IZIMIRA RY’UMUGABO W’UMUNYAMABANGA MUKURU W'ISHYAKA PS IMBERAKURI

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 004/P.S.IMB/013

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko ritewe impungenge n’izimira rya Bwana Erwin Fideli KALIMBA, umugabo wa Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI.

Amakuru atugeraho n’uko Bwana Erwin Fideli KALIMBA aheruka kubonana n’abantu bo mu muryango we kuwa gatanu tariki 08 Gashyantare 2013 aribwo aheruka kuvugana na madamu Imakulata ubu uri mu rugendo kumugabane w’I Burayi.
Ku ruhande rwacu, twagerageje kumushaka kuri telefoni ye igendanwa ikaba idahitamo, tugeze n’iwe dusanga hafunze ndetse n’abaturanyi batubwira ko ntawe baherutse kubona. Umudamu we nawe yifashishije umuryango we kugirango turebe ko hari uwamenya amakuru ye ari nabwo twashoboye kumenyako abamuheruka babonanye kuri uyu wa 08/02/2013.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba inzego z’igihugu zishinzwe umutekano kuzifasha gushakisha amarengero ya Bwana Erwin Fideli KALIMBA cyane ko kuva aho Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka atangiriye urugendo kuri 19 Mutarama 2013, inzego z’iperereza zakomeje kumubuza amahoro kuko zazaga kumubaza buri gihe aho umudamu we aherereye n’icyo yagiye gukora. Bakunze kandi kumubwira ko niyanga kubabwiza ukuri kubyo umudamu we yagiye gukora n’igihe azagarukira azaba ari umufatanyacyaha nawe.

Nk’uko kandi tutahwemye kubitangaza, uru rugendo rw’umunyamabanga mukuru rwavugishije menshi ubutegetsi bwa Kigali ku buryo abagize inzego z’ubuyobozi bw’ishyaka bose ubu bibasiwe ngo barivemo bayoboke FPR cyangwa bafatwe nk’abanzi.
Ishyaka PS IMBERAKURI risaba uwariwe wese wagira icyo ashobora kugirango arengere ubuzima bwa Bwana Erwin Fideli KALIMBA ko yagikora. Rikaba kandi ryibutsa ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi ntaho bizageza igihugu, ko ari ibyo kwamaganwa.

Bikorewe i Kigali, kuwa 17/02/2013

BAKUNZIBAKE Alexis
Visi Perezida wa mbere.

3 COMMENTS

  1. Badukingirana nkinzugyi, bakadukubita nkingoma,urunva uwo atari kazikoraho,ubu koko ibyo bigambo yajyaga kubeshya aziko afite famille asize inyuma yabivugiragyiki kugyira ngo bamushime ko abaye mandera ,jye nibaza ko iyo yose ari mitwe bapanze nu mugabo we kugyira ngo umugore aze iburayi maze aze ahuragure amagambo nkayo ubu se koko uriya mu damu amagambo yavuze ,umuntu muzima azi ko bucya ataha ntabwo yayavuga,jye uwo mu damu na subira i kigali nzemera ko atabyo yari yapanze kuko abantu benshi basigaye babesha ibintu nkibyo kugyira ngo bironker impapuro mu mahnga kandi ntawabashimutse leta ikwiye guhana abo bantu kabisa

  2. ariko iyo mitwe niyihe yavuze ko yishakira ubugungiro uwo mugore abakabumuha namaco yinda naze afate CAPAC nkabandi bose
    naho kubura kumugabo we nikinamico turabizi cyaneeeee ejo muzumva yabonetse namara kubona ibyangomwa

  3. Kuki wumva ko yahuraguye ibigambo?Kabone n’ubwo yabihuragura..mumunyomoze naho kuligisa umugabo we byerekana nyine ko atari ibigambo ahuragura.Nibwo bwa mbere se mwibasira ishyaka Imberakuri? Niba mukina demokarasi nk’uko mubivuga mushinzwe uburenganzira bwa buri wese kabone n’ubwo yaba atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Comments are closed.