Ni iki kihishe inyuma yo kohereza ingabo z'u Rwanda mu butumwa bw'amahoro bya hato na hato?

Muri iyi minsi ahabaye ikibazo hose usanga ibihugu by’Afrika nyamara nabyo bifite ibibazo bihita byihuruza ngo bigiye kugarura amahoro kandi mu bihugu byabo ayo mahoro na demokarasi ngo bagiye guharanira ntabiharangwa.

Ariko iyo umuntu ashishoje asanga iri yohereza ry’ingabo riba rihishe inyungu nyinshi ariko abategetsi bagahitamo kubeshya abaturage ngo ni ugutabara abaturage b’ibindi bihugu bari mu kaga. Ubu se wambwira ko nka Congo yohereje ingabo muri Centrafrika yo yararangije ibibazo byayo? Kereka niba ingabo yoherejeyo ari izo kurinda umupaka wayo mu gace k’amajyaruguru.

Muri iyi minsi leta y’u Rwanda yahagurukiye igikorwa cyo kohereza ingabo n’abapolisi aho bishoboka hose. Nagirango turebere hamwe inyungu zihishe inyuma y’iryo hurura rya hato na hato.

Kurangaza no gushimisha abasirikare

Mu Rwanda ntawe uyobewe ko hari ibibazo bikomeye by’ubukene, ku buryo tutatinya kuvuga ko ubwo bukene bugera no kubari mu gisirikare n’igipolisi. Aba bapolisi cyangwa abasirikare iyo boherejwe mu butumwa bw’amahoro hanze babona agashahara kisumbuyeho (uretse ko ayo Leta ya FPR ibaryamo ari yo menshi) bityo bagakemura utubazo tumwe tw’imibereho ku miryango yabo. Ikindi ni uko baba bahuze batari mu Rwanda ngo babone akarengane abanyarwanda babayemo.

Ubu ni n’uburyo Leta ya FPR ikoresha mu gushimisha abasirikare ntibayirwanye ndetse babe bayirwanira bikomeye. Ubu buryo bukoreshwa no kubavuye mu gisirikare bajyayo nabo bagashobora kubona ubuzima bujya kuba bwiza dore ko benshi mu minsi yashize bari babayeho mu buzima bubi cyane, ibi bigatuma FPR ibona uburyo ibashyira mu kwaha kwayo ku buryo bworoshye.

Gutoza abasirikare

Ibintu bijyanye no gutoza abasirikare ni ibintu bihenda cyane kandi bisaba ko habaho ubufatanye n’ibindi bihugu. Leta ya FPR yitwaza ko igiye kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro ibyo bigatuma abasirikare bayo babona imyitozo bahabwa n’abarimu ba gisirikare bava mu bihugu by’ibihangange ndetse n’abasirikare b’abanyarwanda bakabona uburyo bwo kujya kwiga no kwihugura mu mahanga ku buryo bworoshye. Ibi bikorwa byo guhagararira amahoro bituma abasirikare bahura n’abo mu bindi bihugu ku buryo bagira ibyo babakopera mu mikorere.

Kubona intwaro ku buryo bworoshye

Kugura intwaro ntabwo ari ikintu cyoroshye cyane cyane ku gihugu nk’u Rwanda gihora gifite icyuho mu ngengo y’imali hafi kimwe cya kabiri cy’iyo ngengo y’imali kiva mu mfashanyo z’amahanga. Ni ukuvuga ko rero ibintu byo kugura intwaro ibihugu n’imiryango itanga inkunga ntabwo bibireba neza. Ariko iyo izo ntwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare biguzwe byitwa ko bigiye gukoreshwa mu bikorwa byo kugarura amahoro icyo gihe abaterankunga barabyirengagiza. Ikindi ni uko ibihugu bikize bidashaka kohereza abasirikare babyo ahantu bihitamo guha intwaro n’ibindi bikoresho ingabo zo mu bihugu bikennye akaba ari zo zijya muri ibyo bikorwa. Ubwo nabwo ni uburyo bwo kubona ibikoresho bigezweho Leta ya FPR ikoresha itavunitse. Hari ibihugu bidakunze kwemera kugurisha ibikoresho bya gisirikare n’intwaro bigezweho ariko iyo byitiriwe kujyanwa mu butumwa bwa ONU hari igihe ibyo bihugu bifunga amaso bikemera kubigurisha.

Amafaranga

Uburyo bw’amafaranga ava muri biriya bikorwa buratubutse, ku buryo Leta ya FPR ibona uburyo igavura ku mishahara y’abasirikare no ku yandi mafaranga yo kugura ibikoresho. Amasosiyete ya FPR cyangwa abantu ku giti cyabo bakorana na FPR hafi babona amasoko yo kugemurira abo basirikare ibikoresho, ibibatunga na za serivisi akamiya kakinjira mu isanduku y’icyama nako mu mufuka wa Kagame kuko nta tandukanyirizo rikiri hagati ya FPR na Kagame.

Ingufu za diplomasi

Kuba u Rwanda rufite abasirikare benshi hanze mu butumwa bw’amahoro biha ingufu Perezida Kagame mu rwego mpuzamahanga ku buryo ntawe upfa kumuvuga bityo n’iryo avuze rimwe na rimwe rikijyana. Ni n’uburyo bwo gushyira igitutu ku mahanga ngo atagira icyo avuga ku karengane n’ubutegetsi bw’igitugu biri mu Rwanda. Niba mwibuka neza mu mwaka wa 2010, ubwo ONU yiteguraga gusohora Mapping report, Leta ya FPR yashyize igitutu kuri ONU ngo nisohora icyo cyegeranyo cyerekana ubwicanyi ingabo za FPR zakoreye impunzi z’abahutu muri Congo ngo abasirikare bose b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro cyane cyane muri Darfur barahita bavanwayo. Ibi byatumye iriya mapping report bagerageza kuyisubiramo ngo bagabanye ibishobora gushinja ku buryo budasubirwaho FPR na Kagame ndetse n’umunyamabanga mukuru wa ONU byabaye ngombwa ko yinginga Kagame.

Gukomeza gukingirwa ikibaba n’amahanga

Amahanga yanga ko ibintu bihinduka mu Rwanda atinya ko izo mpinduka zatuma abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro basubiranamo cyangwa bagataha aho bari bari hakaba icyuho. Ibi bituma amahanga yirengagiza ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuko nta yandi mahitamo aba afite. Niyo mpamvu abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda batagombye kwiringira amahanga cyane ahubwo bakumva ko amahanga azagira icyo abafasha nabo nibaba bafite icyo bamaze kwigezaho cyangwa bakizeza amahanga ko ibyo Kagame yakoraga byo kohereza ingabo nabo bashobora kubikora.

Marc Matabaro

The Rwandan