Nimuhaguruke Nimuhagarare Mudamange

Muzihanukire muzahinde muhindire inkuba zihanuke

Zizaragarika amababa yazo azabarara abaye amababi

Muyakusanye mukungute ubumara bwayo buzayonga

Ibyo murabizi akamaro kabwo ni ako kumara abantu

Nimubukamate mubwirenze maze burengane n’irirenze

Uko bugenda burembera mwebwe muzaza Mudamanga;

Mulilinde kurya karungu uwo yarunguye ntatinda kurungulirwa

Mu kwata inzasaya ngo uyitamire nayo igutamika ikirungulira

Cyibamo intimba itimbya mu nda ikazayuzuzamo agahinda

Umujinya ujunditse ako gahinda ntimuwuhinde uhinda amahano

Uzaterwa Ikibimutera ugicemo ibice byicemo uduce twice rya co

Dore iyi ntambwe mwayiteye nta gitero ni ukugenda Mudamanga;

Umuco wacu ucucitsemo ico n’uduco twaryo ducura inkumbi

Watashye mu ngoma uba karande uraharanda urarambanya

Mu bikomangoma biri ku ngoma uri ku ngoma aba umukemba

Upfa gukwekwaho ko wacumuye icumu lityaye akaligucumita

Simvuze intambara aho intwari igesa ibinyita igaca ibihanga

Umuco nk’uyu nimuwubambe nuko muguruke Mudamanga;

Munigajambo yanigirije bya bihombo umenya bigiye guhomboka

Anigana abandi ijambo ubundi akajambura akaba inyaryenge

Afite uruganda rucura ubwenge ndetse ngo yitwa Umucurabwenge

Vuga nkuvungure njye nzi ubwnge kuko njyewe nteza ubwega

Kuko mwe mwuzulije ubumuntu mumwegere mumuhe Akantu

Azaruvaruka asa n‘umuntu mwebwe muguruke Mudamanga;

Mwikire mwuhagire uru Rwanda kuko rwanduye rugikubita

Inkaba irutebambo ni inyanja itavogerwa igahora ivubura

Mukenye intambara maze intanage zibure intaho zitondagire

Intango yayo nimuyisese isandare ibe umuyonga w’inyongobera

Abana bavuka amazina yabo nabe Mahoromeza ndetse na Muntu

Dore mugiye kurya ubunnyano Umuzirantambara adamanga ;

Ruhurambuga mukenga ahuruye muzamwereke inkongoro

Nkongwa imumara abitse munda nihumurirwa azahahamuka

Aziyanga yange intambara iyo yateje ayiturukire ayituke iteka

Nguko rero kuva imuzingo ya mazinga yose yose akazingurwa

Sekuzika azababwira abo yazitse uko yabazliritse aho yabazitse

Ukuri kuzerura Kuyashinyike mwe Muyakanure Mudamanga ;

Ngaha rero ahabatera gusakara no gusakabaka mwiyasira

Dore mwamuje ku nkiko mwahatashye murarukikije mwabambye

Murarebana mureburana hasi no hejuru kwa Sekibi badagazwe

Muvuze impanda impande zose u Rwanda rwose rwirangire

Uru rwanaga rwubure u Rwanda urwimo rwarwo rwitwe KUBAHO

Hakaba haje ya Mpakanizi ngo NTUZICE ari yo mutera Mudamanga ;

Abazirakwica ubu mwahuruye muhutera iya Gasabo k’Abakurambere

Mu nzira nziza aho imbere yanyu murokera UKURI kukirasa gusukiranya

Kurabahumbika mu gituza ngo mugusangire na Rubanda ni rwo rubanda

Umukoro wanyu ni ukubandwa mubandanya Ukuri kwanyu ni ko kabando

Muzira kwica, kwica UMUNTU, mwirabilire ahubwo mwice Ikibimutera

Intwaro mutwara ni NTUZICE izabaha mwese KUDAMANGA nk’IDAMANGE.

Evariste Nsabimana