Jye sinirirwa nsingiza ingoma ya FPR nkuko mwabinyanditseho dore ko atari nacyo narokokeye: Tatien Ndolimana Miheto 

Tatien Ndolimana Miheto, umwe mu barezwe na Jambo asbl

Nyuma y’inyandiko yahise muri The Rwandan ifite umutwe agira uti: Me Alain NDIBWAMI YAZIZE KUBURANIRA UMUHERWE RUJUGIRO, NONE YAHUNZE. twohererejwe n’umusomyi wa The Rwandan uri i Kigali, Bwana Tatien Ndolimana Miheto yifuje kugira icyo avuga kuri iyo nkuru maze atwoherereza inyandiko musanga hano hasi:

Banditsi ba The Rwandan

Gutara inkuru no kuzitangaza ni uburenganzira bwanyu ndetse niwo mwuga w’itangazamakuru, ariko nabo mwandikaho ni uburenganzira bwabo kuvuguruza ibyo muba mwabanditseho iyo atari ukuri. Ni muri uru rwego mbamenyesheje ibi bikurikira:

– Jye sinirirwa nsingiza ingoma ya FPR nkuko mwabinyanditseho dore ko atari nacyo narokokeye, icyo bikoze nshima ibyiza byinshi yakoze, ngahindukira nkanenga ntategwa, ntaziga/sans autocensure, ibibi ikora n’ibyiza idakora mba mbona yakagombye kuba ikora.

– Jye mpora nandika ko intsinzi y’inkotanyi ari impozamalira kuri twe abarescapes, mpora nandika ko FPR Inkotanyi yatsinze abagenosideri, ikaba inaburijemo ko bayikomereza ku batutsi bari batuye mu bihugu bituranye n’uRwanda, ko genocide yakorewe abatutsi bo mu Rwanda, yo FPR Inkotanyi itabashije kuyihagarika kuko yatsinze abagenosideri barangije kuyikora dore ko nkuko FPR yabitangaje icyo gihe, mu nta ngiliro z’ukwezi kwa gatanu 1994, abagenosideri bari bari hafi kuyirangiza ngo bahindukire bahangane n’umwanzi wabo atabafatana igihugu. Abagenosideri bakoze genocide uko bayiteguye ariko batsindwa ruhenu urugamba atariko babitekerezaga.

– Kuba mwanditse ngo Alain Ndibwami akwiye kwegerwa na rubanda no kuvanwa mu maboko y’abavandimwe be, ni ugukora mu jisho abe, ni ukudusuzugura no kutamenya ko mu mulyango wacu turi indatana.

-Ambassador Mitali ntiyahungiye muri Suisse, mwabihimbye, mwaraguje umutwe.

-Bimwe mu bindi mwanditse kuri Alain, ni amakuru natwe mwaduhaye, tuzamenya niba ari ukuri.

Mugire amahoro.

Tatien Ndolimana Miheto