Abaturage bahoze batuye ku Kinamba kubera kubura ubarengera bishyize mu maboko y’Imana

    Nyuma yo kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Akarere, Umujyi wa Kigali, ku Muvunyi no muri Perezidansi hose ntibigire icyo bitanga, bahisemo kwishyira mu maboko ya Nyagasani.

    Abo ni abaturage 206 bari bafite ibibanza ahari mu Karere ka Kacyiru muri zone yitwa Amahoro, ku Kinamba bambuwe ibibanza byabo bakemererwa guhabwa ubutaka ahandi. Mu mwaka wa 2005 ku muhanda ugana ku rwibutso rwa Gisozi abo baturage bari bahafite ibibanza, basabwe kwisenyera biranga Leta yifashisha Caterpillar ibifashwamo na Local defense, aho haje guterwa indabyo ngo mu rwego rwo gusukura umujyi.

    Nk’uko tubikesha Nzabahimana Abdallah uhagarariye abo baturage adutangariza ko bandikiye inzego zose zikabemerera kubakemurira ikibazo (kubashakira ubundi butaka) ariko aho bigeze ubu n’uko ubuyobozi ntacyo bwigeze bubamarira.

    Dukurikije ibaruwa Aisha Kirabo Kakira ifite no.018 yasabaga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo (niko hasigaye hitwa ubu) bwakemura icyo kibazo vuba bishoboka n’indi baruwa no.0426/07 yo kuwa 05 Gashyantare 2010 yihanangirizaga Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ko bakemura byihuse iki kibazo ariko Aisha Kirabo Kakira yarinze ava ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali kitarakemuka.

    Ubu iyo bagiye kubaza ikibazo cyabo ku Murenge wa Kacyiru basubizwa ko icyo kibazo kirenze Umurenge ko babariza ku Karere, bajya ku Karere naho babasubiza ko dosiye yabo yatakaye. Umuvunyi na perezidansi ngo babaheruka baza kumva ikibazo cyabo ntacyo babikozeho.

    Bamwe mu baturage babajijwe kuri iki kibazo batangaje ko akarengane kabo bagiye kugatura Nyagasani kuko izo nzego zose twavuze haruguru baraziyambaje kuva 2005 ntibyagira icyo bitanga.

    Mana Mana

    Comments are closed.