Ibaruwa z’abasaba ko Kagame akomeza gutegeka ziba zanditse abantu buzuzaho umwirondoro gusa!

     

    Nyakubahwa MUKABALISA Donatille
    Perezida w’umutwe w’abadepite
    P.O.BOX: 352 Kigali
    Nyakubahwa Perezida w’umutwe w’abadepite,
    Jyewe,    …….           , utuye  …………………………
    Maze gusuzuma ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda n’abanyarwanda bamaze kugeraho kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangira mu 1990, no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kugeza uyu munsi;
    Maze kubona uruhare ndasumbwa mu bikorwa Nyakubahwa Paul Kagame yatangije kandi akarubera ku isonga twavuga nko kuba:
    –          Yarayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ayoboye ingabo zari iza RPA-INKOTANYI no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yarangiza agahuza ingabo za RPA-Inkotanyi na ExFAR;
    –          Yarahuje abanyarwanda abatoza kumva ko ubumwe bwabo aribwo buzatuma igihugu kigera ku ntego Ndumunyarwanda;
    –          Yaremeye gusaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka akorera mu gihugu atarijanditse muri jenoside;
    –          Yaragaruye umutekano n’ituze mu gihugu nanubu amahoro akaba aganje;
    –          Yarahaye umugore n’umukobwa agaciro n’uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo;
    –          Hari gahunda yo gucyura impunzi ndetse no gushishikariza izikiri hanze gutaha, no guha ubushobozi impunzi zitahutse kugira itangiriro mu kwigira;
    –          Nyakubahwa Paul Kagame arwanya ruswa n’akarengane mu buzima bwa buri munsi
    Nyakubahwa Paul Kagame akaba yaragaruriye Abanyarwanda ishema n’agaciro ntaw’urobanuwe. Akaba akomeje guharanira iterambere no kuzamura ubukungu bw’ igihugu ku buryo bwihuse kuri buri munyarwanda, urugero:
    –          Icyerekezo cya 2020 (Vision 2020) na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS);
    –          Kwivuza ku bufatanye bw’Abanyarwanda (Mutuelles de Sante);
    –          Kubanisha igihugu cyacu n’andi mahanga ;
    –          Guca nyakatsi no guharanira ko Abanyarwanda batura heza;
    –          Gushyiraho gahunda ya Girinka Munyarwanda no guca imirire mibi;
    –          Gukwirakwiza imihanda myiza, amazi meza n’amashanyarazi mu gihugu cyose;
    –          Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda;
    –          Kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye hakurikijwe ubushobozi bw’imiryango;
    –          Kohereza Ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga (exporting security);
    –          Iterambere rikataje mu itumanaho,
    –          Isuku mu gihugu hose.
    Maze gusoma no gusuzuma neza ingingo zigize Itegeko Nshinga cyane cyane duhereye mu irangashingiro ku gika cya gatatu: “Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta gahato”;
    Maze kubona ingino ya 98 isaba ko Perezida wa repubulika agomba kwizeza abanyarwanda ko Igihugu kigomba gukomeza kubaho no kuramba;
    Maze kubona no gusuzuma Ingingo ya 101 ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’Imyaka irindwi ishobora kongezwa rimwe gusa kandi akaba nta mpamvu nimwe yatuma Umuperezida aguma kuri uwo mwanya manda zirenze ebyiri;
    Maze gusuzuma ibikubiye mu ngingo ya 193 ivuga ko ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga buri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika abicishije mu Nama y’Abaministre ndetse na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko ku cyemezo cyatowe ku bwiganze bwa 2/3 byabagize buri mutwe;
    Maze kubona ko guhindura ingingo ya 101 irebana no guhindura cyangwa kongerera Manda ya Perezida wa Repubulika no guha Nyakubahwa Paul Kagame manda ya gatatu bisaba ko binyuzwa muri Kamarampaka (Referendum) bimaze kwemezwa na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko;
    Nkurikije ingingo ya mbere, igika cya kabiri ry’Itegeko Nshinga: “Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda »;
    Ndifuza gusaba ko hakorwa Kamarampaka (Referendum) maze ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda twitoreye taliki ya 26 Gicurasi 2003 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, rigahinduka.
    Ndasaba mwebwe Nyakubahwa Perezida w’umutwe w’abadepite kugeza kuri ba Nyakubahwa muduhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyanjye nk’umunyarwanda maze mugatora icyemezo cyemerera abanyarwanda Kamarampaka maze Itegeko Nshinga rigahindurwa mu ngingo ya 101 tukongerera manda Perezida wa Repubulika ikaba imyaka irindwi ishobora kongerwa inshuro imwe ariko inshuro ya gatatu ikemezwa buri gihe binyuze muri Kamarampaka yasabwe n’abaturage.
    Ndifuza kandi Nyakubahwa Perezida w’umutwe w’abadepite ko iki cyifuzo cyacu cyagezwa kubagize Inteko imitwe yombi kugira ngo gisuzumwe kandi cyemezwe.
    Mugire amahoro,
    Bikorewe i                                               , xx/xx/2015
    Nom                                                                    Prénom
    —————————————————————————————————————————————————————————————
    Nyakubahwa MAKUZA Bernard
    Perezida w’umutwe wa Sena
    P.O.BOX: 352 Kigali
    Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena,
    Jyewe,                                                        , utuye
    Maze gusuzuma ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda n’abanyarwanda bamaze kugeraho kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangira mu 1990, no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, kugeza uyu munsi;
    Maze kubona uruhare ndasumbwa mu bikorwa Nyakubahwa Paul Kagame yatangije kandi akarubera ku isonga twavuga nko kuba:
    –          Yarayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ayoboye ingabo zari iza RPA-INKOTANYI no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yarangiza agahuza ingabo za RPA-Inkotanyi na ExFAR;
    –          Yarahuje abanyarwanda abatoza kumva ko ubumwe bwabo aribwo buzatuma igihugu kigera ku ntego Ndumunyarwanda;
    –          Yaremeye gusaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka akorera mu gihugu atarijanditse muri jenoside;
    –          Yaragaruye umutekano n’ituze mu gihugu nanubu amahoro akaba aganje;
    –          Yarahaye umugore n’umukobwa agaciro n’uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo;
    –          Hari gahunda yo gucyura impunzi ndetse no gushishikariza izikiri hanze gutaha, no guha ubushobozi impunzi zitahutse kugira itangiriro mu kwigira;
    –          Nyakubahwa Paul Kagame arwanya ruswa n’akarengane mu buzima bwa buri munsi.
    Nyakubahwa Paul Kagame akaba yaragaruriye Abanyarwanda ishema n’agaciro ntaw’urobanuwe. Akaba akomeje guharanira iterambere no kuzamura ubukungu bw’ igihugu ku buryo bwihuse kuri buri munyarwanda, urugero:
    –          Icyerekezo cya 2020 (Vision 2020) na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS);
    –          Kwivuza ku bufatanye bw’Abanyarwanda (Mutuelles de Sante);
    –          Kubanisha igihugu cyacu n’andi mahanga ;
    –          Guca nyakatsi no guharanira ko Abanyarwanda batura heza;
    –          Gushyiraho gahunda ya Girinka Munyarwanda no guca imirire mibi;
    –          Gukwirakwiza imihanda myiza, amazi meza n’amashanyarazi mu gihugu cyose;
    –          Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda;
    –          Kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye hakurikijwe ubushobozi bw’imiryango;
    –          Kohereza Ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga (exporting security);
    –          Iterambere rikataje mu itumanaho,
    –          Isuku mu gihugu hose.
    Maze gusoma no gusuzuma neza ingingo zigize Itegeko Nshinga cyane cyane duhereye mu irangashingiro ku gika cya gatatu: “Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta gahato”;
    Maze kubona ingino ya 98 isaba ko Perezida wa repubulika agomba kwizeza abanyarwanda ko Igihugu kigomba gukomeza kubaho no kuramba;
    Maze kubona no gusuzuma Ingingo ya 101 ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’Imyaka irindwi ishobora kongezwa rimwe gusa kandi akaba nta mpamvu nimwe yatuma Umuperezida aguma kuri uwo mwanya manda zirenze ebyiri;
    Maze gusuzuma ibikubiye mu ngingo ya 193 ivuga ko ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo guhindura Itegeko Nshinga buri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika abicishije mu Nama y’Abaministre ndetse na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko ku cyemezo cyatowe ku bwiganze bwa 2/3 byabagize buri mutwe;
    Maze kubona ko guhindura ingingo ya 101 irebana no guhindura cyangwa kongerera Manda ya Perezida wa Repubulika no guha Nyakubahwa Paul Kagame manda ya gatatu bisaba ko binyuzwa muri Kamarampaka (Referendum) bimaze kwemezwa na buri mutwe mu igize Inteko Ishinga Amategeko;
    Nkurikije ingingo ya mbere, igika cya kabiri ry’Itegeko Nshinga: “Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda »;
    Ndifuza gusaba ko hakorwa Kamarampaka (Referendum) maze ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda twitoreye taliki ya 26 Gicurasi 2003 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, rigahinduka.
    Ndasaba mwebwe Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena kugeza kuri ba Nyakubahwa muduhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyanjye nk’umunyarwanda maze mugatora icyemezo cyemerera abanyarwanda Kamarampaka maze Itegeko Nshinga rigahindurwa mu ngingo ya 101 tukongerera manda Perezida wa Repubulika ikaba imyaka irindwi ishobora kongerwa inshuro imwe ariko inshuro ya gatatu ikemezwa buri gihe binyuze muri Kamarampaka yasabwe n’abaturage.
    Ndifuza kandi Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena ko iki cyifuzo cyacu cyagezwa kubagize Inteko imitwe yombi kugira ngo gisuzumwe kandi cyemezwe.
    Mugire amahoro,
    Bikorewe i                                      , xx/xx/2015
    Nom                                                            Prénom