Polisi ivuga ko kwishimira intsinzi byakozwe ari ‘ibintu bitakwihanganirwa’

Sugira Ernest watsinze igitego cy’intsinzi cy’Amavubi

Nyuma y’intsinzi y’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu ijoro ryacyeye, mu mujyi wa Kigali abantu benshi bagaragaye mu mihanda mu byishimo mu gihe uyu mujyi uri mu mategeko ya ‘guma mu rugo’. Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibi bikorwa ‘bitakwihanganirwa’.

Amavubi yageze mu mukino ya 1/4 cy’irushanwa CHAN atsinze Togo ibitego bitatu kuri bibiri, Amavubi yaherukaga kugera muri 1/4 cy’iri rushanwa mu 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda.

Ibi byabaye hashize umwanya muto minisiteri y’ubuzima itangaje ko habonetse abantu 574 bashya banduye Covid-19, umubare munini ubonetse w’abanduye ku munsi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda mu kwa gatatu 2020.

Ibitego bya Olivier Niyonzima, Tuyisenge Jacques, by’agahebuzo icya Sugira Ernest wari ukimara gusimbura, nibyo byagejeje Amavubi ku ntsinzi maze abantu i Kigali bisuka mu mihanda mu byishimo.

Amashusho y’abantu amagana, batambaye udupfukamunwa kandi begeranye cyane, bari mu byishimo mu mihanda muri Kigali yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Elie Karinganire utuye i Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Rwezamenyo II yabwiye BBC ko abapolisi aribo baje gusubiza abantu mu ngo hafi y’aho atuye.

Ati: “Sinibukaga ibya corona, ntabwo byashobokaga kuguma mu rugo, induru na za vuvuzela byavugaga impande n’impande kugeza nka saa sita z’ijoro. Sugira yadushimishije cyane.”

Uyu munsi kuwa gatatu, polisi y’u Rwanda yatangaje kuri Twitter ko “bamwe bagaragaye batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y’inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo…”

https://twitter.com/FabriceMukiza23/status/1354192069238034433

Ikipe y’igihugu Amavubi kuri Twitter yatanze ubutumwa buvuga ko nubwo abantu bishimye bakwiye “Kuguma mu rugo”.

Umwe kuri Twitter yanditse ati: “Sugira Ernest umunyarwanda wambere ukuye abanyarwanda muri guma mu rugo inama y’abaminisitiri idateranye.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko gufana ikipe y’igihugu no kwishimira intsinzi ari “byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.”

Intsinzi mu bihe bikomeye by’icyorezo

Muri uku kwezi kwa mbere gusa abanduye Covid-19 bashya barenze 1/3 cy’abanduye 13,885 bose hamwe kugeza ubu.

Naho abishwe n’iki cyorezo muri uku kwezi konyine barenze 1/2 cy’abo yishe 181 bose hamwe kugeza ubu, nk’uko biboneka mu mibare itangazwa na minisiteri y’ubuzima.

Amategeko adasanzwe yo kuguma mu rugo mu murwa mukuru Kigali azongera gusuzumwa amazeho ibyumweru bibiri, tariki 02 z’ukwezi kwa kabiri, nk’uko guverinoma yabitangaje. 

Ku cyumweru, Amavubi muri 1/4 azakina n’ikipe ya mbere mu itsinda D iza kumenyakana mu mikino iba uyu munsi, iri tsinda ubu riyobowe na Guinea na Zambia.

BBC