Ni iki kihishe inyuma y’amasezerano hagati y’u Rwanda n’a Danmark?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 27 Mata 2021, i Kigali mu Rwanda habereye umuhango wo gushyira umukono  ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Nshuti Manasseh na Guverinoma ya Danmark yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Bwana Flemming Moller Mortensen na Minisitiri w’Abinjira n’abasohoka Bwana Mattias Tesfaye. 

Ese ayo masezerano agamije iki? Ngo nta kindi uretse kujya Danmark yohereza impunzi zikomoka muri Syria zisaba ubuhungiro kugirango icyo gikorwa gikomerezwe mu Rwanda. Buri mwaka Danmark ikajya yakira impunzi zoherejwe n’u Rwanda zigera kuri 200.

Iyi myitwarire ya Denmark ikaba itavugwaho rumwe na benshi dore ko aricyo gihugu kigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi cya mbere kigiye gukora iki gikorwa. Benshi rero bakaba bibaza impamvu yabyo mu gihe u Rwanda ruregwa guhohotera uburenganzira bwa muntu no kutubahiriza amategeko.

Tuributsa ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afrika yo hagati gifite ubukungu bujegajega dore ko gishyirwa mu bihugu bikennye cyane byo muri Afrika yo hagati aho abaturage bugarijwe n’inzara. Icyemezo rero cyafashwe na Leta ya Danmark kikaba gihangayikishije benshi.

Umuyobozi mukuru wa Amnesty International ku mugabane w’UBurayi, Nils Muižnieks avuga ko icyi cyemezo kigaragaza ko Danmark yataye inshingano zayo zo kurengera impunzi. Yongeyeho ko kohereza impunzi muri Afrika atari igikorwa gusa kitumvika ahubwo ko kidakurikije n’amategeko.

Denmark nicyo gihugu cyonyine cy’Uburayi gifite iyi gahunda. Cyashatse gushaka ibindi bihugu byagishyigikura muri icyo gikorwa byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi maze byose bigitera utwatsi nk’uko bitangazwa na Tim Whyte, Umwanditsi mukuru wa ActionAid Denmark.

Mu masezerano hagati ya Denmark n’u Rwanda, Denmark yiyemeje kongerera u Rwanda ubushobozi mu kugena ubuhunzi binyuze mu buryo bw’amategeko nk’uko biteganywa na za Leta ndetse n’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Impunzi (UNHCR).

Abasesengurira hafi politiki y’u Rwanda basanga iki gikorwa cyihishe inyuma y’umugambi wa Paul Kagame wo gukomeza kubeshya amahanga ko akora ibikorwa by’indashyikirwa agamije gushaka uburyo bwose yakwigwizaho imitungo. Tubamenyeshe ko imitungo ndengakamere y’u Rwanda Paul Kagame yikubiye, irimo n’imfashanyo zigenerwa impunzi maze ntizizigereho, ariyo akoresha mu bikorwa byo kwibonekeza no kumufasha kugundira ubutegetsi.

Umuntu yakwibaza uburyo Leta ya Kagame yaba ishaka kwakira impunzi zivuye ku mugabane w’Uburayi aho ubu u Rwanda ruregwa guhohotera no kwica impunzi z’abanyekongo zari mu nkambi ya Kiziba iherereye mu burengerazuba bw’icyo gihugu. Izi mpuhwe zikaba zigereranywa n’iza bihehe. Tubitege amaso!