Hari 50.000 by’abakoze Jenoside bidegembya mu mahanga: Siboyintore

    Nk’uko bigaragara mu nyandiko iri mu kinyamakuru igihe.com ifite umutwe ugira uti:” Abarenga ibihumbi 50 baracyakurikiranyweho uruhare muri Jenoside”, iyo nyandiko iragira iti:
    ” Abantu ibihumbi 50 bakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 baracyidegembya mu bihugu bimwe na bimwe byo ku migabane ya Afurika n’Uburayi nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ibiro ntaramakuru byo ku rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Fondation Hirondelle, Siboyintore Jean Bosco ukuriye ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana abaregwa gukora jenoside bari hanze y’igihugu yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bumaze gushyiraho impapuro zo gufata abakekwaho jenoside zigera ku 146, kandi ko hakomeje kwigwa no ku bandi benshi baregwa.Yagize ati “dufitiye icyizere ku mikoranire yacu na bimwe mu bihugu ikibazo kireba. Bitinde bitebuke abantu bakekwaho jenoside bazafatwa. Bagomba kurangiza igihano haba hano mu gihugu cyangwa gusubirishwamo imanza zabo.” Abenshi mu baregwa icyaha cya Jenoside bari ku mugabane wa Afurika cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambiya nk’uko Ubushinjachaha bubitangaza. Ku mugabane w’u Burayi abakurikiranyweho uruhare muri jenoside biganje mu Bubiligi, mu Bufaransa no mu Buholande.”

    Ibi byavuzwe na Bwana Siboyintore biteye kwibaza. Ese iyi mibare yayikuye hehe? Ni mu nyandiko mvugo z’ubugenzacyaha? Ni mu nyandikomvugo z’inkiko gacaca? Ni ibarura ryakozwe?

    Ikindi giteye kwibaza n’uko mu minsi ishize mu nyandiko yahise ku rubuga rwa ORINFOR ifite umutwe ugira uti:”Abakiri mu buhunzi barashishikarizwa gutaha”, Minisitiri Marcel Gatsinzi, ufite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi yatangaje ko impunzi z’abanyarwanda zikiri hanze zitarenga 70.000. Ibyo bikaba bishatse kuvuga ko hafi y’izo mpunzi zose ndetse n’izavukiye mu buhungiro zikekwaho ibyaha bya jenoside? Ese n’abana n’abagore b’abategetsi b’u Rwanda boherezwa kwaka ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi n’Amerika nabo babarirwa mu bakoze iyo Jenoside? Uretse ko nk’umugore wa Ministre Gatsinzi we yashyizwe mu majwi n’urukiko Gacaca rw’ahahoze hitwa i Butare ariko ntabwo twavuga ko n’abana ba Gatsinzi nabo bakekwaho jenoside.

    Aya magambo ya Siboyintore n’ayo kwitonderwa kuko mu by’ukuri keretse uzi icyo yari agamije ayavuga, naho ubundi harimo kwivuguruza ku ruhande rwa Leta kuvanze no gutera ubwoba abanyarwanda b’impunzi bari hanze muri rusange ngo bumve ko hari ibyaha bakurikiranyweho. Ababa mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bazi neza ko iyo urezwe ibyaha nka biriya n’iyo wagirwa umwere hari igice cy’ubuzima bwawe kiba gitakaye (bya bindi mu kinyarwanda bavuga ngo n’utakwishe aragukerereza) kandi nta n’indishyi umuntu ahabwa mu gihe bigaragaye ko yabeshyewe cyangwa bamwibeshyeho. Iyi mpamvu ikaba ari yo mpamvu nyamukuru ituma abanyarwanda benshi baba hanze badakunda kwitabira ibikorwa birwanya Leta y’u Rwanda n’ubwo bwose baba bayivumira ku gahera, ndetse hari n’abazi kwiteganyiriza basimbuka bagashyira utuyero cyangwa utudorari mu Gaciro ngo batange abagabo hatazagira ubashakaho impamvu cyangwa akabibeshyaho.

    Ariko na none Leta y’u Rwanda ikunze gushaka kwerekana ko umubare w’impunzi ari muto cyane, yashibukanywe n’umutego wayo n’ubundi, none se niba hari 50.000 hanze byakoze jenoside mu 1994, impunzi Leta ikaba ivuga ko ari 70000 ubwo ni ukuvuga ko mu myaka 18 abo bantu batororotse, batapfuye? N’ukuvuga ko bahunze bonyine batari kumwe n’imiryago yabo? Iyi mibare rero n’ubwo ikemangwa ariko ikigaragara iyo umuntu ashishoje n’uko umubare w’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze y’u Rwanda ari munini cyane udafite aho uhuriye n’uko Leta y’u Rwanda ibivuga.

    Hari uwansekeje ambwira ko umunsi umwe kubera gutekinika cyane hari igihe bazibeshya bagashyira ku rutonde n’abagore n’abana b’abategetsi nabo batse ubuhungiro biyita impunzi. Yampaye urugero rw’umusenateri umwe ufite abana benshi hanze b’IMPUNZI uherutse kuvuga ko FPR yateye kuko ngo Perezida Habyalimana yari yanze ko impunzi zitahuka, akibaza niba amaherezo uwo Senateri atazashoza intambara yindi yo gucyura abakobwa be ngo bahunze Kagame n’abafandi ngo bashakaga kubarongora ku ngufu kandi barwaye SIDA.

    Ubwanditsi