Mu Rwanda ubutabera bwaranyonzwe.

HABIMANA Moussa

Kuri Sit-in yo ku itariki ya 23 Nyakanga 2018 imbere y’ibiro bihagarariye u Rwanda I Bruxelles mu Bubiligi twarahuye twiyemeza bidasanzwe, nkuko twari twabirarikiwe, kuzirikana ku buzima bw’abasore babiri baherutse guhohoterwa by’akarengane biturutse ku bugome  bw’umukuru wa gereza ya Mageragere. Abo ni HABIMANA Sadiki, umuhutu w’imfungwa wari witeguye kuburana no kwakira igihano yahabwa ariko utaremeraga kuba yakubitwa azira ubusa mu rwego rwo gutotezwa ; undi ni Mwiseneza Jean Paul alias Nyamata, umututsi w’umucikacumu wakoraga akazi nk’umucungagereza akumva agomba no kurengera by’umwihariko uburenganzira bw’imfungwa atitaye ku ngaruka izo arizo zose dore byaje no kumubyarira amakuba yo kwicwa.

Amaherezo Sadiki yagiriwe nabi bamugira intere, naho Mwiseneza aza kwicwa bamuciye umutwe .

Nyuma ya Sit-in n’ibiganiro byiza twagize, abiyemeje gukorera urugamba rwacu kuri sit-in twongeye gushimangira inshingano zacu, uko zigaragara ku nkuta z’ihema dukoreramo iyo nshingano. Koko mu Rwanda ubutabera bwaranyonzwe :

-Demukarasi n’uburenganzira bwa kiremwa muntu byaraciwe,        

-Gufungura imfungwa za politike ntibivugwa,

-Urubuga rwa politike n’ ubutabera busesuye  ntabiharangwa,

-Guharanira guca ingoma y’igitugu birazirwa,

-Uburenganzira bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo ntabwo, 

-Ibiganiro n’ubwiyunge ntawabihingutsa.

Nageze mu rugo ndibaza, ntekereza ku buryo Diane Shima Rwigara yasobanuye uko inzego z’umutekano zifite uruhare mu iyicwa ry’abacikacumu n’ukuntu bishyigikiwe n’inzego zose kugera no kuri Perezida wa Repubulika numva ndumiwe.

Ariko nanatekereje ku buryo niyo havuyemo umwe mu bashinzwe umutekano agashaka kugendera mu kuri n’ubutabera nawe acibwa umutwe, numvako nta butabera namba bwaba buri mu Rwanda.

Ikindi cyambabaje ari nacyo mperezaho ni uko bariya basore bombi bashoboraga kuba ikimenyetso kiza cy’ubwiyunge bunyuze mu mucyo, aho umucungagereza w’umucikacumu apfira kurengera abo Leta yumva bakwiye gushirira ku icumu nubwo nabo bamwe bishwe batakamba ngo hakurikizwe gusa uburenganzira bwa kiremwa muntu bitabujije guhana abanyabyaha hakurikijwe amategeko. 

Nkaba rero ngirango nshishikarize Abanyarwanda gutahiriza umugozi umwe bakagera ku bwiyunge nyabwo butuma bashobora kwibohora burundu uwo ariwe wese wakwiha kwigarurira igihugu cyacu.

Moussa Habimana