Ibihe turimo: Kagame yaba yanga ubwami cyangwa umwami nyir’izina?

Amiel Nkuliza

Ku wa 15 ukwakira 2016, umwami Kigeli yabyutse nabi, afite umuriro mwinshi. Umwiru we mukuru, Boniface Benzinge, afashe icyemezo cyo guhamagara «ambulance» byihutirwa, no kumugeza kwa muganga. Nyamara ngo ntawe urusimbuka rwamubonye, kuko bukeye bw’aho ku wa 16 ukwakira, ahise yitaba Imana. Inkuru y’urupfu rwe ibaye urujijo, ari na byo bitumye Benzinge asaba ko hakorwa «autopsie», kugirango hamenyekane ijuru inkuba imukubise ihindiye mo.

Abazi neza Kigeli bemezaga ko nta ndwara ikomeye yamurangwagaho, uretse gukura bisanzwe. Bongera kwemeza ko, bakurikije uburyo yabagaho, yashoboraga kubaho igihe kirenze ikingiki, cyane cyane ko ngo yari umuntu utaravunitse cyane cyangwa ngo avunwe umugongo muri za «nshimwe nshimwe». Ukudashaka umugore ngo bikaba biri mu byashoboraga gutuma abaho ikindi gihe kirekire, nk’uko umwe mu bahanga mu by’irangamimerere yabinganiriye.

Nyuma gato y’itanga ry’umwami, no ku bwumvikane hagati y’abagize umuryango, Benzinge na Mukabayojo, bihutiye gushyira itangazo hanze ko adashobora gutabarizwa mu Rwanda, ibi kubera ko ngo ari ikizira mu mateka y’abami b’u Rwanda, iyo baguye i Shyanga.

Nyamara ibi byose Leta y’u Rwanda yarimo kubikurikiranira hafi, kuko bishoboka ko urupfu rw’umwami irufitemo uruhare runini. Abayobozi bakuru b’iyi Leta bahise batera ubwoba mushiki w’umwami (Specioza Mukabayojo), ko agomba kuvuguruza iryo tangazo byihutirwa, akavuga ko umwami Kigeli agomba gutabarizwa mu Rwanda, byanze bikunze.

Impaka zitangiye ubwo hagati y’abagize umuryango wa Kigeli, ndetse n’abiru, barimo umukuru wabo, Boniface Benzinge.  Uyu aremeza ko Kigeli yasize avuze ko aramutse yitabye Imana, atazajyanwa mu Rwanda, ko ahubwo azashyingurwa muri Portugal, mu irimbi ryagenewe abami baguye i Shyanga. Kiliziya gatolika yo muri icyo gihugu ibaye nk’ibyemeza, kuko abakuru bayo bahise basomera misa Nyakwigendera no kumwifuriza iruhuko ridashira.

Mu gihe u Rwanda rumaze gupfusha umwami, abari hejuru y’igitugu cya Kigali bo barimo kunnya mu bihu: «Kigeli azahambwa mu Rwanda ariko tubone amahoro, cyane ko abenshi muri twe tukiri mu gihugu, tukaba n’ubundi twaregwaga kwitwa ingabo z’umwami», icyaha kitagira ibimenyetso, ahubwo gishingiye ku mpamvu za politiki ya Leta iriho, na yo ikenyeye umwenda wa cyami, ikitera umwitero wa Repubulika.

Hejuru y’umugogo w’umwami, aho kumuririra, ahubwo barimo gukungurira abo asize. Mbere yo kwera no kwirabura, bahise bimika undi mwami (batumvikanyeho bose), uwatanze ataranarenzwaho itaka. Impaka zirakomeje, kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugirango abe ari zo zikemura ibyo bibazo byose: abacamanza bo muri Amerika bemeje ko Kigeli azashyingurwa mu Rwanda, kuko ngo nta kimenyetso kigaragaza ko atashakaga kuhatabarizwa. Nyamara ibimenyetso ngo byari bihari, ahubwo ngo byasahuwe na Christine Mukabayojo, ubwo yamenaga «coffre fort» byari bibitsemo, mu rwego rwo kubisibanganya.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, umumotsi mukuru w’ubutegetsi n’uw’umwami (pasitoro Ezra Mpyisi), wari wahawe na Leta y’u Rwanda akaribwa n’akataribwa kugirango azacyure umugogo w’umwami, azindukiye kuri «morgue», asaba umurambo. Abari bawurinze bati reka da, uzajyanwa muri Portugal. Mpyisi na we ubwe, utarashakaga na gato ko Kigeli ashyingurwa mu Rwanda, aririye abawurinze amarira y’ingona: «mwo kagira Imana mwe, mumpe uyu murambo, ndebe ko bwacya kabiri mu Rwanda rw’umwami»! Byemejwe bityo.

Kugirango hatabaho ijurira ku badashaka ko umwami atabarizwa mu Rwanda, pasitoro Mpyisi yihutiye kunyaganwa umurambo w’umwami, no kuwupakira byihutirwa muri «Ethiopian Airlines» y’uwo munsi.

Ku wa 09 mutarama 2017, umugogo w’umwami usesekaye ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda. Nta muyobozi w’igihugu n’umwe uhari, uretse abapagasi bo ku kibuga cy’indege barimo kurwana na wo, bawupakurura mu ndege.

Uretse n’abayobozi, nta tangazo ryigeze ritangwa n’ubuyobozi ku itanga ry’umwami w’u Rwanda, nta konji yigeze itangwa mu gihugu hose kuva yitabye Imana, emwe nta n’ibendera ryamanuwe n’agace kangana urwara (drapeau mis en berne), mu rwego rwo kubahiriza uwahoze ari umukuru w’igihugu.

Iyi mihango igayitse, irimo no gushinyagurira uwitabye Imana, yose ibaye mu bwiru bwa cyami y’ubungubu, ndetse n’abagize umuryango wa Nyakwigendera, abiru n’abahoze ari abakaraza b’ingoma na karinga yayo, ntibabimenyeshejwe, ngo abe ari bo wenda bakira umurambo w’umwami wabo. Abapagasi ni bo bahawe akazi kose ko kurangiza uwo muhango, no kuwujugunya mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Faiçal. Ikimenyetso cya mbere cy’urwango Kagame yanga ubwami n’umwami nyir’izina, kiba gitangiye kwigaragaza ubwo.

Kagame yaba yangira iki ubwami cyangwa umwami nyir’izina?

Iki ni ikibazo buri wese yibaza nyuma y’uko Kigeli ahunze u Rwanda, kugeza agarutse ari umurambo. Abazi amateka y’intambara inkotanyi zashoje, bemeza ko, mbere y’uko izo mburagasani zifashe igihugu, Kigeli ngo yari yarazibangamiye ku buryo bushobotse bwose. General Fred Rwigema ngo yamurebye inshuro nyinshi, Kagame na we, biba uko. Bombi ngo basabaga inkunga Kigeli yo gushyigikira «coup d’Etat» y’imbunda, ari yo nzira yonyine yari isigaye, yo gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Kigeli ngo yakomeje kwanga uwo mugambi mubisha, ababwira ko intambara nta kindi igeraho uretse gusenya byose, ibintu n’abantu; ko rero bayishyira ku ruhande, bakayoboka inzira y’imishyikirano, n’ubundi yari iteganyijwe gukorwa hagati y’ubutegetsi bwa Habyarimana na FPR-Inkotanyi. Indagu za Kigeli zaje kuba impamo kuko ibyo inkotanyi zakurikijeho, ntawe utabizi: kwica Habyarimana no guteza génocide yamaze abatutsi n’abahutu, batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa mwene Ntibazirikana.

Nyuma y’aka kaga kose, perezida Kagame yabaye nk’uwibagiwe indagu za Kigeli, ahitamo kongera kumushaka no kumusaba gutaha. Iyi mishyikirano hagati ya Kagame na Kigeli yakunze kubyara igihwereye, kuko Kigeli yumvishaga Kagame ko agomba kwemera ko ataha ari umwami uganje, nk’uko yahunze n’ubundi ari umwami. Kagame, wumvaga ko nta bihanga bibiri bikwirwa mu nkono imwe, yakomeje kumunnyega no kumukeka amababa, ataretse no gutoteza abitwaga ko bari bamushyigikiye, banifuza ko yagaruka mu gihugu, akitwa umwami.

Iri totezwa ryarakomeje ku buryo inyinshi muri izo «ngabo z’umwami» zarishwe, izindi zigwa mu magereza atandukanye yo mu Rwanda. Ibi mbifitiye gihamya kuko amanama y’abitirirwaga izo ngabo z’umwami na njye nakunze kuyitabira, aho yaberaga kwa Kamali, hariya mu mugi wa Kigali. Mukabarari, waremeshaga izo nama, na we yaje kwicwa n’ubutegetsi bwa Kagame, hakoreshejwe amarozi. Icyo ni ikimenyetso cya kabiri ko Kagame yangaga umwami urunuka, ko ndetse atigeze yemera ko ataha ari muzima, yitwa umwami.

Umuvumo w’ubutegetsi mu ishyingurwa ry’umwami Kigeli wa V

Ku wa 15 mutarama 2017, ni ho umwami Kigeli yashyinguwe i Mwima ya Nyanza, ari na ho yimikiwe, mu w’1959. Nk’uko byari bimeze ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda, nta n’umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu wari waje gushyingura umwami Kigeli wa V.

Perezida Kagame, wagombaga kuba umushyitsi mukuru muri uwo muhango ukomeye, yahisemo gutegeka abanyamadini gushyiraho gahunda ngo y’amasengesho yo gusengera igihugu. Twibutse ko Kagame nta dini agira, ku buryo yaba umuntu wasaba Imana ko u Rwanda rugira amahoro. Uku gukwepa kujya gushyingura umwami Kigeli bikaba ari ikimenyetso cya gatatu ko Kagame yari agifitiye urwango umwami, kugeza anitabye Imana.

Aha ariko ababikurikirira hafi baranibaza impamvu Kagame yarwanye intambara yo gutahukana umurambo wa Kigeli, mu gihe yari yaranze ko ataha ubwo yari agihumeka. Iki kibazo kikiyongera ku kindi cy’uko yanze no kujya kumushyingura kandi, uretse no kuba wenda impamvu za politiki, yari n’umwe mu bagize umuryango we wa hafi.

Abazi ibisekuru bya Kagame bemeza ko biri hafi cyane n’iby’umwami Kigeli, ibi bikaba byari gutuma ibyo bapfaga bijya ku ruhande, ariko akajya mu mihango yo kumushyingura. Urundi ruhande na none rwemeza ko, kubera ibisanira Kagame yari afitanye n’umwami Kigeli, ari yo mpamvu ubutegetsi bwe bwatanze ibishoboka byose kugirango atabarizwe mu Rwanda, aho gutabarizwa i Shyanga, nk’uko byagendekeye bamwe mu bami bamubanjirije.

Abashinyaguzi n’abitwa abanzi b’igihugu bo ibi byose babitera ibyatsi, bemeza ko ahubwo Kagame ashaka gukorera ihôra kuri nyakwigendera, ihôra risa neza nk’iryo yakoreye Dominiko Mbonyumutwa, ubwo yamutabururaga, ubu imva ashyinguwe mo ikaba itazwi aho iherereye. Nguwo umuvumo ushobora koreka u Rwanda, iri shyano riramutse ribaye.

Uru rusobekerane rw’imvugo ku itaha n’itabarizwa ry’umwami Kigeli rwabaye impaka z’urudaca, kugeza n’aho hari abemeza ko, kubera ko ubutegetsi bwa Kagame bushingiye ahanini mu guhiga indonke mu bapfu n’abazima, i Mwima ngo hazubakwa «musée» y’akataraboneka, ngo izashyingurwamo ibyarangaga ubwami bw’u Rwanda (karinga n’ibinyita), bityo ba mukerarugendo b’isi yose bakajya basura aho hantu nyaburanga, bitabuze no kwinjiriza igihugu n’abakiyobora umutungo utubutse.

Nyamara abashaka kurenga izi «spéculations» zose, n’abanyarwanda bakirangwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo, bo bakaba babona ko Kagame yashoboraga kwikinga akababi mu jisho, akitabira umuhango wo gusezera ku mwami wa nyuma w’u Rwanda, cyane cyane ko ngo ntawe ukwiye kwirengagiza ko Imana yaduhishe urwo twese tuzapfa.

Amiel Nkuliza,
Sweden.

3 COMMENTS

  1. Kigeli, ex-roi et non roi du Rwanda a répondu à l’appel de son créateur. Qu’il repose en Paix sur le sol des ses ancêtres.

    Conformément à la tradition séculaire de notre pays et du Peuple Rwandais, le respect de celui qui est parti s’impose, en tout état de cause, à tout Rwandais. Dans le cas présent, Kagame est président de la République Rwandaise.

    La monarchie a été définitivement abolie par référendum populaire le 28 janvier 1961. Il s’ensuit que le défunt était ex-roi et nullement le roi du Rwanda. Et partant la République Rwandaise représentée par Kagame ne pouvait pas, à bon droit, lui rendre hommage ensa qualité de Roi ou observer le deuil national. Cela ne signifie pas que Kagame n’aimait pas Kigeli sachant que c’est le gouvernement Kagame qui a financièrement pris en charge le rapatriement du corps de Kigeli d’une part et que Kagame et Kigeli avaient des liens étroits d’autre part. Il me semble que c’est donc uniquement pour des raisons strictement politiques que Kagame ne s’est pas publiquement manifesté en qualité de président et au nom du Peuple Rwandais.
    Kagame a ordonné l’exhumation des restes de deux Présidents Fondateurs de la République Rwandaise à savoir Mbonyumutwa Dominique et Kayibanda Grégoire et leur réduction en poussière pour que, selon lui, ils disparaissent à jamais dans la vie des Rwandais. Toute évocation de Mbonyumutwa et de Kayibanda dans les écoles du Rwanda constituent un crime contre le régime Kagame, lourdement punissable. Par contre, dans les manuels scolaires, la place réservée aux roi du Rwanda ancien dont Kigeli est significative et saisissante. Pour Kagame, a Première République et la Seconde République sont une parenthèse dans l’histoire de notre pays et, pour ce faire, elles ne peuvent pas être enseignées aux enfants rwandais. Kagame ne profanera sûrement pas les tombes des anciens roi du Rwanda.
    Il est dès lors inexact d’affirmer que Kagame n’aimait Kigeli alors qu’au surplus aucun élément corroborant l’effectivité de telles affirmations n’est apporté et que les faits prouvent le contraire.

  2. urtse nakagame murefu yiganye na kigeli nyagezi yari lncuti ye habe numwana weje gushyiraho agataka naho mpyisi we yivugishije abiziranyeho nabtegetsi na christine kurangiza ubwami lnote se kobazishyikiriye

  3. Abantu nk’aba bafite ubutegetsi bakangana kugeza ubwo bifulizanya urupfu niba baticanye, umuntu wundi yabizera ate? Kagame ni ubuvivi bwa Rwakagara, Kigeli akaba umwuzukuruza wa Rwakagara…To some extent UNAR( RANU)= FPR(RPF), RPF minus Kagame= RNC, RNC minus Rudasingwa= New RNC .
    Navuze politico-ideologically ni bamwe nubwo hatabura ka habillement kugira ngo ibintu bipfe gusa n’iby’igihe tugezemo: Democracy na Republic. No wonder RPF ali umuryango, nibyo koko, kandi RPF ni “UNAR nouvelle écriture”, nkuko PALIR/ ALIR yahindutse FDLR ngo bihuze n’igihe…
    Je ne fais que réflechir à haute voix kuko nanjye ibibazo by’u Rwanda birandeba. Naho ubundi , tubeho twese!

Comments are closed.