Jean Baptiste Ryumugabe wa PS Imberakuri ati: Leta ya FPR nihagarike kwita FDLR abajenosideri

Mwibuke rya jambo ngo « Tura tugabane niwanga bimeneke ». Maître Ntaganda Bernard uyoboye ishyaka Ps-Imberakuri icyo gihe yabwiraga Perezida Kagame ko akwiye kwemera gusangira ubutegetsi n’abandi. Nyuma y’aho yaje gutabwa muri yombi, n’ubu akaba akiri mu buroko hamwe na Déo Mushayidi, Ingabire Umuhoza Victoire, Docteur Niyitegeka Théoneste, n’abandi…

Ubu rero noneho ishyaka Ps-Imberakuri, ririmbitse mu gushaka ko Perezida Kagame na FPR batura bakagabana. Kugera kuri uwo mugambi, Ps-Imberakuli yasanze ishyaka FDRL ritagomba guhezwa.

Ese ni izihe ngufu Ps-Imberakuri izavana muri FDRL ?  Ese FDRL yo, izakura iki kuri Ps-Imberakuri? Ese ingufu zabo zizamara iki mu Rwanda rw’ubu ?

Bwana Ryumugabe Jean-Baptiste, umuhuzabikorwa w’ishyaka Ps-Imberakuri yemeza ko rwose ingufu za FDRL zikenewe mu cyo yita kubohoza u Rwanda. Kuri Ryumugabe kandi, ngo iturufu ya « genocide » FPR idahwema gukoresha ngo ikomeze guheza abatavuga rumwe nayo, imyaka 20 ikaba ishize, iyo turufu igomba gucibwa ; abicanye bakabihanirwa, aho bava bakagera, abere nabo bakabaho nyine nk’abere, mu mahoro. Naho rero ngo gukomeza kwita abari muri FDRL abajenocideri, iyo ntero nihagarare rwose, kandi vuba.

Source:Ikonderainfos