi!

Yanditswe na Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

FDU-Inkingi ni ishyaka ryahisemo inzira y’amahoro rigataha ngo rikorere politiki mu gihugu rikomeje kwerekwa na FPR ko iyo nzira idashoboka.

Uretse umukuru w’iri shyaka Madame Ingabire Victoire wafunzwe imyaka 8 y’akamama agafungurwa kubera igitutu cy’amahanga, kuri uyu wa gatanu umuvugizi w’iri shyaka yarishwe umurambo we ujugunywa muri Gishwati. Si uwo gusa kuko hari undi munyamuryango witwaga Habarugira wiciwe i Ngoma. Hari kandi Vice Prezida w’iri shyaka Bwana Twagirimana Boniface washimuswe n’ubu bikaba bitazwi niba yaba akiri muzima. Hari kandi na Madame Illuminée Iragena wari umubitsi w’iri shyaka nawe washimuswe kugeza ubu hakaba na gakuru ke. Ndetse n’abayoboke ba FDU bafunzwe.

Ibi bikomeje kugaragaza isura nyayo ya FPR ishyaka ryiyerurutsa ribwira abanyaporitiki batavuga rumwe naryo bakorera hanze ngo mu Rwanda ni amahoro batashye iyo politiki bakayikorera mu gihugu!

Ibi kandi mu karere no ku rwego Mpuzamahanga bikomeje kwereka amahanga ko ubutegetsi buriho mu Rwanda ari ubutegetsi budashobora kwemera gufungura urubuga rwa politiki aho amashyaka anyuranye yereka abaturage ibitekerezo n’umurongo wayo hanyuma abaturage bakihitiramo ishyaka ribabereye.

FPR ITINYA IKI?

Wakwibaza uti ko uri ishyaka ryigamba ko ryateje imbere abaturage, ko ryubatse igihugu, ko ryunze abanyarwanda, ko ubu abanyarwanda barikunda ku buryo baritora 99℅ ritinyira iki guhatana n’andi mashyaka yemeye guhatana mu nzira y’amahoro? Twibuke ko ubwo Padiri Nahimana yashakaga gutaha FPR yamutinye ikamwangira kwinjira mu gihugu!

Ibi ni nk’umunyeshuri wigamba ko ari umuhanga ariko agatinya ibizamini! Ibi bigaragaza kandi ko FPR izi neza ko abanyarwanda batayikunda igatinya ko ibahaye ubwisanzure ngo bahitemo ishyaka ribayobora FPR yahita itakaza ubutegetsi.

Uko biri kose abanyarwanda benshi tunyotewe n’impinduka kandi uko byagenda kose igomba kugerwaho.