Yanditswe na Frank Steven Ruta
Nyuma y’aho ku wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017, abanyamakuru bane bagereye kwa Rwigara bifuza kumenya amakuru y’impamo ku bijyanye n’ifungwa rya batanu mu bagize uyu muryango, ariko aba banyamakuru bagakumirwa n’abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu (Republican Guard), inama ikaze y’umutekano yafashe imyanzuro ikarishye, inasabira abo banyamakuru akanyafu, kandi mu gihe kidatinze.
Ubwo abanyamakuru bane basanzwe bakora inkuru z’ubucukumbuzi (Investigative reporters) bageraga kwa Rwigara kuwa Garanu tariki ya 01/09/2017, bahamaze amasaha akabakaba atanu bategereje, kuko umukozi mu rugo rwa Rwigara yababwiraga ko abakoresha be bataragaruka kuva ku wa kane tariki ya 31 Kanama 2017.
Mu gutegereza kw’abanyamakuru, no mu kujya gushaka icyo gushyira mu nda, bakomeje guherekezwa no gucungirwa bya hafi n’abasirikae bambaye igisivili, ariko ntibasobanukirwe neza abo aribo.
Nyuma y’aho, umugabo umwe yarabahagaritse abereka ibyangombwa bya Republican Guard (Umujepe), ababaza ikibagenza, ubundi abategeka kudashingura intambwe bava aho bari. Yvan Mugisha umwe muri abo banyamakuru ntiyariye iminwa, yahise amusobanurira ko atagomba kubicira akazi, ubwumvikane buba bucye hagati ya RG n’abanyamauru, uyu musirikare ahamagaza bagenzi be, haza uwitwaje imbunda nto, banahamagara imodoka yo gupakira aba banyamakuru!
Ubwo abanyamakuru babonaga bitangiye gukomera mu gihe bo ntacyo bishishaga, byabaye ngombwa ko bakizwa n’amaguru, buri wese afata moto imuri hafi, ngo n’uwaraswa, araswe ahunga, aticaye hamwe, cyangwa adafunzwe ngo ahimbirwe dosiye yazamuhezamo, ikanamusiga icyasha atazikura.
Bucyeye bwaho, Polisi y’igihugu yasohoye itangazo rivuga ko hatabayeho kuburabuzwa kw’abanyamakuru, ko ahubwo habaye ubwumvikane bucye. Inkuru zakomeje gusakara, abanyamauru nabo bakomeza kwigengesera, kuko bikangaga ko abo batorotse bashobora kubasanga no mu ngo zabo, cyangwa se aho bakorera.
Kwihuta no kumenyekana kw’ibyakorewe abanyamakuru byatangiriye kuri John Williams NTWALI, umwe muri abo banyamakuru wahise atanga impuruza kuri twitter, bagifatwa, bigaherekanywa cyane mu buryo bwihuse. Byongeye gusakara cyane ku mugoroba, ubwo umunyamakuru Bagiruwubusa wa VOA yabitambutsaga mu makuru yo kuwa 01/09/2017 I saa moya n’igice z’ijoro..
Amakuru yizewe agera kuri the Rwandan aturutse I Kigali ni ay’uko mu nama yakozwe kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeli 2017, igahuza inzego z’umutekano zirimo abahagaraiye Igisirikare, Polisi, Abajepe na NISS (inzego z’iperereza), mu myanzuro inyuranye yafashwe harimo kwandika itangazo rigaragaza ko nta gikuba cyacitse, kandi rikoroshya ibyabaye (kubimenamo amazi). Aba banyamakuru basabiwe gukubitwa akanyafu kihuse, kandi bigakorwa mu buryo buzagaragara nk’ubudafite aho buhuriye n’umwuga, ko ahubwo bazize andi makosa y’ibyaha byahanirwa buri wese, hatitawe kucyo kora!
Aba banyamakuru bashyizwe mu mazi abira ni Robert (Bob) Mugabe uyobora Great Lakes Voice, Eric Bagiruwubusa wa Voice of America I Kigali, Ntwali John Williams wa IREME.net, igitangazamakuru cyahagaritswe na RURA (igikoresho cya FPR mu kuniga ubwisanzure bw’ibitekerezo mu itangazamakuru, iyi Rura ni nayo yahagaritse BBC), hakaba kandi na Ivan Mugisha wa NMG / The East African.
Nubwo akanyafu katasobanuwe uburyo kazatangwamo n’uko kazaba kangana, ikindi iyi nama yakomojeho ngo ni uko aba banyamakuru bashobora kuba bakorana na Hadui kuko ngo akazi baba bagapangirwa n’abarwanya ubutegetsi baba hanze y’u Rwanda!
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, intore, abahezanguni n’abambari ba FPR bakomeje gutuka aba banyamakuru, banabashyiraho ibikangisho binyuranye. Uwohereje twitters (Ntwali John Williams) we agafatwa nk’uwakoze intare mu jisho, ashotora inzego zitavogerwa.
Mu RWANDA hahambye abasazi benshi!! None se ibi ni ibiki? Mbese Baba bashaka ko ibyo bakora bitamenyekana?? Cy akora hari ibirenga umurongo. K. Na Fpr barawurenze..Mungu tu …..