Ministre w’intebe mushya ni Dr Edouard Ngirente

Dr Edouard Ngirente

Dr Edouard Ngirente ni umuntu utazwi muri politiki y’u Rwanda ariko amakuru make kuri we ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kubona n’uko yabaye Umujyanama mu by’Ubukungu muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, akaba yari umukozi mukuru muri banki y’Isi (Senior Advisor to Executive Director) yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, yize ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba yarize ibijyanye n’Ibarurishamibare muri Université catholique de Louvain yo mu gihugu cy’u Bubiligi. Ni inzobere mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Dr Edouard Ngirente afite imyaka 44 akaba avuka mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, umurenge wa Coko hafi ya Mbilima na Matovu.

Afite umugore n’abana babiri. Avukana kandi na Depite Diogène Bitunguramye umaze amezi make yinjiye mu nteko ishingamategeko ku itike y’ishyaka FPR-Inkotanyi. Dr Ngirente yari asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1 COMMENT

  1. Byiza cyane, uriya mwanya nuw’umuntu w’umuhanga cyane. Biragaragara ko Perezida yashishoje nkuko abihorana.
    Imana ibafashe mu mirimo iri imbere.

Comments are closed.