Ubutumwa bugenewe Bwana Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu, umukuru w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza

Bwana Twagiramungu,

Ndagusaba niba ugera kuri uru rubuga, ufata akanya gatoya maze, usome kano ka message nkoherereje.

“Mukambwe Twagiramungu alias Rukokoma, FPR ikweretse iyo ariyo ndahamya ko wari ukiyibeshyaho ugira ngo siyayingi yiyitaga inyenzi muri za 60, wari ukiyibeshyaho ugira ngo sikiri yayindi yiyitaga inkotanyi muri za 90, FPR rwose ntukayibeshyeho ntiyahindutse niyayindi wahunze muri 95, ni yayindi igihungeta abenegihugu ni yayindi wahunze muri 2003, yewe fpr y’uyu munsi niyayindi wari usanzwe izi ivangura amoko mucyayenge, ariko ubwo ubonye icenga bagukoreye? Semushi nuwabo ibyo uzabimenye kandi fpr yemera ko ngo abatutsi bose ari abayo, ngo nuyivuyemo akaba yanayisebya ariko akigorora akemera kuyisubiramo ngo baramwakira.

Ngahoo rero menya ko ujyana n’umututsi gusaba service zimwe muri leta ya Pahulo, umututsi nka Karangwa bakaba ariwe bitaho mbere wowe muhutu Twagiramungu bati genda uzategereze.

Bwana Twagiramungu rero ubu isaha irageze ntukomeze gutsimbarara kuri biriya bya visa ya Kigali, fata ingamba zikomeye maze ufatanye n’abandi banyarwanda bari hanze maze mwubake opposition ifite ingufu nyinshi, mushyirehamwe mutahirize umugozi umwe.

Icyo nakubwira n’uko ukurikije amananiza bagushyizeho yo kukwima visa, ntiwizere ko nibanayiguha uzagera mu Rwanda ukazigera ugira uburenganzira bundi bibaho.

Twagiramungu, reba ibigutegereje muri kiriya gihugu uramutse wishoyeyo muri iki gihe:

– Gufungwa (ibyo byo urabyiteguye ngo ntabwoba)
– Kwicwa (Nabyo ngo ntbwoba ufite)
– Kukubuza kugira aho ujya
– Kugufunga umunwa
– Kuguca kubavandimwe
– Kugufungira amazi n’umuriro
– Kukugenzura aho uri hose
– Kukwima téléphone
– Kuguca kwivuko i Cyangugu
– Kugucira ku IWAWA
– Kutemerera abashoferi kugutwara
– Kukubuza gukoresha inama
– Gukubita no gufunga uwakuvugisha
– Gusaba abakodesha amazu kukwima inzu
– Kuguteza amabandi
– N’ibindi byinshi…

Abanyarwanda nibo bavuze bati utakwambuye aragukereza, ibyo FPR igukoreye nibiguhe isomo.
Twagiramungu, icyi nicyo gihe ubonye cyo kuba wakwegera abandi banyarwanda ngo mufatanye kubaka imbaraga.
Niba rero ugitsimbaraye kujya ngo guhangana na Pahulo, ibyo njyewe sinabigushyigikiramo, kugenda usize imbaraga hanze za opposition iryo n’ikosa ryazasabirwa imbabazi n’abuzukuru bawe.”

Vincent Munyagishali

6 COMMENTS

  1. Wari wanditse byiza ariko iyo utagaragaza ko urwaye indwara y’ivangura ry’amoko. Niba FPR yikirigita igaseka ihamya ko abatutsi bose ari abayo,nimenye ko ubu bahumutse kuko ubu batahuiye ibinyoma byayo ikibabaje ni uko abahutu bamwe bagitekereza nk’abarundi bo mumyak ishize bari barashinze imigambwe y’abahutu n’imigambwe y’abatutsi bigatuma baha imbaraga uwari ubatsikamiye bose. Aho igihe kigeza mwari mukwiye kuzirikana yamvugo ya Martin Luhter King aho agira ati: Twamara tubane nk’abavandimwe cyangwa se tuzamarane nk’abatagira ubwenge.Kugeza ubu ntamunyarwanda wambwira ko gutemana no gukubitana udufuni hari uwabyungukiymo uretse kugwiza amarimbi mu Rwanda no mumahanga ndetse no kwangara amahanga.Abahutu n’abatutsi bafite inyungu mugufatanya urugamba kuko ubabangamiye ari umwe naho ubundi nibitagenda bityo bazavuga imihogo isarare naho FPR ikomeze yibere akari aha kajya he.

  2. Ibi bimutegereje byo ndabyemera ko ari ibyo gusa sinemeranywe nawe aho uvuga ko agomba kwigumira hanze y’u Rwanda kuko ndasanga utamwanze ahubwo ari uko uri umunyabwoba butwi utinya ugatinya n’igicucu cyawe! Cyangwa se wahawe akazi ko gukanga Rukokoma wabigeraho RPF ikazaguha akantu bitewe n’uko mwabyumvikanye! Rukokoma taha nibakwica abanyarwanda ntituzabyemera tuzqguhorera kandi uzaba ubaye igitambo cya demokarasi kandi ntarugamba rubura ibitambo!

    • FPR yadukanye ubundi bwoko bw’ivangura ritareba umuhutu, umututsi n’umutwa.Ubundi iyo ubogamiye ku gatsiko ka Kagame na FPR ye uvuna umuheha bakakongera undi.Icyo waba uri cyo cyose aho waba ukomoka aho ariho hose.Upfa kuba uri “Ni uwacu”

      Naho lero iyo utajya imbizi na Kagame n’agatsiko ke, uzatotezwa, uzabuzwa amahwemo, ubuzwe epfo na ruguru nk’ingata imennye.icyo waba uri cyo cyose, n’aho waba ukomoka aho ariho hose.Iri vangura ritari iry’amoko ntiribe iry’uturere jye naryise “IRONDA GATSIKO”
      aho kuba ironda koko, cyangwa ironda karere.None se Semushi yaba abogamiye ku gatsiko? Nkeka ko atari byo.Kuko amagambo atangaza agaragaza ko yiyemeje gufungwa cyangwa se kwicwa aho kujya mu kwaha kw’agatsiko ka Kagame na FPR ye.Inkuru yawe yari nziza iyo udashimangira ko Semushi yabonye visa kuko ari umututsi,Twagiramungu akayibuzwa n’uko ari umuhutu.Biramutse binabaye byo twabyamagana. Kuko na Gagame n’agatsiko ke bashobora gukina iyo carita y’ikigarasha kugirango bagonganishe opposition kandi yari imaze kugera ku ntambwe ishimishije.

  3. Urakoze kurangiza akazi kabashobuja ko gukanga twagiramungu gusa nzinezako ntagihembo uzabona kuko ibyobikangisho ni zero mwabihereyekera tuzinezako kuzakwe byabateye ubwoba ibyo mwabigaragarishije kumwima VISA ntacyo muzageraho kdi uvuze ubusa kuko nturusha twagiramungu kumenya izongorane ziri murwanda yababwiyeko adatinya gupfa ikindi kirenze aho niki?urakoze kurasa hasi cg kwirebera mumazi kuko ntakizabuza rukokoma kuza murwanda kereka nimumwicira munzira atarahagera niyobyaba kdi twe abato turahari ngo dukomereze aho azaba agereje.muceceke rero mwirebere ko akingoma yigitigu katashobotse

  4. Ni koko mu rwanda ivangura rirahari, ariko si ironda-karere cyangwa ironda-koko nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe mbere , ahubwo ubu byafashe indi nyito ubu byabaye “IRONDA-GATSIKO”. Kuko iyo uri umututsi utabogamiye ku gatsiko uravangurwa, waba umuhutu , umutwa se uravangurwa ni hahandi. Ariko noneho iyo uri umuhutu ukaba ubogamiye ku gatsiko uvuna umuheha ukongerwa undi cyo kimwe n’umutwa ndetse n’umututsi.Ibindi byose wabwiye Twagiramungu azahangana na byo ni byo. Gusa kuvuga ko yimwe visa kuko ari umuhutu, Semushi akayibona kuko ari umututsi, ntabwo tubyemeranyaho. Cyane ko nkeka ko Semushi atabogamiye ku gatsiko.

Comments are closed.