Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA!

Yanditswe na Seburanga Jean Leonard*

Hari hashize igihe kitari gito impirimbanyi za demokarasi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi babifitiye ubuhamya bagaragaza ko leta ya FPR idashaka gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ishyaka FPR ryiyambikiye ubusa ku karubanda, ubwo ryakumiraga Padiri Nahimana Thomas n’abo bari kumwe rigamije kubabuza kugera mu Rwanda. Muri ubwo buryo, ishyaka FPR ryahaye ikimenyetso simusiga abari bagishidikanya ku mugambi waryo muhanya wo guheza, gucecekesha no gutoteza abatavuga rumwe naryo. Byanatumye abanyarwanda batari bake, cyane cyane abatavuga rumwe naryo n’abari bacyibaza uko ryagamburuzwa, batahura aho rifite imbaraga nke kurusha ahandi. Ni koko, umwanzuro wo gukumira Padiri Nahimana n’abo bari kumwe wagaragaje neza ko umunyapolitiki wese washyira imbere igitekerezo cyo “guha abanyarwanda bose amahirwe angana” (social justice), akaba ari cyo ashingiraho politiki ye, ataba yizeye guhindisha ishyaka rya FPR umushyitsi gusa, ahubwo yanarihatira kwiyambika ubusa ryerekana kurushaho ko ritinya bikabije ijambo “benshi” (=majority).

Zirikana ko Padiri Nahimana Thomas ari umunyarwanda; aho kumukumira, leta ikwiye kumworohereza no kumufasha gutaha mu rwamubyaye. Kumukumira ni igihamya cy’uko UBUNYARWANDA (ubwenegihugu) nabwo bwashyizwe mu mwihariko wa FPR. Ubwo FPR yigaruriraga VILLAGE URUGWIRO (hashize imyaka irenga makumyabiri) ikahagira igikingi cyayo bwite, abanyarwanda benshi batekerezagako izagarukira aho, ikareka abahinga bagahinga, aborora bakorora n’abakora indi myuga bakayikora mu mudendezo bakwiye nk’abenegihugu. Uko imyaka yagiye ihita byagiye birushaho gusobanuka ko FPR ifite umugambi mutindi wo kwigarurira ikintu cyose cyatuma umuntu abaho yishimye kandi yiyumvamo agaciro –hari inkuru zabanjirije iyi zasobanuye uburyo FPR irimo gushyira mu bikorwa umugambi wayo w’igihe kirekire wo kwambura rubanda amasambu yabo n’uburenganzira bwo guhinga no korora ibyo bashaka. Buhoro buhoro ibyatangiye bitekerezwa ko ari MVIRA MU RUGWIRO byahindutsemo MVIRA MU RWANDA. Ng’uko uko abataripfana n’umuyobozi wabo Padiri Nahimana Thomas kimwe n’ababashyigikiye hamwe n’uwo ari wese mu banyarwanda wiyemeje kutaba “cishwa aha” bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo, maze bafatwa abanyamahanga mu rwababyaye.

Hari nibura amasomo atatu y’ingenzi umuntu yakura ku byabaye ku ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016.

  1. Ibinyuranye n’uko idasiba gushishikariza abayihunze gutaha, bimaze gusobanuka neza ko iyo leta ya FPR ishishikariza abayihunze gutahuka itaba ibwira impunzi zose z’abanyarwanda; iba yibwirira INKOMAMASHYI na ba MPEMUKENDAMUKE gusa (ni ukuvuga abiteguye kuyigurishaho no kurira ku mugayo) –ubonye nibura iyo bene ibyo byo kuyipfukamira biba bihagije, maze FPR ntizamare kubanyunyuza ngo ibajugunye! Mbese nawe wanze ibyo gutekerereza mu gifu, ahubwo wiyemeza kwiyunga ku zindi mpirimbanyi za demokarasi ugamije guharanira ubunyarwanda budacagase nk’uko abandi babufite?
  2. Leta ya FPR itinya bitagereranywa abiyemeje kutaba abanyarwanda bacagase, n’aho baba ABATARIPFANA batanageze kuri batanu. Umuntu yakwibaza uko ishyaka FPR ryakwifata abanyarwanda bose cyangwa benshi muri bo babaye ari abataripfana. Ni koko amagambo meza atekerezanywe ubuhanga akavugishwa akanwa gashize amanga arahagije kugirango ishyaka rya FPR ricike ururondogoro, maze uwirataga imitutu agata ibaba! Mbese nawe uzatinyuka uvuge? Niwiyemeza kuruca ukarumira se nibura uzashyigikira abiyemeje kuvuga bashize amanga?
  3. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryeretse abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, cyane cyane agaragara ku rutonde rw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board) nk’ayemewe mu rwego rw’amategeko, igipimo cy’umurimo wabo; ryanabahaye aho bahera bibaza ku mpamvu ituma bo barahawe agahenge ko kwidegembya mu gihe abandi babuzwa amajyo. Nta gushidikanya ko biboneye igihamya cy’uko bemererwa kwidegembya kandi bakinjira bakanasohoka mu gihugu nta nkomyi kuko bahisemo kwagaza ikibyimba, aho kugikanda. Niba bagamije ineza ya rubanda koko, nibafatire isomo ku byabaye kuri Padiri Nahimana Thomas n’abamuherekeje kuva aho atangarije gahunda yo gucyura ishyaka Ishema ry’u Rwanda ngo rijye gukorera imbere mu gihugu kugeza aho baburijwe kukigeramo.

Kwitoza umuco w’ubutaripfana ntibiruhutsa mu mutima gusa, binateza amakimbirane mu bwenge bw’abiyemeje gucecekesha rubanda aho bari hose, mu gihe cya none n’ikizaza. Uko umubare w’abanyarwanda bahitamo kuba abataripfana uzagenda urushaho kuba munini, ni ko FPR izagenda ihungabana, maze amaherezo izarunduke. Ibyo ishyaka FPR rirabizi neza. Gusa ryugarijwe n’ikibazo cy’ingutu kandi ntaho kizajya, kuzageza ubwo kiritembagaje. Amateka mabi ryibitseho, atuma ritizera gutsinda amatora atabogamye. Ni yo mpamvu ryimitse umurongo wa politiki y’ubuvukanambuto. Niba udashyigikiye bene iyo politiki yo kwishyira hejuru, ukaba utemera kuba umunyarwanda ucagase bituma uba witeguye guharanira kugira uburenganzira ku gihugu cyawe nk’uko abandi babufite, nta gushidikanya ko uzanatahura uburyo wakunga imbaraga zawe ku z’abandi banyarwanda biyemeje kubigenza batyo.

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.