Lt Gen Karenzi Karake yatawe muri yombi n’igipolisi cy’u Bwongereza

    Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena 2015, aravuga ko umukuru w’inzego z’iperereza mu Rwanda (NISS), Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake yatawe muri yombi n’igipolisi cyo mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa London kubera impapuro zo kumufata zatanzwe n’igihugu cya Espagne.

    Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya n’uko Lt Gen KK nk’uko benshi bakunze kumwita yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow ku wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015.

    Igipolisi cyo mu Bwongereza (Metropolitan Police) cyemeje ko Lt Gen KK w’imyaka 54 yagejejwe imbere y’urukiko (Westminster Magistrates Court) amaze gutabwa muri yombi kubera urwandiko rwo kumufata rwo mu Bihugu cy’u Burayi (European Arrest Warrant) hakaba hemejwe ko akomeza gufungwa kugeza kugeza ku wa kane tariki ya 25 Kamena 2015.

    Lt Gen Karenzi Karake ni umuyobozi mukuru w’inzego z’iperereza z’u Rwanda (NISS) akaba yarabaye no mu ngabo za FPR zikiri inyeshyamba hagati ya 1990 na 1994 aho avugwaho kugira uruhare mu bwicanyi butandukanye mu Rwanda imbere akoresheje umwanya yari afite nk’uhagarariye ingabo za FPR mu mutwe wa GOMN na MINUAR mu mujyi wa Kigali. FPR ikimara gufata ubutegetsi ashinjwa gufatanya na baganzi be mu bwicanyi ndengakamere bwibasiye abasiviri b’abahutu cyane cyane mu duce twa Masaka, Ndera, Gabiro, Rwinkwavu, Nasho, Kidaho, Nkumba, Ruhengeri n’ahandi harimo no gutwikira imirambo y’abishwe muri Pariki y’Akagera ngo hasibanganywe ibimenyetso.

    Si ibyo gusa kuko na hagati ya 1994 na 1997 yayoboye inzego z’iperereza za gisirikare (DMI) aho naho yagaragaye mu bikorwa by’ubwicanyi birimo n’impfu z’abaturage ba Espagne biciwe mu Rwanda bishwe n’ingabo za FPR, ubu akaba ari byo arimo azira. Anaregwa kandi kwica abaturage b’abahutu mu buryo budasubirwaho mu gihugu cyose harimo abasore n’abagabo b’abahutu babaga binjiye mu gisirikare cya FPR.

    Yabaye kandi umugaba wungirije w’ingabo z’Afrika yunze ubumwe i Darfur muri Sudan aho yavuye nabi kubera gushyirwa mu majwi kubera ubwicanyi avugwaho kugiramo uruhare runini.

    Lt Gen KK ni imwe mu basirikare ba FPR bagera kuri 40 bashyiriweho inyandiko zo kubafata n’umucamanza w’umunya Espagne, Andreu Merelles mu 2008. Abacamanza bo muri Espagne bakaba barega Lt Gen KK kugira uruhare runini mu bwicanyi bwibasiye imbaga ubwo yayoboraga inzego z’iperereza za gisirikare (DMI). Anaregwa kandi gutanga amategeko yo kwica abanyaEspagne 3 bakoreraga umuryango ufasha witwa Medicos del Mundo.

    Ababikurikiranira hafi bemeza ko iri fatwa rya Lt KK rigiye gutuma Leta y’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame ubwe barya karungu dore ko n’ubwo igihugu cy’u Bwongereza gifatwa nk’inshuti y’u Rwanda mu karere umubano ntabwo wari wifashe neza kubera ifungwa ry’igisata cya BBC (Gahuza Miryango) mu Rwanda mu rwego rwo kwihimura kubera Film yiswe Rwanda Untold Story yasohowe na Televiziyo ya BBC mu 2014 n’ubwo na none U Bwongereza buri mu bihugu biha u Rwanda imfashanyo itubutse.

    karenzi karake 2
    Karenzi Karake yitembereraga mu mahanga ntacyo yikanga. Aha yari muri Rwanda Day i London

    Lt Gen KK niwe musirikare wo rwego rwo hejuru wa FPR utawe muri yombi mu gihugu cy’amahanga. Umunyamategeko uburanira imiryango y’abanyaEspagne biciwe mu Rwanda na FPR, Bwana Jordi Palou-Loverdos, yatangarije abanyamakuru ko yizeye ko mu izina ry’abishwe noneho ubutabera bugiye kuboneka maze Lt Gen KK agacirwa urubanza rutabogamye n’inkiko za Espagne aho yahabwa uburenganzira bwo kwisobanura ku byo aregwa.

    Uwo munyamategeko asoza avuga ko yizeye ko politiki n’izindi nyungu zitazarusha ingufu ubutabera, ukuri no kurenganura abarenganyijwe.

    Si Lt Gen Karenzik Karake wenyine watemberaga uko ashaka kuko na ba Lt Gen Charles Kayonga ndetse na Lt Gen Ceasar Kayizari kimwe n’abandi bagiye batemberera mu bihugu byinshi birimo n’iby’i Burayi ntibatabwe muri yombi. Dore ko muri iyi minsi hari amakuru yasohotse agatuma benshi birara ayo makuru akaba yaravugaga ko Inteko Ishinga Amategeko ya Espagne kuwa kabiri 11 Gashyantare 2014 yatoye itegeko rituma abanyamahanga badatuye ku butaka bwa Espagne badakurikiranwa n’Ubutabera bw’icyo gihugu.

    Abacamanza bo muri Espagne bavuga ko bafite ibimenyetso simusiga byagaragaza bidasubirwaho uruhare rwa Perezida Kagame mu bwicanyi butandukanye ariko ngo imbogamizi n’uko Perezida Kagame afite ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu.

    Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ho mu ijwi rya Ministre w’ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko Lt Gen KK yagiye mu bwongereza ku itariki ya 14 Kamena 2015 mu rugendo rw’akazi, ngo nyuma y’iminsi irindwi yabujijwe kurenga ikibuga cy’indege igihe yari atashye, ubu ngo Leta y’u Rwanda iri mu biganiro na Leta y’u Bwongereza kuri iki kibazo. Bwana Busingye akomeza avuga ngo Lt Gen KK azagezwa mu rukiko i London ku wa kane tariki ya 25 Kamena 2015. Ku bijyanye n’ibyo Lt Gen KK aregwa, Bwana Busingye arabihakana akavuga ko ntawakwemeza ko ifatwa rya Lt Gen KK rifite aho rihuriye n’inyandiko zatanzwe n’igihugu cya Espagne kuko ngo Lt Gen KK  yari amaze gusura igihugu cy’u Bwongereza inshuro nyinshi nta kibazo kibayeho. Ngo iri fatwa ntabwo ryubahirije ibigenderwaho mu mikorere ya Interpol kandi ibi birego n’ibikorwa byo gukurikirana Lt Gen KK birashaje!

    Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikikwabo we, yatangaje ko ibyabaye ari agahomamunwa ko ubu Leta y’u Rwanda irimo gusaba iy’u Bwongereza ibisobanuro, kuri Mushikiwabo ngo iki gikorwa ngo ni ubufatanye bw’abazungu mu gutsikamira abanyafrika ngo si icyo kwihanganirwa. Yongeyeho ko ari agahomamunwa kubona umuyobozi wo hejuru w’u Rwanda afatwa biturutse ku gusaragurika kw’abashyigikiye abakoze jenoside! Aya akaba ari yo magambo uyu munyarwandakazi yakoresheje ku rubuga rwe rwa Twitter.

    Inshuti za Perezida Kagame nazo ntabwo zasigaye inyuma! Uwitwa Andrew Mitchell we avuga ko iri fatwa ridakurikije amategeko ko ndetse rifite imvano za politiki ngo byakozwe n’abashyigikiye abakoze Genocide bakica abantu barenga Miliyoni!

    Igisigaye n’ukumenya uko Leta y’u Rwanda igiye kwitwara muri iki kibazo dore ko n’ubwo Lt Gen KK yatawe muri yombi umuntu atavuga ko yari inshuti magara ya Perezida Kagame dore ko nta gihe kinini gishize afungiwe iwe mu rugo ngo azira “agasuzuguro” uretse ko nyuma yaje kurekurwa agahita ahabwa kuyobora inzego z’iperereza z’u Rwanda.

    Ese mama hagiye kuririmbwa noneho Karenzi Karake wacu nk’uko byagenze igihe Lt Col Rose Kabuye yafatwaga? Noneho se twitegure ko Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ifungwa? Abaturage se barongera bashorwe mu mihanda imbere ya za Ambasade? Cyangwa Leta y’u Rwanda irakina Diplomasi yo mu ibanga?

    Tubitege amaso!

    Marc Matabaro

    Email: [email protected]