Ngo Rwigara yagiye mu Nkotanyi kubera ko ngo ”yumvaga atisanzuye”. Ese ibi twabifataho kuri?

Ruzibiza (ibumoso) na Rwigara (iburyo)

PS: ndasubiza inyandiko yaciye kuri uru rubuga igira iti: Abantu baribaza aho guhangana hagati ya P.Kagame n’umuryango wa Rwigara bizagarukira

Mu bibazo byabaye mu Rwanda na n’ubu bigihari icy’ ingenzi njyewe mbona ni ukubasha kuvugisha ukuri, kumva ukuri, n’ iyo kwaba guturutse mu ruhande utemeranya narwo.

Ngo Rwigara yagiye mu Nkotanyi kubera ko ngo ”yumvaga atisanzuye”. Ese ibi twabifataho kuri?

Ikinyarwanda kiragoye ariko icyo uyu mwanditsi ashaka kwita kwisanzura hano ni ukugira gute? Umuntu wacuruzaga itabi wenyine mu Rwanda ntiyari yisanzuye gute? Mu gifaransa bavuga ko yari afite monopole. Icyo yaburaga ni ubutegetsi kugira ngo yumve ko yisanzuye? Njya numva ngo ni abanyiginya.

Ruzibiza yagize atya ashaka gusobanura uko yavuye mu Rwanda akajya mu nkotanyi. Yagize ati nagiye mu Nkotanyi kuko ntari nizeye kuzabona amashuri kubera ko ndi umututsi.

Ese koko ibi twabifataho ukuri? Kubifataho ukuri umuntu yaba ashaka kumvikanisha ko mu Rwanda rwa mbere ya RPF abana bose barangizaga amashuri abanza ariko babonaga imyanya mu mashuri yisumbuye buretse abatutsi. Nyamara twese tuzi ko atari byo. Kuba abahutu baribo benshi ni ukuvuga ko ari nabo bagiraga abana benshi baburaga imyanya mu mashuri yisumbuye ya Leta.

Njye ubwanjye wandika iyi nyandiko nta mwanya nabonye mu mashuri yisumbuye ya Leta, kandi na Data umbyara yari umunyagisenyi ye (bivugwa ngo nibo bari barikubiye ubutegetsi).

Rwigara Assinapol, kimwe n’ abandi batutsi benshi, ntabwo bagiye mu Nkotanyi kubera ko bari bafashwe nabi n’ ubutegetsi bwa Republika cyangwa ko batabwisangagamo. Ingero ni nyinshi urebye na influence abenshi bari bafite, ukageza ku mitungo bagezeho.

Igihe intambara y’ Inkotanyi yatangiraga muri 1990, mu gihugu havutse umwuka wo kutizera abaturanyi b’ abatutsi kuko byagaragaye ko hari bamwe bari bafite amabanga y’ Inkotanyi, abandi bakusanya inkunga zoherezwa mu nkotanyi. Yewe hari n’ abafatanywe amazina ubu azwi ngo y’ imirenge, utugari n’ ibindi.

Ndibuka umugabo wabifatanywe agahatwa ibibazo nyuma akisobanura ko ari gutyo abanyarwanda baba hanze bazi u Rwanda. Ngo bahunze ibya za prefectures, communes, secteurs na za Cellules bitarabaho.

Muri uko kwikeka abatutsi hari abafunzwe bafungirwa kuri stade regionale mu buryo buhubutse kandi nta byinshi bashinjwaga buretse kuba bari abatutsi gusa.. Icyo gihe abo batutsi babayeho nabi mu minsi bamaze bafungiye kuri stade regionale. Aha rero niho bamwe mu batutsi bari baririnze iby’ inkotanyi bavuze bati turazijyamo dushobora kubizira, nitutazijyamo nabyo ni hahandi twabizira kuko badufashe nta kigaragara badushinja. Mbese byabaye nk’ intambara y’ abarundi yarwanywe n’ umuhutu aho yari hose kuko yabaga azi ko abasirikare bashobora kuza kumufata mu rugo bakajya kumwica bityo bagahitamo gupfa barwana.

Abatutsi rero bagiye mu Nkotanyi kubera kuba barafashwe nabi mu ifatwa ry’ ibyitso ntabwo ari benshi cyane kandi n’ ababakanguriraga kujya I Bugande ntabwo aribyo bababwiraga.

Rwigara, Ruzibiza n’ abatutsi nyamwinshi bagiye mu nkotanyi bibwiraga ko igishishikaje inkotanyi ari ukugarura umwami mu Rwanda. Ngo n’ iyo yari kuba umwami ugendera ku itegekonshinga. Cyangwa nibyo bizezwaga. Inkotanyi zizwiho gutera umuntu igipindi zikurikije ibyo yifuza cyangwa ategereje.

Kwandika inkuru ngo Rwigara ntiyari yisanzuye mu Rwanda, Ruzibiza ati nagiye mu Nkotanyi kuko ntamwanya w’ ishuri nari kuzabona….. ni ugushaka kuragira abantu ku manywa. Twemere ko Rwigara yagaciye akamera nka Sebwugugu. Twemere ko abanyarwanda twatekinitswe, buri wese mubyo yabaga afitemo akababaro. Duhaguruke turwanye akarengane kuko abakekaga ko gafite imipaka bari kubyibonera ko bibeshye.

Rurihose Jean Noel

2 COMMENTS

Comments are closed.