Martin Ntiyamira yasabye Umwami Kigeli Ndahindurwa kwamagana guhindura itegeko nshinga, Umwami nawe aramusubiza!

Ibaruwa Martin Ntiyamira yandikiye Umwami amusaba kwamagana umugambi wo guhindura Itegekonshinga hagamijwe kugundira ubutegetsi

K’Umwami w’U Rwanda Kigeli V Ndahindurwa,

Nyagasani Mwami w’U Rwanda,

Mbanje kubaramutsa; mbandikiye ngirango mbasabe ko mwagira icyo mutangariza Abanyarwanda ku migambi y’inama Nyakubahwa Perezida Kagame aherutse gukoresha abanyamuryango ba FPR ku itariki ya 8 Gashyantare 2013.

Mur’iyo nama, Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR ko bajya kwiga ukuntu mu mwaka wa 2017 hazabaho impinduka mumahoro n’umutuzo, igihugu kigakomeza umurongo n’inzira yamajyambere nta nkomyi. Mumagambo ye bwite yagize ati: “nimuvuge namwe uburyo bwazakoreshwa kugirango mugihe kizaza igihugu kizagire ituze, gukomeza intambwe y’iterambere ndetse n’impinduka.” Yabasabye ko bajya kubitekerezaho bakazamuha igisubizo.

Kubasaba kujya gutekereza kuri icyo kibazo ubwabyo ntacyo bitwaye kandi byaba ari na byiza niba ari ntakindi kigamijwe kihishe inyuma yabyo.

Icyagaragariye benshi nuko iriya nama yariyo kwiyerurutsa kandi ko icyo yari igamije kwari ugukangurira abambari bagatsiko kari kubutegetsi gusaba mwizina ry’Abanyarwanda ko Itegekonshinga rihindurwa kugirango Perezida Kagame akomeze agundire ubutegetsi yiyongeza izindi manda uko yishakiye. Ibyo byagaragajwe nuko intore za Perezida Kagame zari muri iyo nama zashyize amajwi ejuru zisaba Perezida Kagame ko Itegekonshinga ryahindurwa akiha uburenganzira bwo kuguma kubutegetsi. Ikindi cyabigaragaje nuko Perezida ubwe yari yaje muri iyo nama yitwaje amabaruwa yavugaga ko yandikwe n’abaturage bamusaba ko akwiye kuguma kubutegetsi adakwiye kubuvaho kandi ko nabuvaho ntakizere bazagirira umutekano wigihugu. Mugihe umwanzuro utarafatwa, ibi ntawabishingiraho cyane ngo acire urubanza Perezida Kagame ko agamije guhindura itegekonshinga. Ariko biteye impungenge zihagije kugirango uwo mugambi wamaganirwe kure.

Nkaba nabasabaga ko mwagira icyo mutangariza abanyarwanda mwamagana uwo mugambi wo guhindura Itegekonshinga hagamijwe kugundira ubutegetsi; kandi mwibutsa Abanyarwanda ko guhagararira impinduka n’ihererekanya ry’ubutegetsi mumahoro n’umutuzo biri munshingano zanyu nk’Umwami ugendera kw’Itegekonshinga bitcyo ahubwo rikaba rikwiye guhindurwa ngo riguhe ububasha n’uburenganzira bwo kuzuza izo nshingano wahawe umunsi wambikwa ikamba.

Murakoze,
Murakaramba.

Martin Ntiyamira, Victoria BC, 02/14/2013, [email protected]

Igisubizo Umwami Kigeli Ndahindurwa yahaye Martin Ntiyamira

Umwami naramwandikiye ndetse turanavugana, musaba ko yakwamagana uyu mugambi wo guhindura itegekonshinga hagamijwe kugundira ubutegetsi. Aravuga ko we yirinda kwivanga muri politike kandi ko we afite ijambo ryanyuma ariko Abanyarwanda babanje kuvuga icyo bashaka bo ubwabo. Ibyo kwamagana ihindurwa ry’itegekonshinga hagamijwe inyungu za kanaka, aravuga ko Abanyarwanda ubwabo aribo bagomba kubyamagana niba batabishaka, kandi ko niba abari mu Rwanda batabyamagana kubera ubwoba ko abari hanze bazabyamagana. Ikindi aravuga ko Abanyarwanda bakwiye gushirika ubwoba aho bari hose haba mu Rwanda cyangwa hanze bakajya bavuga uko babona ibintu. Ikindi nuko ngo bakwiye gushyira hamwe bakareka kureba inyungu zabo bwite, kandi bakagaraza ibikorwa byabo, imigabo n’imigambi yabo, aho kuvuga gusa no kuba bamwigendaho.

 

11 COMMENTS

  1. None se ko ndeba ubwoba bwatwokamye twese ni nde uzatura urusyo abanyarwanda…Umwami ndabona nta gisubizo atanga gisobanutse..na we se yabanje kurtubwira ngo arashaka gutaha…none ngo afite Ijambo rya nyuma…ahaaaaaa utaragera i Bwami ntacyo atabeshywa…ngo ategereje abazavuga ,,,umugabo agasusurutsa icyumba cy’ababyyi

  2. umwami se afite ijambo ryanyuma he?muri america kwa rihari ,ubuse umuntu agyira ijambo rya nyuma atari mugyi hugu munsobanurire ababyunva

  3. uyumwami njyendamupinga ntakigenda.kureba hafi byatumye atakaza ubutegetsi muri 1959 none ubwoba bumuhejeje hanze.ijambo ryanyuma arifite kugifu cye.

  4. Abona reka nkubaze wowe uri umwanaliste? uri umufana wa kagame?uri umuyobozi?uriki?kuko iyo mbonye comment zawe zose mbona uba utazi ibyo uvuga plz sometimes try to be honest if ur really rwandian thank u

  5. Bararuciye bararumira
    Story by: editor
    Email: [email protected]
    Posted: 2013-02-18
    Comments: 0
    Source: Uhoraningoga Lambert, umusomyi.

    Reka ntangire mbasogongeza kuri iki cyivugo kigizwe n’imirongo ine gusa.

    -INTURO Y´UMUJINYA

    Ndi inturo y´umujinya yarutigerera igicuku yenze ibara ry´igishwi n´ikibiribiri ihirika mu rubingo iheruka gukoma ejo nitwa CYARADAMARAYE.

    Harimo amagambo atatu nshaka kugarukaho: umujinya , gukoma, cyaradamaraye.

    Komite ishyigikiye ko ubwami bugendera kw’ itegekonshinga busubizwaho mu Rwanda iheruka kutugezaho inyandiko ishimishije yise” Rucunshu iteye iseseme.”

    Singaruka kuri iyi nkuru kuko mwayisomeye kandi nabatarayisoma ubwo mubonye akanya mwayisoma ku rubuga http://www.inyabutatu.com.

    Hari aho abanditse iyi nkuru babwira abagitsimbaraye k’ubwami bwa kera bati namwe nimufate ijambo mwerekane ibyo munenga ubwami bushingiye kw’itegekonshinga hanyuma ibiganiro birusheho kuryoha. Bakongera bakabwira abihebeye repubulika bati namwe urubuga ni urwanyu.

    Abihebeye repubulika ntibajuyaje rwose: mwakwiyumvira Porofeseri Niyibizi Michel uba mu Bubiligi mu ikiganiro “dusangire ijambo” VOA musanga ku rubuga http://www.inyabutatu.com.

    Undi na we wikundira repubulika byahebuje utajuyaje gutanga igisubizo cye ni Dogiteri Rudasingwa Theogene uba muli Amerika mu ikiganiro yagiriye kuri radiyo Itahuka.

    Imyaka imaze kuba myinshi Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryanze ko abaharanira repubulika bakomeza kwidegembya bonyine ku rubuga rwa politiki, none iryo huriro riri kw’isonga ry’abaharanira ubwami bugendera kw’itegekonshinga mu Rwanda.

    Abagitsimbaraye ku bwami bwa kera bo bararuciye bararumira. Ubu se twavuga ko ntabakiriho ye?

    Byaba ari amahirwe pe kuko n’ubundi ni bo nyirabayazana w’ibibazo byacu igihe bananirwaga guhindura imyumvire yabo, igihe bananirwaga kurunda ibibuye binini mu nzira zose repubulika yari gucamo yinjira mu Rwanda.

    Kwanga kugabana ubutegetsi no gukurikiza ibyifuzo by’abanyapolitiki bashakaga demokarasi kandi abo banyapolitiki bari bikubiye mu moko yose, ni byo byatumye repubulika ivuka ikayogoza u Rwanda kugeza na n’ubu: ngabo ba Visenti Kalima, Kajugujugu n’abandi namwe mupfa kumva amazina yabo mugahita muhahamuka kuko mubazi haba ku misozi yanyu, haba aho mwize cyangwa mwakoze, haba mu migi aho mutuye, haba aho mwahungiye, abo ba ruharwa babaye ibirangirire mu guhiga, kwica no kwicisha inzirakarengane, gutwika no gusahura iby’abandi, kumenesha no kuburabuza bene kanyarwanda maze abo bicanyi bose usanga mu moko yose repubulika zose kugeza kuri repubulika iriho ubu si ukubahemba karahava.

    Za miliyoni na za miliyoni z’abanyarwanda b’inzirakarengane bishwe n’abandi banyarwanda batabarika, ng’ayo amajyambere Repubulika y’u Rwanda yatuzaniye! Repubulika y’u Rwanda yikoreye intumbi nyinshi z’abantu bo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika. Ni nde uzayikiza amarira n’imivumo y’abo bose yahekuye?

    Burya koko Imana ibaho: nagize amahirwe repubulika ntiyampitana uretse ko yamaze abanjye bose n’inshuti; narayirokotse kuko nabonye aho nyugama nk’uwugama imvura uretse ko imvura yo igeraho igahita ukikomereza urugendo.

    Naho jyewe kuva ninjira aho nyugamye ntiratuma nsohoka yo gatsindwa, mporana ubwoba nakuranye kuberayo, ndacyayugamye kandi ishusho yayo mfite mu mutwe mbona ari igisimba kitwikiriye ikoti ry’umukara, n’ingofero y’umukara, cyambaye indorerwamo z’umukara, cyitwaje umupanga, inkota ityaye, ubuhiri buteyemo imisumari, ifirimbi, ikibiriti, amarozi, cyikoreye indobo yuzuye lisansi, cyokamwe n’inzika n’ishyari, gihora kirekereje kandi kirabya indimi, giturumbuye amaso gishaka kurya ivandu, utwana, ababyeyi, abangavu, abakecuru n’abari.

    Abanyarwanda bashobora kwigamba ko repubulika yabahiriye ni imbarwa, abo idashaka bo ni abo gusabirwa kuko iminsi yabo irabaze.

    Abo itarahitana irabibikiye, izabirenza igihe izashakira, none se ko irya n’abaperezida bayo, kandi aho imereye nabi nta munyarwanda n’umwe itinya uhereye ku ruhinja rukiri mu nda ya nyina.

    Wagirango twese turayiryohera! Iradusonzeye nk’uko umunyamerwe agira umururumba w’inyama! Hari abibeshya ngo nibayivuga neza bakayiguyaguya izageraho izinukwe kumena amaraso y’inzirakarengane: namwe rwose nimwibaze, ninde wayiririmbye, akayibyinira, akayitambira, akayitaka, akayamamaza hose kurusha Gregori Kayibanda uri mu bayizanye mu Rwanda?

    Nyamara repubulika yamwishe ahagaze, ituma ahamba umugore we adafite gifasha, hanyuma iramunangura. Abicaye mu ntebe ya Kayibanda, begukanye repubulika ye, birirwaga bamutuka kuri nyina, nabo yarabahitanye.

    Uwavuga ko repubulika nta mpuhwe igira, ntiyaba abeshye. Abakomeza kuyihomaho, umunsi na bo yabibutse, igatangira kubashinga imikaka yayo, ntibazirirwe bagira uwo batakambira, bamwiyambaza ngo abatabare. Ngo “Agapfa kaburiwe ni impongo.”

    Hari abantu benshi nzi bumvise akarimi keza ka repubulika, barayiyoboka, irabakamira, hanyuma umunsi wo kubaryoza amata yabahaye ugeze ibakubita rwagakoco irabahusha, basimbuka urupfu barayihunga, ikomeza kubahiga mu buhungiro bwabo, nyamara ntibifuza ko ivaho mu Rwanda.

    Yabageze amajanja irabahusha, ariko na n’ubu ntirabava ku nzoka, aho bucyera izabica nabi nibashyikira. Aho barimo kuborera i shyanga, mbabwira ko repubulika ari mbi bagashaka kunkuramo iyo kwotsa; nabasobanurira ko repubulika zose uko zagiye zisimburana mu Rwanda zifite isura imwe nk’abana b’impanga, bagatangira guhekenya amenyo kubera umujinya.

    Repubulika igira akarimi keza ko gukwirakwiza ibinyoma, abayihebeye bazafunguka amaso ryari kugirango babone ko ikomeje nabo kubahekura?

    Bazafungura amaso ryari kugirango bemere gufatanya n’abanenga ubwami bwa kera noneho bose hamwe bafatane urunana bashyigikire ubwami bugendera kw’itegekonshinga ryitorewe n’abaturage?

    Mu Rwanda rufite ubwami bugendera kw’itegekonshinga, nta muperezida uba usya abanyagihugu nk’usya amasaka, nta buhunzi, nta bwiru, nta kalinga kuko umwami Kigeli Ndahindurwa yarayisezereye kandi asezerera ubwiru igihe arahirira k’ubushake bwe kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga.

    Ndagirango aha mbisubiremo kugirango byunvikane neza: umwami Kigeli Ndahindurwa yasezereye kalinga, ubwiru n’abiru igihe arahirira k’ubushake bwe kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga.

    Mu bwami bugendera kw’itegekonshinga umwami ntazaba ari hejuru y’abanyarwanda ahubwo azaba na we yubahiriza itegekonshinga.

    Ntabazongera kurwanira ingoma kuko nta nyungu yindi umwami azaba akuramo, uretse kuba umukozi w’abanyarwanda ufite icyubahiro cyo gutanga imidari abo inzego zibigenewe zizaba zahisemo, ntazaba agaba imyanya cyangwa aca imanza, ntazaba yica ngo akize ahubwo azaba yitwararika kuko ijisho rya rubanda ritazamuvaho kugira ngo abe koko urugero rw’indakemwa mu mico no mu myifatire, afite icyubahiro cy’umukuru w’igihugu kuko na we yicisha bugufi akubaha itegekonshinga abanyarwanda bitoreye kuko na we rimutegeka.

    Kuvuga ni ugutaruka rero, niba hari abagitsimbaraye ku bwami bwa kera ko badakoma? Ntawandusha kumenya aho bazimiriye? Bararakaye se? Bakuruye iminwa kuburyo umujinya udatuma bafungura iminwa ngo bavugire ku maradiyo nk’abandi kugirango mwene kanyarwanda yumve icyo bahatse?

    Yewe, naragenze ndabona, ibi ni ibiki mwokagira Imana mwe? Kera nari kabuhariwe mu gukirigita umuntu wanze guseka akageraho agaturika agaseka. Erega ndi umuhanga wo kwagaza inka. Ariko abatsimbaraye ku bwami bwa kera bamaze kunyobera.

    Ndabakirigita mu kwaha kw’ibumoso n’ukw’iburyo (girigirigiri!!), reka da ntibakoma; iyo umuntu yabaga yananiranye ukamukirigita mu mbavu ze yaraturikaga agaseka ukagirango ni inkono imenetse, akikumbagaza ku butaka. Girigirigiri, abandi reka da ntibakoma n’iyo ubakirigise mu mbavu zose.

    Yaba se ari bene ba bantu bakunze kwihisha inyuma y’abandi barekereje kugendera ku bikorwa by’umuhisi n’umugenzi? Baradamaraye se kuburyo bahisemo kwibera mu nzozi zabo aho kwivugurura? Nizeye ko badategereje ko tureka imirimo idutunze ngo tujye kwirirwa tubahatsweho! Yaba se ari babandi bihaye kuvuga ngo Umwami ari hejuru y’amashyaka, ngo bari kumwe na we hejuru y’amashyaka?

    Yegoko aho noneho umwami azaba afite abamwungirije: igisonga cy’umwami cya mbere, igisonga cy’umwami cya kabiri, etc… Umwami aramutse abaye hejuru y’amashyaka ni ukuvuga ko yaba ayaruta kandi ashobora kuyahonyora uko yishakiye, ibyo rero ni ukwibeshya kuko umwami ugendera kw’itegekonshinga ntaba ari umunyapolitike, na we ubwe agengwa n’itegekonshinga akaryubahiriza, ni ryo rigena uko abami basimburana ku ngoma.

    Abakomoka k’umwami bagomba gutungwa n’ibivuye mu maboko yabo, nk’uko buri munyarwanda abeshwaho n’impano akesha Imana.

    Reka tuvugishe ukuri: hari agatsiko k’abantu birirwa bitwaje akarimi keza ngo bo bari muri chancellerie y’umwami, bakagombye ahubwo gushyigikira umwami ukiri mu buhungiro ngo Foundation ye ikoreshwe mu gufasha imfubyi n’abandi banyarwanda batishoboye.

    Mu gihe ako gatsiko kibereye m’ ubwirasi bwako, abandi banyarwanda benshi bakomeje kwibumbira mu mashyaka atandukanye kandi bavunika kugirango ibintu bihinduke bimere neza: bamwe muri bo baraborera mu gereza, abandi barahigwa bukware, abandi barapfuye, kandi abo bose bazira ibitekerezo byabo.

    Abagize kariya gatsiko nibamenye hakiri kare ko igihe cyo gutungwa n’ibiturutse mu mitsi y’abandi cyarangiye kera. Nta muntu ugomba kunyunyuza imitsi y’abandi bantu! Dore mbibwiye abanyarwanda k’umugaragaro hakiri kare: agatsiko k’abirasi kitwaza gusa ngo kari kumwe n’umwami ndetse kakamukoresha amakosa (ayo makosa ngiye kuzayashyira ahagaragara hakiri kare kugirango bifashe umwami kumenya uko abanyarwanda bifuza ko yakwitwara), nikamenye ko nta mwanya gafite mu bwami bugendera kw’itegekonshinga, kandi nikamenye ko leta ariyo izashyiraho umukarani we n’abandi bakozi bakeya izajya ihemba.

    Ndangije ngira inama abo bose b’intagondwa barangwa n’ubwirasi no kwicara barekereje bitwaza amakosa y’abandi kandi bibwira ko bari hejuru y’amashyaka, nibatangire kwivugurura hakiri kare kuko mwene kanyarwanda yarababaye bihagije kuburyo atazabihanganira, ntashaka ko indishabusa zimugera iruhande. Abantu nkabo nta mwanya bafite mu bwami bugendera kw’itegekonshinga. Dore mbisubiremo: namaganye k’umugaragaro ako gatsiko hakiri kare.

    Uhoraningoga Lambert, umusomyi.www.inyabutatu.com

  6. anonymous jye nabajije,ese umwami afite ijambo ryanyuma he? sinasobanukiwe nibyo yashakaga kuvuga wowe wabyunvise wansobanurira,ibindi byo icyo ndi cyo ntabwo ukyeneye kukyimenya,uransekyeje ngo ndi analyste,umufana wa kagame ,umuyobozi,ahubwo wowe uzi ibyuvuga?ngo iyo ubonye comment zanjye zose uba utazi ibyo nvuga none se ntazi ibyo nvuga ungeranya nabo bantu wavuze

  7. Erega uzaseka neza ni uzaseka bwa nyuma, naho itegeko nshinga kurihindura siwo muti kuko nubundi ubona arimena agira ngo niwe wariteye kandi urda ni urwabanyarwanda, uwo mwami yasubije neza cyane nubwo ntumva icyabuze ngo atahe neza mu mahoro ngo urwanda rutuze rutunganirwe!!

  8. Sorry rdeseusa njye mbona ,ueaturoze grakarabye wiirirw tuvuiga ubsa gusa kukarubanda turabishoboye, itiku ryacu rizarangizwa na Yesu gusa.uwo wami se yariutse ubundi Niba akunda urwnda akarusengera ,abasore ari hanze aha ko atabkorerezaraaa! Ni akumiro koko,

Comments are closed.