Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Faustin Twagiramungu na Me Evode Uwizeyimana

    Nk’uko tubisoma mu nyandiko yashyizwe ku rubuga DHR (Democracy Human Rights) na Maître Evode Uwizeyimana ngo agamije gusubiza itangazo rya RDI Rwanda Rwiza  aragira ati:

    “Bwana Faustin Twagiramungu,

    Ndabona ukataje mu kudusebya (Jyewe na Alain Patrick Ndengera) no guhangana nk’uko wabyiyemeje. Nk’uko nabigusezeranyije rero je n’ai jamais vidé mon sac. Iteka intambara y’amagambo ushinja abandi ndabona ari wowe uyishoza. Ariko nk’uko ubizi neza uzi neza ko jyewe Evode Uwizeyimana rimwe mu mahame ngenderaho rigira riti: « Il faut répondre à la violence par la violence ». Byari ukukwibutsa kuko nziko ubizi neza. Reka rero tujyanemo kenyera zigume kuko nakugiriye inama yo gusaza utanduranyije cyane urananirana.
    Uragira uti: « Inama [ ya RDI ] yamaganiye kure abantu bose bitiranya politiki n’intambara y’amagambo ».
    Nonese wa musaza we wasabye interview BBC Gahuzamiryango atari amagambo ugiye kuvuga? Irya se ni politiki wari ugiye gukorera kuri Gahuzamiryango yo kutwita abagambanyi kandi uzi neza ko ari wowe mugambanyi wabigize umwuga? Akabi gasekwa nk’akeza koko kandi ngo akabaye icwende ntikoga.
    Urakomeza mu myanzuro y’inama yawe ugira uti : […] nta shyaka ry’induru n’ubwirasi, ko ishyaka riba ku mutima, rikarangwa n’ubwitonzi n’ubushishozi, rikirinda amaco yo kujajaba no kujarajara ».

    Nonese wa musaza we, ninde ukurusha kujajaba no kujarajara? Ninde utoza ubwitonzi n’ubushishozi? Si wowe uhora uvugira ku Karubanda ko inkotanyi zagushutse? Ubuse zagushutse ubwitonze no gushishoza byakuranze byahukaniye he? Ubwirasi se ninde ubukurusha? Ngo harya ni wowe munyapolitiki w’umuhanga abandi bakora politiki y’ubuswa? Hari ubwirasi buruta ubu? Nako ngo twigira ba « intellectuels » kandi ari wowe intellectuel gusa! Harya ngo ishyaka ryawe riba ku mutima? wibagiwe kongeraho ko ari irya Papa na Mama! Ubuse muri uru ruhuri rw’amashyaka akurikira ku mutima wawe hariho irihe? Numara guhitamo muri aya akurikira ufate Evode na Twagiramungu ubahe amanota ukurikije ubutajorwa mu kujajaba no kujarajara:

    · Faustin Twagiramungu alias Rukokoma: Mouvement Démocratique Républicain (MDR)

    · Faustin Twagiramungu : Forces de Résistance pour la Démocratie ( FRD)

    · Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) : Président : Faustin Twagiramungu alias Rukokoma

    · Faustin Twagiramungu, alias Rukokoma : Candidat Indépendant à l’élection présidentielle du 25 août 2003 et fondateur anonyme de ADP Mizero , représenté officiellement par Kabanda Célestin et Faustin Minani

    · Faustin Twagiramungu: participant à l’Assemblée ayant institué le Rwanda National Congress ( RNC) , Maryland, décembre 2010
    [Between us, it remains a confidential document]

    · 24 heures plus tard, soit, le ……, ou le 11 décembre 2010, à ……. ou à Wshington DC : Projet de déclaration constitutive de Rwandan Dream Initiative (Initiative du Rêve Rwandais ; Umugambi Rwanda Rwiza) « RDI »
    Jusqu’ici aho uzi wowe watwibwiriye ko Ndereyehe Charles yagusohoye agufashe mu makote ho mbaye mpihoreye urahazi nanjye ndahazi kandi wari wahagiye ugiye kujajaba no kujarajara umwana w’umurera aba aguteye ijanja!

    Ubu ndi Boston…….ariko ahantu ndi nta téléphone ihari mushobora kumbona par e-mail gusa! Ariko muzi gushaka amakuru nk’ibyo muba mwabimenye mute? Kujajaba we! kujajaba ushaje byo bikarushaho!

    Buri Munyarwanda usoma iyi nyandiko yihitiremo hagati ya Evode Uwizeyimana na Faustin Twagiramungu ukwiye guhabwa igikombe cyo kujarajara no kujajaba. Nizere ko utongera kuburana ibyubahiro ukangisha ko ushaje kuko nakubwiye ko niba utize kwiyubaha nta we uzakubaha. kuko ibi byose ni wowe wabikweze n’ibitangazo byawe by’amafutri byibasira abantu.

     Evode”

    Comments are closed.