Abanyarwanda bamaze iminsi batangishwa amafaranga ku murya ngo yo kujya mu kigega kiswe agaciro, inzara iranuma, amadevize yabaye ingume, ifaranga ry’u Rwanda rirata agaciro umusubizo, nta nguzanyo zigitangwa mu mabanki, ibiciro ku masoko nabyo byarazamutse cyane n’izindi ngorane umuntu atarondora zugarije abanyarwanda.
Ariko FPR na Perezida wayo Paul Kagame yibereye muri mama wararaye irangaza abanyarwanda ngo irubaka ingoro za FPR, mu gihe amahanga yose ahanze amaso muri Congo, Kagame we ararangaza abanyarwanda ngo batabona ibyo arimo ashoramo abanyarwanda.
Ko ibibazo u Rwanda rurimo tubizi, kandi numva hari abirirwa bamena amatwi abanyarwanda bisonzeye ngo FPR yageze kuri byinshi, mwambwira FPR imaze gushyira amafaranga angana iki muri cya kigega kiswe Agaciro birirwa bahatira n’ababuraye gushyiramo amafaranga? Niba FPR ngo yaritangiye abanyarwanda koko ko bivugwa ko ifite umutungo ungana n’igice cya miliyari y’amadolari (500.000.000$) mwambwira gute ukuntu irinda ijya gutera abaturage kuri duke bafite? Izo miliyari zisaga 6 na hegitari zirenze 11 z’ubutaka i Rusororo nta kindi zari kumarira abanyarwanda muri ibi bihe?
Mushobora gukurikira ijambo rya Perezida Kagame yavuze mu gutangiza iyubakwa ry’ingoro ya FPR hano:
Agasuzuguro, ubushinyaguzi n’ubushotoranyi
Perezida Kagame ngo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’umurage wo kubohoza igihugu ku Mulindi, uretse gushinyagura no kubyinira ku mubyimba abaturage ba Kiyombe, Mukarange, Cyumba, Kivuye, Bwisige n’ahandi henshi kiriya gikorwa ni agashinyaguro ku baturage bo muri kariya karere,mu gihe bizwi ko icyahoze ari Perefegitura ya Byumba cyatakaje abaturage batabarika muri iriya ntambara ngo yo kwibohoza. Kandi uko byagaragaye ubwo bwicanyi bwakozwe bugenderewe, aho abantu batumirwaga mu manama nk’iyi yari yaremesheje bakicwa ntihasigare n’uwo kubara inkuru.
Perezida Kagame yagombye kugera muri kariya karere yicishije bugufi nk’umuntu uzi icyo yahakoze ntahage agiye kubakayo ingoro z’agashinyaguro mu gihe abaturage yahuruje gushinyagurira, ababyeyi babo, abavandimwe babo n’abandi baririwe n’inyamanswa ku gasozi babuze gihamba. Ntawamubuza kubaka niyubake ariko iyo ngoro uko bizagenda kose amaherezo izaba iyo kwibukiraho amahano yakoreye muri ako karere.
Mushobora kumva ijambo Perezida Kagame yavugiye ku Mulindi hano:
Umunyakiyombe
U Rwanda ngo rwari ruboshye ngo none bararubohoye da! Nzaba mbarirwa!
Abaturage ba BYUMBA bahuye na Nyirahuku(FPR)yahukanye, ibihumbi n’ibihumbagiza byapfiriye mu manama yabaga yatumijwe n’iyo FPR, abandi babakubitira udufuni mu ngo zabo, imiryango(familles) myinshi yarazimye, imirambo y’abantu ipanze mu mazu yasenyutse mu matongo, ukinishije guhingutsa ijambo ryo kuyihamba aregwa INGENGAS. AbanyaByumba barapfuye i Byumba, bapfira Nyaconga, Bapfira Zaïre na za Tanzaniya.
Inganda z’ibyayi zose zarashwanyujwe zipakizwa amakamyo bazijyana Uganda. Umwimerere kuri Byumba nuko nta Tsembatsemba ryahabaye, ndetse uwahoze ari bourgmestre wa Giti,yahawe inka kubera izo mpamvu.
Iyi sambu bubatsemo urwibutso se bene yo ubu wamenya aho babarizwa? Inkotanyi zikiba ku Mulindi, zacungaga abaturage bejeje imyaka (Ingano, amasaka,ibigori,ibishyimbo,amashaza,…..) Zikazana machine-gun (Mitrailleuse) zikamishura amasasu mu baturage bakiruka abahunga, ubundi abantu zavanye i Bugande bagasarura imyaka yose. Amabati y’inzu zose bagasambura bakikorera bakajyana i Bugande.
Abanyabyumba ntibazibagirwa na gato umubyeyi witwaga AGNES wari utwite inda y’amezi 7. Inkotanyi zahuye nawe i Byumba, zimwambura imyenda, zimuryamisha mu muhanda, zifata inkota, zisharura (zikeba) mu mabondo yombi, zibaga ku mukondo uruhinja rusohora umutwe, ubundi zirigendera, zivuga umuntu wese ugerageza kumutabara bazibonanira. Uwo mubyeyi yamaze mu muhanda imisni 3? aboroga ijoro n’amanywa, nyuma azagupfa.
Ejo bundi zaraje turazibyinira, ariko ntituribagirwa amabi zadukoreye. Nta joro ridacya.
Chinubi, from MAYA,Byumba.
Nsekambabaye si umwana w’umugande si umurundi yewe si n’umunyamurenge ni umwana w’umunyarwanda,uretse se kwigiza nkana ngo za ma jenoçide ngo hatanzwe amaka,uyobewe ko inkotanyi ari ibigoryi,ibisambo n’abasazi ninde?ahubwo abo zagose nge nibaza niba z bararyamaga bagafata ibitotsi cg bakabasha kwidagadura nk’abandi,iyi Midihidihi y’abashumba yamariye abantu ku icumu akayo kari hafi,mwibuke 1972 Kayibanda azenguruka igihugu ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10,Magayane ati nyamara nutegura n’imva yawe ntizaboneka umwaka ukurikiyeho biba impamo,none izi ngegera nazo ngo ziribuka isabukuru akazo kageze.