Impamvu 10 zizatuma Perezida Kagame atarekura ubutegetsi.

Maze iminsi nkurikira débat zinyuranye zivuga ko prezida Kagame yaba ashaka guhindura constitution ngo yiyongeze mandat ya gatatu cyangwa ahinduke prezida à vie. Ariko igitangaje mbona giteye inkeke kandi kibabaje ni uko ibi bintu bisubiza u Rwanda inyuma kuko aho gutera imbere tugana muri demokarasi turi gutera indi ntambwe ebyiri dusubira inyuma turushaho kwimakaza igitugu. Ubusanzwe mu bihugu byageze kuri demokarasi iyi ni faux débat kuko ni ibintu bitumvikana ko umutegetsi ucyuye igihe atangira guhamagarira abayoboke be ngo bashyigikire icyo gitekerezo cyo guhindura constitution ngo prezida yiyongeze mandat. Nagererageje kumva impamvu prezida Kagame ashaka kwiyongeza mandat mbona iz’ingenzi ari izi zikurikira:

1. UBUTABERA MPUZAMAHANGA

Prezida Kagame n’ibyegera bye baba bafite ubwoba ko nyuma ya mandat ya kabili, umunsi bazaba batakiri ku butegetsi prezida Kagame atagifite ubudahangarwa ashobora gutabwa muri yombi na za nkiko z’abazungu na CPI kubera ibyaha baregwa biri muri za rapport za ONU za Mapping report, ku bwicanyi bwa Kibeho no mu gihugu hose tutibagiwe no ku ihanurwa ry’indege ya Habyalimana.

2. NTA INSTITUTIONS ZIKOMEYE ZIBAHO MU RWANDA

Mu by’ukuri impamvu abanyarwanda bamwe na bamwe bashyigikiye ubutegetsi bwa prezida Kagame, cyangwa n’abandi bashaka guhakwa ngo bagororerwe imyanya ikomeye batangiye kuvuga ngo barifuza ko prezida Kagame yiyongeze indi mandat ni uko nta institutions zibaho mu Rwanda. Nta séparations de pouvoir ibaho mu Rwanda kuko le pouvoir exécutif niyo ifite contrôle ikaba iha amategeko pouvoir législatif (itegeka abadepite gushyiraho amategeko ashimangira dictature) ndetse ikanaha amategeko pouvoir judiciaire (itegeka abacamanza gufunga umuntu wese utari mu murongo w’ubutegetsi bw’igitugu). Ibi rero bituma haba za faux débats nko gushaka guhindura ingingo za constitution uko bashatse cyane cyane nk’iyo isaba kutarenza mandat ebyiri kandi tuzi ko ariyo ishinga imizi ya altérnance politique rigateza imbere demokarasi.

3. IKIBAZO CYA GENOCIDE TUTSI

Mu by’ukuri mu Rwanda ikibazo cya genocide Tutsi ntikigeze gikemurwa ngo abicanyi nyabo bahanwe ndetse n’abere barekurwe be gukomeza gufungirwa ubusa. Ikibabaje ariko ni uko leta ya FPR igikoresha ahubwo nk’iturufu bamwe bita fonds de commerce mu rwego rwo gushaka amafaranga hanze yo gufasha leta ya FPR kandi abacikacumu ayo mafaranga ntabagereho. Rero bamwe mu batutsi bacitse ku icumu kubera iyo genocide tutsi bumva n’ubwo Kagame na RPF ntacyo babafasha gifatika bumva ingoma ya Kagame bitiranya (à tort ) n’ingoma y’abatutsi bayihitamo kurusha ingoma yaba iyobowe n’abahutu kandi bagifite ibikomere by’ubwicanyi ndengakamere leta y’abahutu yakoze yica abatutsi. Kagame rero abyuririraho akababwira ko adahari bazashira.

4. IKIBAZO CY’AMOKO

Bamwe mu bantu bavuga ngo Kagame yiyongeze mandat babiterwa n’irondakoko ryabokame. Birazwi ko mu batutsi bari ku butegetesi cyangwa bafite ijambo mu butegetsi barahiye ko nta butegetsi bw’abahutu buzongera kubaho mu Rwanda na rimwe. Kuri bo, bihisha inyuma ya Kagame ngo niyiyongeze mandat kugira ngo ubwoko bwabo bugume ku ngoma. Ntabwo ari urundi rukundo bamukunda. Ndetse kuri bamwe Kagame ababuza no kwihorera no kurimbura abahutu. Nibo usanga bakwiza ibyo bihuha ndetse bakanakoresha bamwe mu bahutu bari mu butegetsi bakababera haut parleur zo kuvuga ibyo batekereza byo gukora ibishoboka byose ngo ingoma zizakurikiraho zizajye ziyoborwa n’abatutsi gusa. Aba bantu rero ntibifuza ipiganwa muri demokarasi kuko byabakura amata mu kanwa. Abo bantu barangwa no kuvuga ko nta moko abaho mu Rwanda ariko wareba mu nzego z’ubuyobozi hose ugasanga huzuyemo irondakoko hose ku buryo bukabije.

5. INGABO Z’U RWANDA

Ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda nacyo kirakomeye cyane n’ubwo kitavugwa. Benshi mu basirikari bauru baba officers bagaraguzwa agati , bagafungwa bagakubitwa ku buryo babaye ibikange ntawe ushobora kuvuga igitekerezo cye ku mugaragaro cyane cyane ntawe ushobora gutanga opinion inyuranye niya prezida Kagame. Abasilikari bakuru n’abato rero barafungwa tutibagiwe na ba demob bagaraguzwa agati kandi nta n’imfashanyo cyangwa inkunga bigeze bahabwa ngo basubire mu buzima busanzwe, abasilikari baricwa ku buryo abo hanze baba civil batanabimenya ariko akarengane kari mu ngabo arakabije. Prezida Kagame rero yahisemo kwimakaza aba gardes présidentiels bamurinda abongeza amafaranga ndetse anabaha intwaro zikomeye ku buryo mu zindi batallions nta n’imwe ishobora guhangana nabo bikaba ari nayo mpamvu Kagame avuga ko nta na coup d’état ishoboka mu Rwanda kuko afite ingabo privé ze aribo ba GP be bamurinda. Ibi rero bituma nta wundi musirikari n’umwe abantu bavuga ko wayobora igisirikari nyuma ya Kagame kikagira discipline. Ibi bituma iyi institution izateza akavuyo mu Rwanda umunsi uyu mugabo Kagame azaba adahari kuko Kagame yarangije kuyicamo ibice yarabahinduye ibikange.

6. DEMOKARASI

Indi mpamvu Kagame yifuza kwiyongeza indi mandat ni uko atifuza ko demokarasi yaza mu Rwanda. Ubusanzwe ubutegetsi bwe bufunga umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi nka ba Ingabire, ba Mushayidi, ba Ntaganda, ba Niyitegeka ndetse ubutegetsi bwa prezida Kagame bunafunga abanyamakuru nka ba Sayidati, Nkusi Uwimana, abataragize amahirwe baricwa nka ba Rugambage na ba Rwisereka. Kwiyongeza mandat biri mu rwego rwo gukomeza ingoma y’igitugu kubera ko FPR ni ishyaka ritinya guhanga mu mucyo muri demokarasi. Prezida Kagame rero niwe wa mbere utifuza demokarasi ishobora gukura FPR ku butegetsi bityo akaba yifuza kwiyongeza mandat ikazarangira abatavuga rumwe bose batakibaho barafunzwe cyangwa barishwe.

7. INTELLECTUELS BUBUBA

Ikindi kibazo gihari mu Rwanda kandi gikomeye ni uko abanyabwenge mu Rwanda nta jambo bafite ahubwo bagenda bububa bavuga ibyo bakeka ko bishimishije ubutegetsi aho kuvuga ibibazo byugarije u Rwanda ndetse banatange umuti. Kuba abanyabwenge bose bacecetse baba abarimu ba kaminuza baba abakozi ba leta baba abasirikari bakuru, etc ni impamvu ikomeye usanga inkundarubyino zifata ijambo rikaririmba ubutegetsi zigasizora inanga zigayica imirya, intore zikitakuma ziti Kagame udahari twashira. Ariko Mana y’i Rwanda wagiyehe koko? Ubu se Kagame ayobewe abo banyarwanda bamubyinira ivumbi rigatumuka ko mbere ye banabyiniye Habyalimana animasiyo zishyushye kandi bizihiwe ? Ese ubu Kagame ayobewe ko iyo ugiyeho baguha impundu wavaho bakaguha induru les mêmes individus ? Kuba u Rwanda rufite abanyabwenge b’ibiragi ahubwo barangajwe imbere n’inda zabo niyo mpamvu habaho izi faux débats zo guhindura constitution ngo mandats za prezida zongerwe.

8. AMAKIRIRO MURI POLITIKI

Ikibazo gikomeye cyugarije u Rwanda ni uko abanyabwenge bahembwa amafaranga make naho abanyapolitiki bagahembwa akayabo. Nawe se umu docteur uvura arahembwa 500.000 frw naho umu depite wize secondaire agahabwa 1.000.000 frw plus les frais. Ibi rero bituma abantu aho gukora imirimo bigiye muri domaines zinyuranye zateza igihugu imbere bahitamo kwirukira muri politiki bagahembwa akayabo. Kubona umwanya muri politiki ni ugutegereza ko RPF ikugenera waba uri mu twa dushyaka twa satellite twa RPF nak PL, PSD, n’utundi ntibuka. Ni ugutega amaboko ngo bakugabire kuko amatora ikivamo kiba kizwi mbere y’uko ategurwa. Abo bantu rero basaba ko Kagame yongezwa mandat ngo bakomeze buzuze ibifu

9. RUBANDA NYAGUPFA

Abaturage rero ba rubanda nyagupfa batagira n’urwara rwo kwishima bo iyo babonye abanyabwenge baruciye bakarumira nabo barinumira kuko amakosa, akarengane baba bakareba ariko batinya ko ubutegetsi bubasya. Abaturage rero umutegetsi bamuha amashyi ngo bucye kabili ariko iyo bihindutse bakuvumira ku gahera kuko uba warabagaraguje agati. Iyo ubabwiye ngo urashaka kwiyongeza baragusubiza ngo yego mwidishyi nawe uti barankunda. Byahe byo kajya.

10. IMPUNZI ZO HANZE YU RWANDA

Mu by’ukuri impunzi z’abanyarwanda ziba hanze y’u Rwanda nizo zifite uruvugiro cyane cyane kubera ko baba batari ku nkeke ya dictature ya RPF nibo usanga batobora bakavuga ibitagenda. Niho usanga abanyapolitiki ba opposition bamagana byimazeyo ubutiriganya , kwikanyiza n’irondakrere bya RPF. Ndetse n’amahanga amaze kumva ijwi ryabo ku buryo badacitse intege mu myaka iri imbere opinion internationale izaba izi ububi bwa dictature ya RPF. Abashuka Kagame rero ngo yiyongeze baramushuka kuko hari igihe amahanga azamuha akato niyishora muri iyo nzira. Ikindi abanyarwanda benshi ni abamuryarya bamubeshya ngo bucye kabili.

UMWANZURO

Prezida Kagame niba akunda abanyarwanda n’u Rwanda azarangize mandat ye muri 2017 nuko abererekere undi munyarwanda. Burya mu banyarwanda miliyoni 11 kuvuga ko haburamo umwe uyobora abanyarwanda ni nko kuvuga ko abanyarwanda bose nta n’umwe ukuyemo ari ibicucu uretse umunyabwenge umwe Kagame. Ibi ariko ni ukwibeshya kuko n’Imana ishobora kumuhamagara atarangije n’iyi mandat kandi u Rwanda rwo ruzakomeza.

Inama isumba izindi njye nagira prezida Kagame ni uguharanira kwunga abanyarwanda muri iyi mandat ye afite nuko akazagera 2017 afite umurage mwiza asigiye abanyarwanda. Prezida Kagame natangire yumvikane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe hamwe n’impunzi ziba hanze y’igihugu baganire bakorane bubake igihugu. Ndetse banasabane imbabazi bubake demoarasi hamwe, bige inzitizi zishingiye ku moko, ku turere, ku ngabo, ku isaranganya ntawe uryamiwe nuko twubake u Rwanda rwiza rutavogerwa n’abazungu. Prezida Kagame abishoboye abahutu, abatutsi n’abatwa bavuga rumwe n’abatavuga rumwe bakicara hamwe bagakemura ibibazo byugarije u Rwanda niho azaba asigiye u Rwanda umurage mwiza abazamukurikira kuyobora bose bazakurikiza.

Naho nakomeza kumva amajwi y’inkundarubyino ziha ijambo , zimusingiza zimubeshya. zifite uturimi dusize amavuta, umunyu n’urusenda, ashobora kuzagwa mu mutego wabo nuko akemera gukora igikorwa kigayise cyo guhindura mandats ebyiri zateganyijwe na constitution. Kandi nabyubahiriza azaba ahaye urugero n’abazamukurikira bamenye ko kurenza mandats ebyiri bitabaho. Naho nayiyiyongeza azaba atanze urugero rubi tuzajya twibuka mu mateka, tuzajya tubwira abana bacu ko prezida Kagame atashoboye gushyira igihugu ku murongo wa demokarasi. Nizere ko inama zanjye zizamugeraho kuko ni ku nyungu ze bwite, ni ku nyungu z’igihugu ndetse no ku nyungu zo kwubaka amateka.

TITO KAYIJAMAHE
Montréal – Canada

ndengera

5 COMMENTS

  1. erega wahanuye ugyira ngo umurusha ubwenge rekeraho mubirunga nti mwari kumwe kandi ahagejeje u rwanda ntabwo yabanje kuguhanuza ceceka vuba dii uvuge uvuyaho

  2. Shahu bwana Kayijamahe ndagushimye kuri izi ngingo usa n’aho wakoreye ubuahakashatsi kuko harimo ubushishozi benshi tutajyaga twitaho,kandi n’inama ugiriye Kagame ni ingirakamaro,gusa kubera ubwirasi afite no kwizera imbaraga za gisirikare,ariko cyane cyane GUTINYA IMANZA mpuzamahanga,zimwe wavuzeho ugitangira,simpamya ko Kagame ashobora kwisubiraho ngo yubahirize itegeko nshinga dufite,ndabona azagumya kwigira INTARE BATINYA,ahubwo mwereke amahanga uwo mushinga Kagame afite,muyasabe kuzamwamagana no kuzamuha akato naramuka abikoze,no kuzakoresha izindi mbaraga ndetse bibaye ngombwa iza gisirikare kugirango Kagame atsimburwe ku ngoma ye y’igitugu

  3. erega mu menye ko atari kagame ahindura itegyeko nshinga,ni twe abaturagye tuzasaba ko ryahinduka kubera ko kagame wacu ,atugejeje ahashimishije nti mwongere kuvuga ko ariwe urihindura ni twe abaturagye

  4. ibyo uvuze ntacyo bisobanuye uracira umuntu urubanza ataranakora ikosa,ahbwo we natanahindura itegeko nshinga twebwe ubwacu tuzaryihindurira

Comments are closed.