INTWARI TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI YARATABARUTSE

Faustin Twagiramungu

Ku wa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023 ni ho Bwana Twagirmungu Fawusitini bahimbaga «Rukokoma» yatabarutse, afite imyaka 78 y’amavuko, azize urupfu rutunguranye.  Yitabye Imana ari mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari yarahungiye igitugu cy’ingoma ya FPR-Inkotanyi, iyobowe na Perezida Pawulo KAGAME. Kunanirwa gukorana na Bwana TWAGIRAMUNGU, byagaragaje ku buryo budasubirwaho ko ingoma ya FPR-Inkotanyi yanga urunuka Abahutu batemera kuba inkomamashyi. 

Bwana Twagiramungu akomoka muri komini Gishoma, muri perefegitura ya Cyangugu, ubu hasigaye hitwa mu karere ka Rusizi, mu ntara y’Uburengerazuba. Yari umuntu uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda : umukwe wa perezida Kayibanda Grégoire, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugera muri Kanama 1995 ubwo yeguraga kuri uwo mwanya kubera kwanga gukomeza kurebera ubwicanyi n’iyicarubozo byibasiraga cyane Abahutu bikozwe  n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, umukandida ku buperezida muri 2003 ubwo amajwi ye yibwagwa ku mugaragaro mu turere twose tw’igihugu agahabwa Perezida Pawulo Kagame. 

Natangiye kumva ibiganiro bya TWAGIRAMUNGU nkiri muto, uko ngenda nkura nkomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga, namukundiye cyane ukuntu yamaganaga ingoma y’igitugu atitaye ku bwoko bw’uyiriho. Yanenze ibibi byabaye ku ngoma ya Habyarimana ukomoka mu bwoko bw’Abahutu, anenga n’ibibi by’ingoma ya Kagame w’Umututsi. 

Namukunze kurushaho nsomye amateka ye yerekeye uko yitwaye mu myaka ya za 1990 agafata iya mbere mu gusaba mu nyandiko ko urubuga rwa politiki igendera ku mashyaka menshi rufunguka mu Rwanda, agasobanurira intagondwa z’abahutu bahoze mu ishyaka rya MDR PARMEHUTU ya Perezida Kayibanda Geregori ko amatwara ya MDR ivuguruye abazaniye atazabemerera kwigabiza ubuzima n’imitungo by’Abatutsi, ko MDR ayoboye iharanira ubutegetsi bubereye bose, budashingiye ku moko n’uturere nk’uko babibamenyereje, ko abibwira ko MDR ari ishyaka rizarya inka z’Abatutsi, rikabatwikira, rikabasenyera, rikabamenesha, uwo adakenewe nk’umurwanashyaka wa MDR ivuguruye kuko yo idaheza Umunyarwanda n’umwe, yugururira amarembo buri wese, irwanya akarengane kandi ishakira umutekano buri munyarwanda nta kuvangura.

Twagiramungu yarushijeho kumenyekana ubwo FPR-Inkotanyi yari imaze gutera u Rwanda iturutse mu gihugu cya Uganda ku 01 Ukwakira 1990. Icyo gihe imiryango y’Abatutsi yari mu Rwanda yagiye mu mazi abira, Abatutsi benshi barafatwa barafungwa, bakorerwa iyica rubozo, bamwe bagwa mu munyururu, abo mu miryango yabo bahabwa akato, barahutazwa mu ngo zabo no mu mayira. Twagiramungu yanze kurebera ako karengane, aratinyuka avuga ku mugaragaro ko abagize FPR-Inkotanyi ari Abanyarwanda nk’abandi, ko ari abavandimwe, ko nta mirizo n’amatwi atendera bafite nk’uko Leta ya Habyarimana n’ingabo ze bageragezaga kubicengeza mu mitwe y’Abahutu bari mu Rwanda.  Yabaye uwa mbere watinyutse kubwira perezida Habyarimana ko abo yafunze abita ibyitso ababeshyera, ko FPR-Inkotanyi atari Abagande, ari abana b’u Rwanda agomba gushyikirana na bo, intambara igahagarara, abakuwe mu byabo n’intabara bakabisubiramo, impunzi zigataha mu mahoro.

Ibi bitekerezo byiza bya Twagiramungu, intagondwa z’Abahutu zarabimwangiye cyane kuko yatumye Abatutsi babaga mu Rwanda bongera kugira ijambo nyuma y’igitero cy’Inkotanyi cyari cyatumye bose bahindurwa ruvumwa bakitwa ibyitso by’Inkotanyi, bagatotezwa kakahava. Yagize uruhare rukomeye kugira ngo imishyikirano hagati ya FPR-Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda ibeho, igere ku masezerano y’amahoro y’Arusha, nubwo aya atigeze ashyirwa mu bikorwa kubera intangondwa zari mu mpande zombi zashyikiranaga zitifuzaga na busa inzira y’amahoro kugera ubwo Perezida Habyarimana yiciwe ku itariki ya 06 Mata 1994, jenoside yakorewe Abatutsi igatangira.

Twagiramungu, haba mu magambo ye cyangwa mu nyandiko ze, yamaganye akarengane yivuye inyuma. Ibi byatumye intagondwa z’Abahutu zimwanga urunuka, zimuhiga bukware ngo zimwice mu gihe cya jenoside ariko Imana ikinga akaboko abasha kurokoka. Abavandimwe be benshi n’imiryango yabo barishwe babahora ubutwari n’ukuri bye.

Twagiramungu agiye atabonye u Rwanda yaharaniye kuva mu busore bwe. Yaharaniye u Rwanda rw’Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko, basangira akabisi n’agahiye. Ariko nyuma y’igitugu cy’ingoma ya Habyarimana, haje icya FPR-Inkotanyi cyiza cyica inyangamugayo, kikubira ibyiza by’igihugu, kimika akarengane, kiyogoza akarere mu ntambara z’urudaca zigamije gusahura umutungo wa Kongo-Kinshasa.

Twagiramungu atashye abambari ba perezida Habyarimana MRND-CDR n’aba perezida Kagame FPR-Inkotanyi-DMI, bamwita umwanzi. Bose bamuziza ko akunda ababuza kwica Abanyarwanda no kubacamo ibice. 

Ntwari y’u Rwanda, Twagiramungu Fawusitini, ruhukira mu mahoro, Iyaguhanze kandi wakundaga, igutuze aheza. 

Muamini UWASE

i Buruseli mu Bubiligi, ku wa 06 Ukuboza 2023