RNC iranyomoza amakuru avuga ko yifatanije n’abandi gushyiraho Umutwe w’ Ingabo.

    Ihuriro Nyarwanda (RNC)

    Urwego rw’ Itumanaho Information & Communication

    Ihuriro Nyarwanda/Rwanda National Congress riranyomoza amakuru avuga ko yifatanije n’abandi gushyiraho Umutwe w’ Ingabo.

    Ihuriro Nyarwanda/RNC, riramenyesha abayoboke baryo ndetse n’ Abanyarwanda, n’ abandi basomye itangazo ryashyizweho umukono n’ imitwe itandukanye ndetse bakanavuga ko n’ Ihuriro Nyarwanda riri mubufatanye bushyiraho umutwe w’ Ingabo witwa CFCR, ntashingiro bifite.

    Ihuriro Nyarwanda/RNC, cyangwa na Dr. Rudasingwa ubwe nta masezerano bashyizeho umukono ashyiraho umutwe w’ Ingabo.

    Ihuriro Nyarwanda/RNC rikomeje kwihanganisha abababajwe n’ Urupfu rwa nyakwigendera Colonel Karegeya washyinguwe uyu munsi, rinabasezeranya ko rizakomeza kurwanya ingoma y’ Igitugu yica abaturage bayo kugeza irundutse.

    Ku wa 19 Mutarama 2014,

    Jean Paul Turayishimye

    Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda/RNC

    Email: [email protected]

    [email protected]