La Haye: Kabuga Felisiyani «nta ntege zo kuburanishwa afite»

Félicien Kabuga

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme


Ubuzima bw’umusaza Kabuga Felisiyani uregwa ibyaha binyuranye birebana na Jenoside mu Rwanda, bukomeje kugibwaho impaka aho amaze umwaka afungiye I La Haye mu Buholandi.

Abanyamategeko bamwunganira baremeza ko ubuzima bwe butameze neza. Kabuga Felisiyani, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 25 yose ashakishwa ; urubanza rukaba rugomba gutangira mu mizi mu mezi make ari imbere. Abamwunganira mu mategeko basabye guhagarika gukomeza kumukurikirana kuko bemeza ko « nta ntege zo kuburanishwa afite », nk’uko bikubiye mu nyandiko y’ubusabe ibiro ntaramakuru by’ubufarasansa, AFP, bifitye kopi 

Kabuga Felisiyani wafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, mu nkengero z’umujyi wa Paris nyuma y’imyaka 25 ashakishwa. Uyu musaza w’imyaka 84 ukurikije urwandiko rumufata, ariko we akivugira ko afite 87, afungiye i La Haye mu Buholandi, aho ategereje gucibwa urubanza n’urwego rwa LONU rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda (MTPI). 

Mu busabe bwagejejwe ku ishami rya MTPI ruri Arusha  muri Tanzaniya, tariki ya 06 Gicurasi 2021, -ubusabe ushobora gusanga ku rubuga rwa interineti rwa MTPI-, umwunganizi mu mategeko w’Umufaransa Emmanuel Altit yemeza, ashingiye kuri raporo z’abaganga zo ariko zitari muri iyo nyandiko yashyizwe ahagaragara, ko « Urugereko rushobora kubona ko Kabuga Felisiyani nta ntege zo kuburanishwa afite »

Ubushobozi bw’imitekerereze budahagije

Uwo munyamategeko akomeza avuga ko « Gukomeza urwo rubanza mu bintu bigaragara gutyo byaba ari ukwica bikomeye uburenganzira bwa Kabuga Felisiyani, bityo bikaba byatuma ukutabogama bw’urwo rubanza bukemangwa (…) Urugereko rero n’abashinjacyaha bafite noneho ibimenyetso bigaragara, bihagije, byatuma babona ko guhagarika urubanza ari ngombwa »  Mu gihe ubwo busabe butaba buhawe agaciro, avoka asaba « byibuze gufata icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Kabuga Felisiyani ».  

Nshimyumuremyi Donasiyani, Umuhungu wa Kabuga, nawe yemeje vuba aha ko ubuzima bwa se butameze neza, yagize ati «  twakwemeza amashira kinyoma ko nta ntenge afite haba ku bw’umubiri ndetse n’imitekerereze ; noneho atari ku kuburana gusa ariko noneho no kuba yagira icyo afatanya na avoka ». Yongeyeho ati « Uretse n’indwara z’uruhurirane zidakira z’abasaza, afite indwara ikomeye kandi ifite gihamya, yangiza ubushobozi bwo gutekereza neza. Byongeye yituye hasi kabiri muri gereza nabyo bikaba bifite ingaruka zikomeye ».