Mu Rwanda Bakwiye gusubizaho Ministeri y’itangazamakuru

Mu minsi ishize inkuru zarakwiriye ko hari umutegetsi wise abanyamakuru imihirimbiri. Nyiri ukubiregwa yaje kubihakana, gusa abanyamakuru n’ubu baracyemeza ko byavuzwe kandi bikavugirwa mu nteko ishinga amategeko.

Uretse abanyamakuru bagerageje kwamagana iyo mvugo, nta wundi mutegetsi ndetse n’aba depute bivugwa ko byavugiwe imbere nta wigeze abyamagana. Icyo ni ikimenyetso cyerekana ko abanyamakuru b’u Rwanda batagira kivugira kuko n’amashyirahamwe babarizwamo nta gatege yifitemo.

Itegeko rireba itangazamakuru ryagombye kuzanwa na ministre ushinzwe itangazamakuru uw’ubutabera akamwunganira

Ubundi ntibikwiye ko abanyamakuru bakorerwa amategeko batabigizemo uruhare. Ntibinakwiye ko amategeko areba uwo mwunga ajyanwa mu nteko n’utabashinzwe utazi n’imibereho yabo ya buri munsi. Ibibazo abanyamakuru bahura na byo bimenywa na bo ubwabo cyangwa urwego rufite ububasha bugaragara rubavugira. Kugeza ubu mu Rwanda urwo rwego nta rubaho by’ukuri kuko na Haut Conseil de la presse nta mbaraga zigaragara igira kandi nta n’ubwisanzure. Abantu rero batagira ubavugira kubatuka uko wishakiye biroroshye kuko batagira kivugira. Kuba rero n’aba depute bumva batuka abanyamakuru ntibagire icyo babivugaho ni ikimenyetso ko abanyamakuru nta kivugira bagira. By’umwihariko ngo bari banabujijwe kwinjirana ibyuma bifata amajwi. Ubundi kirazira kubuza umunyamakuru kwinjirana ibikoresho mu nteko ishinga amategeko kuko inteko ishinga amategeko ni mu ihuriro rya rubanda (abaturage) ku buryo ibihavugirwa abaturage bagomba kubimenya hadateshutseho n’ibango. Ubusanzwe inteko ishinga amategeko ni nka delegation y’abaturage batuma kubavugira bakabahemba bo bagsigara mu mirimo yindi. Uburenganzira bw’abanyamakuru rero bukwiye kugira ubuhagararira uzwi muri leta, akanahagararira ubwisanzure bwo gutangaza icyo abantu batekereza ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Ni yo mpamvu Ministeri y’itangazamakuru ikenewe kugira ngo ikore ako kazi.

Abanyamakuru barimo wa mukobwa umwe na bo….

Kubita imihirimbiri ni igitutsi kandi gutukana ni uburere buke. Simpamije ko babyiswe na none kuko nyirukubiregwa avuga ko ngo ntabyo yavuze. Gusa iyo urebye abanyamakuru bari mu rwanda iki gihe, bake cyane ni bo batunzwe n’uwo murimo. Abandi bawugira adresse gusa ariko bakirirwa mu tundi ducogocogo two kubabeshaho. Hari n’ababoneka mu manama kuko hatanzwe perdiem cyangwa kubera ko abari mu nama bakirwa neza saa sita. Birababaje. Kuko uyu mwuga ari umwuga wiyubashye wagombye no kubahwa. gusa abawukora bawukunda ni bo ba mbere bagomba kuwubahisha, leta na yo ikabashingira igiti ibagenera abarengera inyungu zabo mu butegetsi. Mu busanzwe umunyamakuru agomba kuba ari umuntu utunzwe n’uwo mwuga koko kugira ngo atazavaho awitwaza akajya mu bikorwa by’ubwambuzi. Kugira ngo umutunge agomba kuba awukora kandi kugira ngo awukore agomba kuba abifitiye ubushobozi. Abatanga ikarita y’ubunyamakuru rero bagomba kureba ibyo byose bakabona kuyitanga, kandi ikaba ikarita ifite agaciro nk’ak’ikarita y’umwuga urinzwe ( metier protege) nk’uw’abunganira abandi mu mategeko cyangwa uw’abaganga. Leta igomba kuborohereza, ibafasha nko mu ngendo mpuzamahanga zirimo abategetsi hakoreshejwe indege ya leta cyangwa amato n’amamodoka. Abanyamakuru bo bakiyishyurira ibibatunga. Abanyamakuru na bo bagomba kubahiriza inshingano ebyiri z’ingenzi, gutanga amakuru no kwigisha (informer et former la population). Ntabwo bagomba gukoreshwa nk’abavugizi b’amashyaka mu bitangazamakuru bakorera kandi abashinzwe kwamamaza (publicite) mu bitangazamakuru bagomba gutandukanywa n’abanyamakuru kuko bakora imyuga inyuranye.

Icyo ministeri y’itangazamakuru yamarira abanyamakuru muri iki gihe

Ministeri y’itangazamakuru kuri uyu munsi yabanza gutandukanya abanyamakuru n’abatari bo. Abujuje ibya ngombwa bakabiherwa amakarita abatabyujuje bagashaka akazi bakora. Ibyo bisaba ministeri gusura buri gitangazamakuru kuri adresse kiriho kandi kigomba kuba kiyifite. Minisiteri igomba kureba niba abanyamakuru bakora inama buri munsi mbere yo gutangira akazi . Igomba kureba niba buri kwezi abo banyamakuru ikinyamakuru bakorera kibahemba kandi umushahara w’umunyamakuru ukemezwa nk’iyindi yose igihe badakora nk’abigenga. Ministeri yagira inshingano zo guha ikarita y’igihe gito abanyamakuru bavuye hanze baje gukora itangazamakuru mu gihe runaka ikagena n’icyo bishyura isanduku y’itangazamakuru y’igihugu. Ministeri kandi ifatanije n’amashyirahamwe y’abanyamakuru bajya batunganiriza hamwe amategeko agenga umwuga bakaba ari na bo bageza uwo mushinga mu nteko ishinga amategeko. Ministeri Yanategura amahugurwa ahoraho y’abavugizi ba leta n’ibigo byigenga kugira ngo bahabwe ubushobozi buhagije bwo guha abanyamakuru amakuru abaturage bakeneye kumenya.

Nsanga rero uwaba yarise abanyamakuru imihirimbiri nk’uko bivugwa yaba yarahemutse cyane, ariko abanyamakuru na bo bakaba bakwiye kwishungura bakareba niba umwuga wo kumenyesha abaturage amakuru no kubahugura bawukora uko bikwiye. Bakwiye kureba na none niba bose ari abanyamakuru koko cyangwa niba hari ababyiyitirira atari bo batanabikwiye bigasebya uwo mwuga. Leta na yo ikareba uburyo yavugurura imikorere, ikagira muri guverinoma uhagarariye itangazamakuru, ubwisanzure n;uburenganzira bwo kwisanzura, ari we wafasha mu kuvugurura imyitwarire y’abategetsi imbere y’abanyamakuru, imyitwarire y’abanyamakuru imbere y’abategetsi n’abaturage, ndetse ikanafasha kumenya ukwiye kwitwa umunyamakuru n’ibyo agomba kuba yujuje.

Jean Claude NKUBITO