Goma: Amacenga ya Paul Kagame na Félix Tshisekedi

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nyuma y’uruzinduko Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiriye i Rubavu (Rwanda) ejo ku ya 25 Kamena 2021, uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, uwari utahiwe ni Paul Kagame, perezida w’u Rwanda kwerekeza i Goma, ibi akaba ariko byagenze. Mu masaha y’igicamunsi, Paul Kagame yagaragaye i Goma aho yakiriwe na mugenzi we wa Kongo, Felix Tshisekedi. Muri urwo ruzinduko rwa Paul Kagame havugwaga ko nyuma yo gusura ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri uwo mujyi wa Goma, yari bushyire umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kongo. Mu bindi byari biteganijwe kuri gahunda harimo no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru b’ibihugu byombi (Rwanda na Kongo). Iyi nkuru iradufasha kureba neza uburyo ibyabereye i Goma byuzuyemo amacenga menshi, kujijisha abanyamakuru n’abari biteze kumva ibirava muri uwo mushyikirano. 

Icyaranze uruzinduko rwa Paul Kagame i Goma ni ubwiru, kwifotoza no gutesha abantu (cyane cyane abanyamakuru) igihe cyabo. Usibye kwiyererutsa, ibinyamakuru bya Kigali bikavuga ko abaperezida bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Kongo n’u Rwanda, ibiganiro bya Perezida Paul Kagame (Rwanda) na Felix Tshisekedi (Kongo) byagizwe ibanga rikomeye. Tukaba tubona ko ubwo bwiru burimo amakenga n’amacenga menshi kuko ibyo baganiriye byari iby’abantu babiri gusa. Iyo biza kuba biri mu nyungu z’ibihugu byombi biba byatangarijwe rubanda n’amahanga kugirango bishyirwe mu nyandiko kuko byari bube ari ibireba ibihugu bitareba abantu ku giti cyabo ku buryo n’abazabasimbura bazabyitaho mu rwego rwo gukomeza umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi nk’uko bateye igipindi abari aho ndetse n’abakurikiranaga ibyari kubera i Goma.

Uti amacenga yaba yari agamije iki? Mu mikorere ye yerekanye kuva akimara kugera ku butegetsi, Félix Antoine Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’ibihugu bihana imbibi na Kongo cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, iterambere n’umutekano. Nk’uko twabitangaje mu nkuru yacu yasohotse ejo, Paul Kagame yabonye ko asigaye inyuma nk’ikote aho yari amaze kubona ko Félix Tshisekedi afite ubufatanye bwiza mu by’ubukungu n’iterambere na Uganda, akaba afite ubufatanye n’umubano bwiza n’igihugu cy’Uburundi, Tanzaniya ndetse na Kenya, aribwira ati “akanjye kashobotse, ko ngoswe bikaba birangiye nzasohokera he (nako nzibira he)?” Nibwo rero yigiriye inama yo kwiga umuvuno wo kujya kuryarya Félix Tshisekedi wa Kongo kuko abandi bose bo bamaze kumutahura, ntaho yamenera. Paul Kagame aribwira ko Felix Tshisekedi we ataramumenya. Ntawamenya! Uruzinduko rwe rero i Goma kwari nko kujya gutata Felix Tshisekedi ngo yumve impumeko ye n’icyo abandi bamutekerezaho. Nyamara Felix Tshisekedi nawe si ifu iseye nk’uko yabimugaragarije i Paris mu Bufaransa amutamaza kandi akamwigarika amubwira ko atamushyigikira ku bijyanye n’ibyaha aregwa by’ubwicanyi yakoreye muri Kongo (avuga abasirikare be). 

Paul Kagame yaba yahiye ubwoba yibaza uko azabaho cyane ko usibye iby’umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi yagarutseho gato mu kiganiro gififitse abaperezida bombi bagiranye n’abanyamakuru (ari nko kubabipa), nta kindi gihugu cy’igituranyi n’u Rwanda Paul Kagame abanye nacyo neza ku mpamvu z’uburyarya, uburiganya, ububeshyi, ubushotoranyi, kwivanga mu buzima bw’ibyo bihugu byamuranze maze isaha ikaba yarageze bakamutahura, bakamutera ishoti. Ubu rero yamaze kubura ubwinyagamburiro none arashaka gukandira aho yita ko horoshye. Ariko na none afite inyungu nyinshi kuko ahabuze ibye byaba birimo bimurangirana. 

Mu guhangika abanyamakuru, Felix Tshisekedi na Paul Kagame babajijwe niba mu byo baganiriye harimo n’icy’umutekano muke ubarizwa muri ako karere. Félix Tshisekedi yihutiye guhita avuga ko ikibazo cy’umutekano kireba abanyagihugu (Abanyekongo) ko aribo bagomba kukikemurira. Aha  ni nk’aho yahise abwira Paul Kagame ko atamushaka mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke kibaye ubukombe muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kuko azi neza ko ariwe nyirabayazana. Abo Félix Tshisekedi yifuza ko bamufasha muri icyo kibazo yamaze kubibasaba kandi gahunda yabo igeze kure. Kuko yari amaze gusa n’ucecekeshejwe, Paul Kagame we yavuze ko niyitabazwa muri icyo kibazo azakigiramo uruhare bitewe n’uko ubushobozi bwe bungana. Aha yiyibagije ko ari i Paris yiyemeye akavuga ko ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasurazuba bwa Kongo ngo iyo aba ariwe aba yarakirangije kera. Ariko ibi biranumvikana, nonese ko ariwe ubiri inyuma, abishatse yakurayo imitwe yahaye intwaro ngo imusahurire amabuye y’agaciro maze ikibazo kikaba kirakemutse. Gusa ibi ni n’inzozi kuri Paul Kagame kandi ntibyoroshye na gato kuko ubutunzi bwinshi bwe bukomoka muri ako karere. 

Muri make, iyo abaperezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo baza kuba bavuganye ibintu byubaka ibihugu byombo kandi bibifitiye akamaro, ntibaba bazuyaje kubitangariza abanyamakuru. Inyungu zabo bwite nizo zari zishyizwe imbere, nizo zari zabahuje si inyungu z’abaturage bayoboye. Ariko cyane cyane uwari wihereranye undi kandi ubifitemo inyungu nyinshi ni Paul Kagame kugirango arebe ko yabona uburyo bwo gukomeza gutera akaduruvayo mu burasurazuba bwa Kongo, abeshya ngo akurikiranyeyo FDLR cyangwa interahamwe kandi ari Coltan na zahabu bimutwayeyo. Iki akaba ari ikinyoma nka cya kindi cya Semuhanuka yifashisha ngo asahure umutungo kamere wa Kongo. Reka ibintu bigende neza mu burasurazuba bwa Kongo maze abasirikare bagiye kwibira Paul Kagame amabuye y’agaciro bakubitirwe ahareba inzega maze turebe ko amagambo adazashira ivuga.