ISHYAMBA RY’INZITANE RYA POLITIKI ABANYARWANDA TUGOTEWEMO

Banyarwanda dusangiye igihugu;

Biragaragarira buri wese ukuze, yewe n’umuto, ko abanyarwanda twagotewe mu ishyamba ry’inzitane rya politiki tutari kubasha kwivanamo. Ntituzi n’aho duhera. Ubwoba buri mu banyarwanda b’ingeri zose n’amoko yose, uguhuzagurika mu gushaka igisubizo bituranga kubera kubura aho duhera (si ikosa ryacu), agatunambwene n’umunigo dutsindagiweho n’ingoma iyoboye igihugu kuva mu myaka irenga makumyabiri ishize tutazi ikizayihindura mu mikorere (byaba ari byiza cyane ihinduye uburyo) cyangwa se kikayivanaho, kuba tutazi icyakurikiraho ivuyeho ubu, kuba hari abibereye mu bihe byahise bumva ko gusarurira mu nduru byabahira haramutse habaye akajagari, kuba hari ukwiheba gukomeye gutuma abagatekerereje rubanda batari bake bapfunyika ubwenge bwabo n’ubushishozi bwabo mu gapfunyika bahereza Kagame na FPR ngo ibabikire izakabahe yabishatse (RYARI?), kuba abenshi twibaza ko amahanga n’abo bitareba cyane, ndetse batariho bagira icyo bahomba bikomeje bitya, bazabitugiramo bakadukuriraho ishyano ryaguye ridafite icyo ribatwaye bo ubwabo, … ibi byose biragaragaza ko turi mu ishyamba ry’inzitane, ridatoborwa n’urumuri ngo tubone, nta cyerekezo nta “boussole”, turahuzagurika, ndetse n’uwibwira ko yacakiye ubutegetsi arahuzagaurika ntazi aho azisanga mu muvuduko ariho atazi iyo ajya! TUBAYE ABA NDE?

Ubu turiho turibuka Jenoside Yakorewe abatutsi mu nyito ya LONU ariyo bwicanyi bwahitanye abatutsi n’abahutu batabarika.

Ntabatindiye, dore aho twahera dusobanukirwa n’imiterere y’ishyamba ry’inzitane rya politiki abanyarwanda tugotewemo, ahari bikaba byaduha amahirwe yo kubona agashirira gake katazimye twamurikisha muri iri curaburindi, no kubona inzira irisohokamo:

  1. Abatutsi bagiriwe urwango rukabije n’abahutu. Ibi ntitwabica ku ruhande kuko icyo byabyaye turakizi, abatutsi bararimbaguwe ku misozi yose. Kwitwaza ngo ni kanaka wabiteye, bakojeje agate mu ntozi, barateye, baradushotoye, …, ntibisobanura ko abahutu benshi batafashe imipanga ngo batemagure abatutsi mu bwicanyi ndengakamere, ndetse ko batanafatanyije n’ingabo n’inzego zumutekano n’izindi zariho mu gihugu mu gutsemba abatutsi.
  2. Abahutu bagiriwe urwango rukabije n’abatutsi. Ibi nabyo nta kwiha kubica ku ruhande, urwango rwabaye urujya n’uruza hagati y’abahutu n’abatutsi. Ikimenyimenyi abahutu bararimbaguwe ku misozi yose mu gihe n’abatutsi bicwaga ku yindi misozi. Kwitwaza ngo agahinda karatweguye turica, ngo abantu bahitanywe n’amasasu yayobye, ngo abantu babaye “victims collaterals”, ntibisobanura ko abasirikari b’inkotanyi bafatanyije n’abatutsi benshi b’inshyanutsi, ndetse n’abahutu b’inshyanutsi bakoreraga kuzagororerwa, batarimbaguye abahutu mu bwicanyi ndengakamere.
  3. Abahutu benshi barimo n’abatarishe bagize uruhare mu gutunga agatoki abatutsi bagomba kwicwa no kwifatanya n’ingabo n’abahezanguni bicaga, mu kwishimira ko abatutsi bicwa, ndetse no kumva ko bashize cyangwa se bakagabanyuka bikabijeigihugu bakisanzuramo! UTOPIE.
  4. Abatutsi benshi barimo n’abatarishe n’abarokotse n’abahungutse bavuye hanze bagize uruhare mu gutunga agatoki abahutu bagomba kwicwa no kwifatanya n’ingabo n’abahezanguni bicaga, mu kwishimira ko abahutu bicwa, ndetse no kumva ko bashize cyangwa se bakagabanyuka bikabije igihugu bakisanzuramo! UTOPIE.
  5. Abahutu bamwe bari mu ihirimbana ryo kugirango ubwicanyi bwabakorewe nabwo bwitwe genocide no kugira ngo nabo bitwe abarokotse jenocide kuko bibwira ko uwayirokotse hari icyo yabarushije! Ikihe ko urupfu barusangiye, ko icyo banze gusangira ari ubuzima n’ugushakisha igisubizo cyo kwivana mu nzitane y’ishyamba rya politiki.
  6. Abatutsi bamwe bari mu ihirimbana ryo kugira ngo ubwicanyi bwakorewe abahutu bwibagirane burundu ndetse ntibazitwe abarokotse jenoside na rimwe, bibwira ko kuba bitwa abacikacumu rya jenocide ubu hari barushije abatabyitwa! Ikihe ko urupfu barusangiye, ko icyo banze gusangira ari ubuzima n’ugushakisha igisubizo cyo kwivana mu nzitane y’ishyamba rya politiki.
  7. Ubu turibaza ibibazo, tuti ko ingoma ya Kagame itumaze twese, ibibi ikaba yarabimaze imuzi (tudatinze ku zayibanjirije kuko yo isa n’igiteranyo cy’ibibi byakozwe mbere n’ingoma zayibanjirije zose uziteranyije), (a) ni iki gituma abahutu benshi bakiyipfukamira bakayisingize, baba abo yiciye, abo iliho yicira ubu, abo ikicaje ku mbehe nabo izahitana igihe izashakira? (b) ni iki gituma abatutsi benshi yamariye imiryango nan’ubu bakiyipfukamira, baba abo yiciye, abo iriho yica ubu urusorongo, n’abayicaye ku mbehe izahitana igihe izashakira? (c) Ni iki gituma abatutsi benshi bazinutswe ubutegetsi bwa FPR na Kagame bifata bakanga kuyishinja ibibi yakoze kandi babizi neza, ndetse bagahitamo kuyishyigikira mu ruhame ngo bitava aho bijya hanze? Ni iki gituma abahutu benshi bazinutswe ubutegetsi bwa FPR na Kagame bifata bakanga kuyishinja ibibi yakoze kandi babizi neza, ndetse bagahitamo kuyishyigikira mu ruhame ngo bitava aho bijya hanze?

Zimwe mu mpamvu tutagiye muri byinshi

  1. Abatusti benshi barokotse jenoside, bishoye mu bwicanyi FPR n’ingabo zayo bakoreraga abahutu ku misozi yose, barijanditse rero, ku buryo Kagame nawe abakandira aho! Arabahitana ariko ntibakopfora! Babuze icyamubakiza, ariko ntibashaka gutobora ngo bavuge. Baratinya iki? Aho ntibatinya ko uruhare rwabo ubwabo bagize rwajya hanze? Bari baziko bateze ibitangaza kuli Kagame na FPR, bamujya inyuma, arangije arabiyama! Arabica ntibumva. Nyamara byababera byiza bemeye ko bayobye icyo gihe banakoze nabi, bagatanga n’ubuhamya, maze abahutu nabo bakagenza batyo maze abavugana bakabona aho bahera bizerana mu mvugo yabo.
  2. Abahutu bamwe barimo abamariwe imiryango na Kagame n’ingabo ze, bashyigikiye FPR mu migambi yayo yo kunaniza ingoma ya Habyarimana, bitaje ingoma barimo aho kuyifasha mu nzira yo gukiranuka mu bwumvikane na FPR bari bahanganye, maze bayijya inyuma mu kugambanira ababo no kubamarisha, barangije bacyura umunyu. barijanditse rero, ku buryo Kagame nawe abakandira aho! Arabahitana ariko ntibakopfora! Babuze icyamubakiza, ariko ntibashaka gutobora ngo bavuge. Baratinya iki? Aho ntibatinya ko uruhare rwabo ubwabo bagize rwajya hanze? Bari baziko bateze ibitangaza kuli Kagame na FPR, bamujya inyuma, arangije arabiyama! Arabica ntibumva. Nyamara byababera byiza bemeye ko bayobye icyo gihe banakoze nabi, bagatanga n’ubuhamya, maze abatutsi nabo bakagenza batyo maze abavugana bakabona aho bahera bizerana mu mvugo yabo.
  3. Abatutsi benshi bavuye hanze, bishoye mu bikorwa byo kurimbagura abahutu no kwandavuza abatutsi b’imbere mu Rwanda bari barokotse jenoside, bamwe bati iyo tugira Imana tugasanga aba batindi bose barashize, baba abatutsi n’abahutu bo mu Rwanda bose ni umwanda, twari kwiberaho neza. Ubwo ibikorwa bibi barabyitangira, bizeye ibitangaza kuri Kagame! barijanditse rero, ku buryo Kagame nawe abakandira aho! Arabahitana ariko ntibakopfora! Babuze icyamubakiza, ariko ntibashaka gutobora ngo bavuge. Baratinya iki? Aho ntibatinya ko uruhare rwabo ubwabo bagize rwajya hanze? Bari baziko bateze ibitangaza kuli Kagame na FPR, bamujya inyuma, arangije arabiyama! Arabica ntibumva. Nyamara byababera byiza bemeye ko bayobye icyo gihe banakoze nabi, bagatanga n’ubuhamya, maze abahutu nabo bakagenza batyo maze abavugana bakabona aho bahera bizerana mu mvugo yabo.
  4. Abahutu bamaze abantu bo batinya kumushinja ngo barebe ko nawe yagenza buke ibyo kubaciraho iteka no gusaba amahanga kubahiga bo n’ababo badafite icyo bishinja. Abatutsi bamaze abantu batinya kumushinja ngo barebe ko yabarebera izuba ntabakurikirane mu mahanga cyangwa se aho bari hose. Ay’ububusa aba bose Kagame arabazengereza uwo aciye urwaho akamuhitana. Kumuhishira ntacyo bibamariye kugeza ubu uretse guheza u Rwanda mu icuraburindi.
  5. Abahutu n’abatutsi n’abanyamahanga bazwiho ubwenge n’ubushishozi bamwe, birinda kuvuga ibya Kagame uko byakabaye, ngo hato atava aho abita aba-jenosideri cyangwa se avuga ko bafite ingengabitekerezo yayo. Aba nabo baracecetse, buzuyemo aba-professeri b’abanyamahanga n’abanyarwanda, abanyamategeko, abahoze ari abanyacyubahiro (ba ambasaderi, ba minisitiri, ba jenerali, aba-diregiteri, abarimu, abaganga,abashinjacyaha, abadepite, …). Aba nabo ibyo barimo ntacyo bibamariye, kuko gutinya kugaragaza ukuri uko kwakabaye ngo batava aho bakuvuga nabi, bias no guhakwa kuli uriya utumazeho rubanda!
  6. Ikibazo gikomeye kiduhejeje mu nzitane y’iri shyamba rya politiki rero, ni uko buri wese mu banyarwanda, ashakisha ko ibintu byavugwa uretse ibyo agaragaramo cyangwa se ibyo yabonekamo nk’uwabiciye bigacika mu mahano! None hazavugwa iki? Uru nirwo ruzitiro ruzungurutse ishyamba ry’inzitane ya politiki abanyarwanda tugotewemo. Tugomba kurushwanyaguza byanze bikunze!
  7. NI UMUTI URURA CYANE ARIKO WATUMA TURUKA KABUTINDI, ROHO MBI ZATWARITSEMO ZIKADUSOHOKAMO, IBIBI BITURIMO BYOSE TUGACIRA!

Banyarwanda dusangiye igihugu, nimucyo tubyibazeho maze turwane iyo ntambara. Naho ubundi: Imana ubwayo izahaguruka iducanire, kandi twese twese uko tungana uwo “mwoto” Imana yarinze iwizanira watuma tugurumana tugakongoka!

Umuhanzi Byumvuhore yigeze kugira ati: “… mbese Bibananiza iki? …”

Twese turi abacu, amabi twakoze nitwe twayakoze, ngaho nimucyo twiyambure umwanda, dutsiritane, kuko ntawakwitsirita ashaka gusiga mugenzi we umwanda, kuko yiyuhagira awutobanga ngo awusige undi. Igisubizo cyava mu kuhagirana, umwanda utuvaho twese tukajugunya iyo mu kuzimu.

Djibril Gasani